Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR iherutse gutangaza ko zimwe mu mpamvu zatumye ihindura inoti za 5000 Frw na 2000 Frw harimo kuzijyanisha n’igihe hongerwamo ikoranabuhanga rigezweho no kuyongerera umutekano. Ubusanzwe se, ni ryari amafaranga y'igihugu ashobora guhindurwa mu bundi buryo?
Amateka agaragaza ko ifaranga
ryatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu hagati y’umwaka wa 1914 ubwo Ababiligi
batangizaga ifaranga rigasimbura urupiya (Deutsch-Ostafrikanische Rupie) ryakoreshwaga
ku gihe cy’Abakoloni b’Abadage.
Kuva icyo gihe mu Rwanda
hakoreshejwe Ifaranga rya Congo-Mbiligi, kera kabaye risimburwa n’Ifaranga
ryari risangiwe n’u Rwanda n’u Burundi. Nyuma y’ubwigenge bw’ibihugu byombi,
nibwo hatangiye gukoreshwa ifaranga ry’u Rwanda nyirizina.
Gusa zaba inoti cyangwa
ibiceri, byagiye bihindurwa uko iminsi yagiye ishira kugeza na n’ubu, ahanini
bitewe n’uko iterambere
ry’ikoranabuhanga mu byiciro bitandukanye rikomeza kwiyongera ku Isi ari nako
ba rusahurira mu nduru baryifashisha mu manyanga akomeye arimo no kwiba igihugu
cyangwa kwinjira mu mabanga yacyo.
No mu minsi ishize, iteka
rya Perezida rishyiraho izi noti nshya za 5000 Frw na 2000 Frw ryasohotse mu
igazeti ya Leta yo kuri uyu wa 30 Kanama 2024, riteganya ko inoti zikoreshwa
hamwe n’inoti zisanzweho, ari zo iya 500 Frw, iya 1000 Frw, iya 2000 Frw n’iya
5000 Frw, kandi zifite agaciro mu Rwanda.
Izi noti nshya za 5000
Frw na 2000 Frw zashyizweho nyuma y’uko bisabwe na Minisitiri w’Imari
n’Igenamigambi, bigasuzumwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 23 Kanama
2024 ikanabyemeza.
Ubutumwa Banki Nkuru y’u
Rwanda yashyize kuri konti yayo ya X, bugaragaza ko inoti ya 5000 Frw na 2000
Frw zaherukaga guhindurwa mu myaka myinshi ishize kuko nk’iya 2000 Frw ari iyakozwe tariki 1 Ukuboza 2014.
Umuyobozi ushinzwe
ikoreshwa ry'amafaranga no kwishyura muri Banki Nkuru y'u Rwanda, Habumugisha
Denis asobanura ko iyo amafaranga amaze hagati y'imyaka umunani n'icumi,
ashobora guhindurwa mu bundi buryo mu rwego rwo kugendana n'aho ibihe bigeze.
Yagize ati: "Ubundi
muri tekinike y'amafaranga, iyo amafaranga amaze kumara hagati y'imyaka 8
n'imyaka 10, bisaba ko isura yayo ihinduka. Kubera iki duhindura iyo sura? Ni
uko tekinoloji ihinduka."
Si iyi mpamvu gusa
ishobora gutuma amafaranga ahinduka, ahubwo binakorwa mu rwego rwo kugira ngo
arusheho kugira umutekano n'ubudahangarwa butuma abantu batoroherwa no
kuyigana.
Inoti nshya ziheruka
gushyirwaho, na zo zahinduriwe ibimenyetso haba mu buryo bugaragara inyuma
ndetse no mu buryo bw'ikoranabuhanga akoranye, bijyanye n'aho iterambere ry'u
Rwanda rigeze.
Mu kiganiro Banki Nkuru y’u Rwanda yahaye abanyamakuru mu 2014, ubuyobozi bwayo bwavuze ko ifaranga ry’u Rwanda ridahinduka cyane, ko no mu myaka 20 yari ishize nyuma y’uko ingabo zahoze ari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, habaye impinduka zikomeye inshuro ebyiri gusa, mu gihe ngo mu bindi bihugu bimwe na bimwe bo bahindura kenshi amafaranga bakoresha.
Iyi ni inoti ya 5000 Frw yo mu 1998
Inoti ya 5000 Frw yasohotse mu 2004
Inoti nshya ya 5000 Frw yo mu 2024
TANGA IGITECYEREZO