Mu minsi ishize nibwo umuryango YB Foundation witiriwe umuhanzi Yvan Buravan watangaje ko ugiye gukora iserukiramuco wise ‘Twaje Fest’ mu rwego rwo gusigasira umurage w’ibihangano byasizwe n’uyu muhanzi no kwizihiza ubuzima bwe.
Wavuze ko iki gitaramo cy’iri
serukiramuco kizaba ku wa 26 Ukwakira 2024 muri BK Arena, kandi ko amakuru
arambuye kuri iki gikorwa azatangazwa mu gihe kiri imbere.
YB Foundation watangaje
ibi mu gihe hari hashize igihe batangiye ubukangurambaga bise ‘“Turi kumwe Campaign
Cancer Awareness” bugamije gushishikariza buri wese kwipimisha no kwirinda
Kanseri y’impundura yatwaye ubuzima bwa Yvan Buravan.
Ubu bukangurambaga
bwabereye bwa mbere mu Karere ka Bugesera ku wa 17 Ugushyingo 2023.
Ushingiye ku myiteguro y’iri
serukiramuco, ubona ko rizarwanga n’ibikorwa binyuranye, byose byubakiye ku
gusigasira no gushyira mu bikorwa ibyari inzozi za Buravan.
1.Hazaririmba
abahanzi
Buravan yabanye n’abahanzi
benshi, ndetse bamwe muri bo mu bihe bitandukanye bagiye bagaragaza ko
yababereye icyitegererezo mu rugendo rwabo rw’umuziki, ndetse bamwe bagiye
bakora indirimbo mu rwego rwo kumuzirikana no kumuha icyubahiro.
Muri iri serukiramuco,
biteganyijwe ko hazaririmba abahanzi bari hagati ya 10 na 16, ariko bashobora
kurenga cyangwa umubare ugabanuka bitewe n’abo umuryango YB Foundation
uzahitamo.
2.Abazitabira
bazapimwa Kanseri y’impindura
Kanseri y’impindura
yibasiye umubare munini ku Isi, ndetse niyo yatwaye ubuzima bwa Buravan.
Umuryango we ugaragaza ko wiyemeje gushyira imbaraga mu gukangurira abantu
kwipimisha iyi ndwara, kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze.
Birashoboka cyane ko
abazitabira iri serukiramuco, bazashyirirwaho uburyo bw’aho buri wese ashobora
kunyura akipimisha iyi kanseri akamenya uko ahagaze.
3.Imyambaro,
inigi n’ibindi Buravan yahanze buri wese ashobora kuzigurira
Mu bihe bitandukanye,
Buravan yagiye agaragaza ko ari umuhanzi wari ugamije guteza imbere umuco n’injyana
ya gakondo, ndetse binumvikana kuri Album ye ‘Twaje’.
Yagiye agaragara kenshi
yambaye imyambaro yihariye ijyanye na gakondo, inigi mu ijosi yabaga yahanze.
Ushingiye ku myiteguro y’iri serukiramuco, bigaragara ko abaritegura,
banatekereje uburyo bazamurika ibihangano uyu muhanzi yasize, ku buryo buri
wese ashobora kwigurira.
4.Birashoboka
ko hari indirimbo Buravan yasize muri studio zizasohoka
Ubwo Ruti Joel yakoraga
igitaramo cyo kumurika Album ye ‘Musomandera’ mu Ukuboza 2023, yanagaragaje
amashusho y’indirimbo ‘VIP’ Buravan yakoranye na Ish Kevin yari imaze igihe
muri studio.
Hari abatekereza ko mu gitaramo
cy’iri serukiramuco, hashobora kuzamurikwa zimwe mu ndirimbo, Buravan yasize
muri studio zitararangira, icyo gihe zikazashyirwa hanze.
5.Ni
iserukiramuco rishobora kuzamara umunsi wose
Iri serukiramuco riri
gutegurwa ku buryo rizamara umunsi wose, bitandukanye n’uko wajyaga ujya mu
bitaramo bigatangira Saa Kumi n’Ebyiri bikarangira Saa Sita z’ijoro.
Bitewe n’ibikorwa
byateganyijwe birigize n’ibindi, bisa n’aho rizahabwa umwanya munini, kugira ngo
buri wese azabashe kwisanzura no gukurikirana ibikorwa.
Ku wa 4 Ukuboza 2022,
nibwo YB Foundation yaramuritswe ku mugaragaro mu rwego rwo guha icyubahiro
Buravan ndetse no gukomeza ibikorwa yakoze akiraho.
Hari ibikorwa byinshi
biteganyijwe muri YB Foundation harimo Twande; Gahunda z'umuco Buravan
yatangije mu 2021 ndetse na gahunda zireba ubuzima, bizafasha guhangana
n'umuvuduko w'indwara ya Cancer mu Rwanda.
Uyu muryango ufite inshingano zo gushyira ikiragano gishya aheza. Ibigwi by'inshingano, gukorera mu Mucyo ndetse no kugira ubushobozi bwo gutsinda no gukora itandukaniro.’’
Ni umushinga Buravan yari
yaratangije ndetse uri no mu yahembwe na ‘Imbuto Foundation’, binyuze muri
Minisiteri y’Urubyiruko.
Yvan Buravan yitabye
Imana ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde, aho yari yaragiye
kwivuriza kanseri.
Ibyo
wamenya kuri Kanseri y’impindura
Inyandiko nyinshi
zigaragaza ko iyi kanseri y’impindura ihitana umubare munini cyane w’abatuye
Isi, ahanini bitewe n’uko ari indwara idapfa kugaragara cyane mu bihe bya mbere
iyo umuntu yamaze gufatwa nayo. Ibi bituma imenyekana itinze, bikazaza cyane
umurwayi wayo.
Urugingo rw’impindura
rufatwa n’iyi kanseri ruherereye inyuma y’igifu. Umurimo warwo ni ugufasha mu
igogora ry’ibyo umuntu arya no gufasha umubiri kuringaniza ikigero cy’isukari
iri mu maraso.
Wibasirwa n’iyi kanseri,
iyo uturemangingo tugize uru rugingo rw’impindura tuvubutse (twiyongereye) ku
muvuduko ukabije.
American Cancer
Association ivuga ko iyi kanseri ihitana cyane abagabo kurusha abagore. Kandi
ko hafi 3% by’imfu zose z’abantu bahitanwa na kanseri, iyi cancer y’impindura
iza ku mwanya wa mbere.
Ibimenyetso by’iyi ndwara
birimo guhorana umunaniro, kwituma umusarani weruruka, kunyara inkari zirabura,
kunanuka, gutakaza ubushake bwo kurya, kuvura kw’amaraso mu mubiri, uruhu
ruryaryata, kuruka no kugira iseseme n’ibindi.
Clevallland Clinic
iherutse kugaragaza bimwe mu bintu bishobora gutuma wibasirwa n’iyi kanseri
birimo kunywa itabi, kuba usanganywe uburwayi bwa Diyabete n’ibindi.
Inyandiko zimwe zigaragaza ko kuvura iyi ndwara hifashishwa uburyo bunyuranye burimo kubaga bagakuramo igice kirwaye cyangwa impindura yose igakurwamo.
Iserukiramuco 'Twaje Fest' rizaba ku wa 26 Ukwakira 2024 muri BK Arena
TANGA IGITECYEREZO