Kigali

Uko kapiteni w'Amavubi yafungiwe ku kibuga cy'indege muri Libya azize Israel

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/09/2024 7:53
0


Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad yafungiwe ku kibuga cy'indege mu gihugu cya Libya azize kuba mu byangombwa bye by'inzira harimo Visa ya Israel.



Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, iri kubarizwa muri Libya aho yagiye gukina n'ikipe y'igihugu ya Libya mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

Kuwa Mbere abakinnyi bakoze imyitozo ya Gatatu kuva bageze muri iki gihugu ikaba n'iya nyuma mbere y'uko bakina. Iyi myitozo kandi yakozwe na Bizimana Djihad, Mutsinzi Ange na Kwizera biyongereye ku bandi bakinnyi bageze muri Libya mbere.

Nyuma yo gukora imyitozo kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad yatangaje ko ameze neza nyuma yo gusanga bagenzi be ndetse nabo akaba yabonye bameze neza.

Yanavuze ku bibazo yahuye nabyo ubwo yari akigera muri Libya azize Israel ndetse bikagera aho bamushyira ahantu ha wenyine. Ati: "Ni ukuvuga ngo ikintu cyabayeho cyantunguye ntabwo nari nkizi.

Murabyibuka ko mu mwaka ushize byigeze kuvugwa ko nagiye gukina muri Israel, murabyibuka ko nanabonanye n’umuyobozi wa Ambasade ya Israel mu Rwanda n’amafoto yagiye hanze turi kumwe.

Rero nari nabonye na Visa yo kujyayo kuko hari ikipe yari yanshimye icyo gihe ariko nyuma yaho ntitwumvikana ariko n’ubundi nari namaze kubona Visa.

Rero mu kugera hano urumva iyo Visa imaze hafi umwaka urenga iri muri passport yanjye, rero nageze hano mu kureba muri Passport babona ko harimo Visa ya Israel kandi bo nk'uko babimbwiraga, bambwiraga ko Israel ari umwanzi wabo ko nta muntu ufite ububasha cyangwa wigeze kugera muri Israel wemerewe kwinjira mu gihugu.

Barabinsobanurira babimbwira gutyo banshyira ahantu hangenyine biranshanga ngerageza kuvugana na 'Manager' mubwira ukuntu ikibazo kimeze ariko ndashima Imana ko byarangiye". 

Yakomeje avuga ko bikiba byamutunguye ariko nyuma akaza kubyakira ndetse bikaba nta ngaruka byamugizeho. Ati: "Ntekereza ko bikiba byantunguye kuko ntabwo nari mbizi ariko nyuma yaho urumva buri gihugu kiba gifite amategeko n'ibyo kigenderaho.

Ibyo nagenderaho, narabyubashye ntegereza ko ubuyobozi bugira icyo bubikoraho kuko nari namaze kumenyesha ubuyobozi bumbwira yuko nihangana bari kubikoraho. 

Nyuma y'ahongaho nahise mbyakira ndavuga nti ni amategeko, ndavuga nti nabo baje mu Rwanda ushobora gusanga wenda hari amategeko ashobora kubagonga byose birashoboka".

Bizimana Djihad yavuze ko abakinnyi bameze neza ndetse abenshi batahindutse anavuga ko intego ari ugukomerezaho bitwara neza. Ati: "Abakinnyi bameze neza, abakinnyi benshi ni ba bandi. 

Navuga ko intego ni ya yindi tumaze iminsi turimo kwitwara neza ntekereza ko n'icyo gihe cyo gukomerezaho, turakora ibishoboka byose kugira ngo dukomerezeho nk'uko ubushize byari bumeze".

Kapiteni w'Amavubi yavuze ko niba hari abantu ba mbere banyotewe no kujya mu gikombe cy'Afurika ari abakinnyi. 

Ati: "Niba hari abantu ba mbere banyotewe no kubona itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika ni abakinnyi kurusha wenda n'Abanyarwanda kuko wenda tuba turi mu kibuga, tuba duhagarariye imbaga y'Abanyarwanda ariko iryo shema ni twebwe rigiraho ingaruka cyane.

Navuga ko n'izindi [nshuro] zashize akenshi ntabwo tugenda tugiye gutsindwa cyangwa tuvuga ngo tugiye kwitabira gusa birangire n'ubundi intego ni yayindi.

Ubu akarusho ni uko tumaze iminsi tumeze neza ni imbaraga ntekereza ko tugomba kwinjirana muri iri rushanwa kandi 'hamwe' n'Imana ntekereza ko ibintu bizagenda neza".

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 4 Nzeri 2024 Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ni bwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, iri bucakirane na Libya ku kibuga cya ‘June 11 Stadium’ mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.


Bizimana Djihad wafungiwe ku kibuga cy'indege muri Libya azize kuba yarafite Visa ya Israel 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND