Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ko Umugabane wa Afurika wugarijwe n’ikibazo cy’igwingira ry’abana ndetse no kuba bamwe mu bawutuye batabasha kubona ibyo kurya bihagije, bityo hakwiriye ingamba zihuriweho zo gushaka umuti urambye w’ibyo bibazo.
Ubu butumwa, Minisitiri w’Intebe
Dr Ngirente yabutanze ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Nyafurika yiga ku
Biribwa (Africa Food System Forum), kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Nzeri 2024.
Ni inama iri kubera i
Kigali ku nshuro ya kabiri yiga ku iterambere rya Afurika, ikaba yitabiriwe
n'abarenga 5000 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera mu rwego
rw’ubuhinzi, abashakashatsi n’abandi.
Mu byo Minisitiri
Ngirente yagarutseho biterwa no kudashyira imbere ubuhinzi, harimo amafaranga
akoreshwa mu kwita ku ngaruka ziterwa n’ibura ry’ibiribwa, zirimo uburwayi,
kugwingira kw’abana, amakimbirane n’ibindi bitandukanye.
Minisitiri w’Intebe Dr
Ngirente yagaragaje ko abana bo muri Afurika barenga 32% bari munsi y’imyaka
itanu bugarijwe n’ibibazo by’igwingira mu gihe ku rwego rw’Isi, abana
bagwingiye ari 22%.
Ati: “Icyongeye kuri
ibyo, abaturage bacu barenga 20% bafite ibibazo byo kubura ibiribwa. Ibi
bisobanuye ko abaturage batanu ba Afurika batabasha kubona ibiribwa bihagije
kugira ngo bagire ubuzima bwiza.”
Minisitiri w’Intebe, Dr
Edouard Ngirente, yashimangiye ko Umugabane wa Afurika ukeneye ubuhinzi
burambye, bufite icyerekezo kandi butanga ibisubizo haba ku kwihaza mu biribwa,
kurwanya igwingira mu bana no kuzamura ubukungu rusange bw’uyu mugane.
Yongeyeho ko ibihugu bya
Afurika bikeneye kugira ubuhinzi buhamye, aho umusaruro wabwo ukwiye kongererwa
agaciro ndetse ibi bihugu bigakemura ikibazo kibikomereye cy'umusaruro
wangirika nyuma y'isarura.
TANGA IGITECYEREZO