RFL
Kigali

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakomoje ku kibazo cy’igwingira ry’abana cyugarije Afurika

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/09/2024 13:51
0


Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ko Umugabane wa Afurika wugarijwe n’ikibazo cy’igwingira ry’abana ndetse no kuba bamwe mu bawutuye batabasha kubona ibyo kurya bihagije, bityo hakwiriye ingamba zihuriweho zo gushaka umuti urambye w’ibyo bibazo.



Ubu butumwa, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabutanze ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Nyafurika yiga ku Biribwa (Africa Food System Forum), kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Nzeri 2024.

Ni inama iri kubera i Kigali ku nshuro ya kabiri yiga ku iterambere rya Afurika, ikaba yitabiriwe n'abarenga 5000 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera mu rwego rw’ubuhinzi, abashakashatsi n’abandi.

Mu byo Minisitiri Ngirente yagarutseho biterwa no kudashyira imbere ubuhinzi, harimo amafaranga akoreshwa mu kwita ku ngaruka ziterwa n’ibura ry’ibiribwa, zirimo uburwayi, kugwingira kw’abana, amakimbirane n’ibindi bitandukanye.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko abana bo muri Afurika barenga 32% bari munsi y’imyaka itanu bugarijwe n’ibibazo by’igwingira mu gihe ku rwego rw’Isi, abana bagwingiye ari 22%.

Ati: “Icyongeye kuri ibyo, abaturage bacu barenga 20% bafite ibibazo byo kubura ibiribwa. Ibi bisobanuye ko abaturage batanu ba Afurika batabasha kubona ibiribwa bihagije kugira ngo bagire ubuzima bwiza.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimangiye ko Umugabane wa Afurika ukeneye ubuhinzi burambye, bufite icyerekezo kandi butanga ibisubizo haba ku kwihaza mu biribwa, kurwanya igwingira mu bana no kuzamura ubukungu rusange bw’uyu mugane.

Yongeyeho ko ibihugu bya Afurika bikeneye kugira ubuhinzi buhamye, aho umusaruro wabwo ukwiye kongererwa agaciro ndetse ibi bihugu bigakemura ikibazo kibikomereye cy'umusaruro wangirika nyuma y'isarura.


Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagaragaje igihombo Afurika iterwa no kwirengagiza ubuhinzi harimo n'ikibazo cy'igwingira ry'abana 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND