Kigali

RIB yavuye imuzi ikibazo cya Yago, yitsa kuri Djihad na Godfather

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/09/2024 18:14
0


Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira Thierry yatangaje ko umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago yahunze igihugu agikurikiranyweho ibyaha birimo ivangura.



Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nzeri 2024 mu kiganiro yagiranye Primo Media Rwanda.

Dr. Murangira Thierry yavuze ko ikibazo cya Yago n'abandi barikumwe cyatangiye babona ari Showbiz bisanzwe ariko bakaza kubona ko bifata indi ntera aba aribwo babyinjiramo.

Ati" Ubundi iki kibazo cya Yago na Godfather na Djihad n'abandi bantu bari hamwe ,hari ukuntu bagiye biremamo udutsiko tumwe dushyigikira abandi. Byatangiye tubona ari Showbiz nk'uko izindi Showbiz ziriho ariko tuza kubona ko biri kugenda bifata indi ntera aho batangiye kuzanamo amagambo ubona aganisha ku byaha, aganisha ku gukurura amacakubiri, aganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside, amagambo ashobora gutuma bamwe banga abandi ,ashobora gutuma bamwe bashyamirana n'abandi ubwo nibwo twabyinjiyemo''.

Yakomeje avuga ko nka RIB bakurikirana imbuga nkoranyambaga kuko nayo ari indi Si ishobora gukorerwamo ibyaha .

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yavuze ko yigeze guhamagazwa ubwo hari umuntu wari wamureze ko amukangisha kuzashyira hanze amashusho y'ubwambure bwe.

Ati" Yago yarahamagawe arabazwa. Yabanje guhamagarwa mbere hari ibyaha yarezwemo n'umuntu yakangishaga gusebya ku bijyanye n'amashusho y'ubwambure bwe aho yamukangishahaga ko ashobora kuyashyira hanze ku mbuga nkoranyambaga".

Yavuze ko yahamagawe akazabwa gusa ubwo yari agikurikiranwa ahita yongera gushyira andi mashusho hanze arimo amacakubiri.

Ati"Yarahamagawe arabazwa arakurikiranwa, ibimenyetso birashakwa ndetse muri bwa buryo bwo gushaka bya bimenyetso Yago yongera gushyira amashusho hanze wumva arimo amacakubiri n'ivangura, arabazwa akurikiranwa ariko ari hanze. 

Muri cya gihe rero ibimenyetso byegeranywaga nibwo twagiye kumva twumva nawe aravuze ngo yarahunze,ibyo rero kuba bikurikiranwa turabikurikirana kandi nta muntu utanga ikirego muri RIB ngo kireke gukurikiranwa"

Dr. Murangira Thierry yavuze ko Yago yahunze igihugu agikurikiranwa ku byaha biremereye birimo ivangura.

Ati" Yago ahunze yari agikurikiranwa kuko abonye ko atangiye kubazwa ku byaba biremereye biriya by'ivangura yavuze, yahise agenda gusa ikigaragara nuko aho ari ubona ko yagumye gukora ibindi biganiro nabyo biganisha ku byaha".

Yibukije Yago ko nubwo ari hanze y'u Rwanda ntaho ukuboko k'ubutabera kutagera ndetse anamugira inama yo gukora imyidagaduro itarimo ibyaha.

Ati" Icyo namubwira namwibutsa hamwe n'abandi bose bumva ko bari hanze y'u Rwanda cyangwa se bumva ko amazina yabo bayahishe kuko niryo Yago ntabwo ariryo zina rye, uwo Godfather ntabwo ariryo zina rye, abo bose icyo nababwira aho waba uri hose wibuke ko ukuboko k'ubutabera ntaho kutagera.

Niyitonde rero areke kuvuga ngo avuye hano haribyo yari agikurikiranwa ageze hariya hari ibyo atangiye gutangaza n'ubundi bigaragaza neza ko n'ubundi ibyo yakoraga ari ibyaha. 

Inama namugira ni uko yajya mu nzira nziza agakora Showbiz neza akayikora mu buryo bumwungura, bumuteza imbere ariko akirinda kuyigira urubuga rwo kwibasira, rwo gukorerwamo ibyaha,gukurura amacakubiri, amagambo y'urwango.

Usibye na Yago n'abandi turabihanangiriza imyidagaduro ntabwo ari urubuga rwo gukoreramo ibyaha".

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yanavuze ko muri 2022 Yago yari yarigeze kurega Djihad.

Ati" Tariki ya 14 z'ukwezi kwa Kabiri 2022 twakiriye ikirego cya Nyarwaya Innocent ariwe Yago, arega Uzabakiriho Cyprien mwene Rubayiza, amurega ko yashyize amashusho kuri konte ye ya Instagram ikaba imuharabika kandi imubuza amahwemo. 

Aho Yago yaragega Djihad. Ikirego cyarakurikiranywe dosiye yoherezwa mu bushinjacyaha ubwo sinzi ako gatsiko avuga".

Mu munsi yashize nibwo Yago umaze iminsi ahanganye na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yatangaje ko ahunze u Rwanda, asobanura ko yabitewe n’abashatse kumwica.

Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze yanditse ati “Rwanda nkunda, nguhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe.”













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND