Sherrie Silver, umubyinnyi mpuzamahanga wabigize umwuga, akomeje kuzanira ibyiza u Rwanda, aho nyuma yo gutangiza Sherrie Silver Foundation yinjiye mu gutegura ibirori ngarukamwaka yise ‘Silver Gala’ bizajya bigirwamo uruhare n’ibyamamare mpuzamahanga, kuri iyi nshuro yatumiye abanditse izina Hollywood.
Kuwa 07 Nzeri 2024 muri Kigali Convention Center [KCC] hategerejwe ibirori by’agatangaza byiswe "Silver Gala", byateguwe n'umubyinnyi mpuzamahanga w'umunyarwanda, Sherrie Silver.
Uyu mukobwa w'impano ikomeye mu kubyina yashimwe n'abayobozi bakomeye ku Isi ndetse n'ibyamamare mpuzamahanga, avuga ko yatekereje gukora ibi birori nyuma yo kwitegereza uko ibya "Met Gala" bigenda.
Avuga ko yabiteguye kandi agamije gushakira ubushobozi umuryango yashinze "Sherrie Silver Foundation" ufasha abana batishoboye, akabashakira iby'ibanze birimo amafaranga y’ishuri n’ibyo kurya, akanazamura impano zabo yaba mu muziki, mu kubyina n’ibindi.
Sherrie Silver yagarutse kuri ibi birori by'agahebuzo yateguye n'abazabyitabira, ati: ”Igihari ni uko abahanzi hafi ya bose basuye uyu muryango [Foundation] bazaba bahari, abavanzi b’umuziki n’abandi bavuga rikijyana.”
Yongeraho ati: ”Hazaba hari Masai Ujiri ni umwe mu bakunzi
b’uyu muryango, hazaba hari Fred Swaniker uzatanga ikiganiro, The Ben, Massamba
na we azaba ahari.”
Akomeza agira ati: ”Hazaba hari umwe mu ba Guverineri muri
Nigeria yitwa Peter Obi, hari kandi n’ibindi byamamare bibiri tugize ibanga
mpuzamahanga bizaza.”
Yagarutse ku batazabasha kuhagera ariko
bohereje ubutumwa bwabo, ati: ”Hari ubutumwa kandi twohererejwe bwa Childish
Gambino yatanze n’inkunga y’ibintu dushobora kuba twazagurisha tugakuramo amafaranga
yo gufasha umuryango.”
Yavuze ko umukobwa wa Will Smith na Jada Smith, na
we atazabasha kuboneka ariko akaba yarohereje ubutumwa, ati: ”Dufite kandi ubutumwa
bwa Willow Smith umukobwa wa Will Smith.”
Ibi birori bizayoborwa na Arthur Nkusi afatanije na
Makeda, mu gihe gahunda yo kunyura ku itapi y’umutuku izaba iyobowe na Miss
Nishimwe Naomie.
Abantu bazakurikirana ibihangano bitandukanye
byateguwe n’abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation ndetse Boukuru na we
ategerejwe mu bazasusurutsa abitabiriye.
Hateguwe n’ibiganiro bizatangwa na The Ben, Fred Swaniker
na Sherrie Silver, mu gihe umuziki uzaba uvagwa na DJ Toxxyk na DJ Sonia. Hazanatangwa ibihembo ku bazaseruka neza.
KANDA HANO UREBE BYOSE BIREBANA N'IBI BIRORI BYAHAGURUKIJE IBYAMAMARE BYA HOLLY WOOD
Ibirori bya Silver Gala bitegerejwe na benshi muri Kigali Convention Center byahumuye
TANGA IGITECYEREZO