Fred Robinson Mugisha [Element Eleeeh] akomeje kugaragaza inyota yo kwegukana ibihembo bya Grammy bisumba ibindi mu muziki ku isi. Nyuma y’intambwe yateye, ushobora kuba ufite amatsiko y'igikurikiraho ngo abashe kugera mu cyiciro cy’abahataniye ibi bihembo?.
Ku mugoroba wa tariki ya 03 Nzeri 2024 ni bwo Element Eleeeh yasangije abamukurikira ubutumwa bugaragaza ko yamaze gutera intambwe iganisha ku kwinjira mu cyiciro cy'abahatanira ibi bihembo bisumba ibindi ku Isi mu ruhando rwa muzika.
Mu butumwa bwe yagize ati: ”Ntewe ishema no kubamenyesha ko
namaze gutanga ubusabe bwanjye mu bihembo bya Grammy bigiye gutangwa ku nshuro
ya 67 ngo nanjye banyigeho.”
Akomeza agaragaza ko ari igihe cy’amateka ku muziki w'u Rwanda. Ati: ”Iki ni
igihe cy’amateka kuri twe. Nshimiye abamfasha yaba muri Amerika no mu Rwanda mureke
twandikire amateka hamwe.”
InyaRwanda igiye kugufasha kumenya urugendo rugeza
umuhanzi ku kuba yakwinjira mu bahataniye ibihembo bya Grammy Awards byatangiye gutangwa kuwa 04
Gicurasi 1959.
Iyo havuzwe ibihembo mu muziki, hari ibiba byaramaze
gushinga imizi buri muhanzi aba yifuza kwegukana mu ruganda rw’umuziki, gusa kugeza ubu nta bihembo bisumba Grammy.
Ikibazo cyibazwa na benshi harimo 'ese ni gute umuntu
yinjira mu bahatanira ibi bihembo'?. Hari byinshi bishingirwaho mu kuba
igihangano cy’umuntu cyakwinjira mu bihatanira ibi bihembo.
Icya mbere muri ibyo harimo kuba ibihangano cyangwa
igihangano cyawe cyaramaze kugera ku mbuga zose zicururizwaho umuziki
mbere y'uko Nzeri ibanziriza itangwa ry’ibi bihembo igera kandi bikaba
byarakozwe kinyamwuga.
Iyo bigeze kuri Album n’igisa nayo, kugira ngo yemerwe igomba kuba itari munsi y’igice cy’isaha, mu gihe zaba ari indirimbo
eshanu zihuriye hamwe zigomba kuba zirengeje iminota cumi n’itanu.
Ikindi ni uko igihangano cyangwa ibihangano bigomba kuba
ari umwimerere atari iyasubiwemo [cover], birumvikana ko igomb kuba itaragemuwe cyangwa mu
Kinyarwanda cy’imyidagaduro itari "igishishwa" kuko imeze guto byaba bigoye ko yakwemerwa.
Hari ikitwa ‘Entry’ ugenekereje ni ukwinjira muri
ibi bihembo, ari na cyo cyiciro kibanziriza byose, aho ibihangano kigezwa mu biganza
by'abategura ibi bihembo [Recording Academy] kugira ngo byigweho.
Nyuma yo kwigwaho ni bwo bimwe byemererwa guhatana bihabwa
‘Nomination’. Uwo bemereye guhatana, ni agahigo gakomeye kadapfa kugerwaho na buri umwe
mbega ni indoto za buri umwe.
Kugira ngo igihangano kigere mu biganza bya Recording Academy
cyangwa se abategura Grammy Awards, akenshi binyura mu mikoranire iba isanzwe
iri hagati y’abategura ibi bihembo n’abareberera inyungu z’umuhanzi.
Ubwo buryo ariko si bwo bukoreshwa ku bahanzi bamaze gushinga
imizi kuko birumvikana bo birikora kuko ibikorwa byabo biba bivuga cyane. Abategura ibi bikorwa bahita bicara bagafatanya guhitamo.
Kugira amahirwe yo kwinjira mu cyiciro cy'abahataniye ibi
bihembo bikomeye mu muziki, byagiye bihindurira amateka abahanzi kabone nubwo
batabyegukana.
Akanama k'abatoranya abinjira mu guhatanira ibi bihembo kaba kagizwe n'intyoza mu ruganda rw’umuziki n’ubuhanzi yaba mu myandikire,
gutunganya umuziki no mu birebana no guseruka ku rubyiniro.
Ibyishimo ni byose kuri Element n'abakunzi b'umuziki nyarwanda nyuma y'uko uyu musore utunganya indirimbo akaba n'umuhanzi ateye intambwe iganisha ku bihembo bya Grammy Awards
REBA INDIRIMBO NSHYA "MiLELEE" YA ELEMENT ELEEEH
REBA "FOU DE TOi" YA ELEMENT ELEEEH FT ROSS KANA & BRUCE MELODIE
TANGA IGITECYEREZO