RFL
Kigali

Hakorwa iki ngo Afurika yigobotore ingoyi y'inzara?

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/09/2024 16:14
0


Mu gihe bigaragara ko Umugabane wa Afurika ufite amahirwe anyuranye ariko kugira ikirere cyiza ndetse n'ubutaka bwera, abahatuye baracyafite ikibazo cy'inzara. Abayobozi, abashakashatsi n'inzobere mu buhinzi n'ibidukikije bahamya ko hakenewe kongera ubufatanye hagati y'inzego bireba ndetse n'ubumenyi buhabwa abarizwa muri izo nzego.



Afurika ifite amahirwe yo kugira hejuru ya 60% by’ubutaka bwera ku Isi, ndetse hejuru ya 52% by’Abanyafurika bafite akazi, bakora mu rwego rw’ubuhinzi, ariko n’ubundi haracyagaragara ikibazo cy’uko abarenga miliyoni 280 by’Abanyafurika babarirwa hejuru ya 20% bagitaka inzara.

Mu kiganiro na RBA, Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko kwihaza mu biribwa bidashobora kugerwaho mu gihe cyose hatabanje kubaho ikumira ry'ibibazo by'imihindagurikire y'ibihe, cyane ko ibi bibazo ari byo bikunze gukora mu nkokora cyane urwego rw'ubuhinzi rukomokaho ibyagahagije abaturage.

Minisitiri yagaragaje ko zimwe mu ngamba ndetse na gahunda zigomba kunozwa mu rwego rw'ubuhinzi kugira ngo umugabane wa Afurika ubashe guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, harimo guhunika umusaruro, cyane ko hirya no hino hakigaragara umusaruro wangirika kandi wakagombye guhunikwa noneho ukazatabara mu gihe habayeho ibibazo umusaruro ukagabanyuka.

Indi gahunda iri gushirwamo imbaraga kugira ngo abantu babashe kwihaza mu biribwa, ni ukongera ubuso buhingwaho. Ku rundi ruhande ariko, Umuryango ushinzwe Iterambere rya Afurika, NEPAD, uvuga ko mu gihe nta cyaba gikozwe, hafi 50% by’ubutaka bwera muri Afurika byazagera icyo gihe butagitanga umusaruro mu 2050, ibyumvikanisha uburyo imbaraga zishyirwa muri uru rwego zikwiriye kwiyongera.

Mu Rwanda, hariho gahunda y'igihugu yo guhangana no gukumira ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe izageza mu 2030, ikaba izashyirwa mu bikorwa itwaye miliyari zigeze kuri 11 Frw.

Muri uru rugendo kandi, ni ngombwa ko ubuhinzi n'ubworozi ndetse n'ibidukikije bibungwabungwa cyane ndetse hakongerwa umusaruro kuko n'abaturage bagenda biyongera uko bwije n'uko bucyeye.

Ikindi Minisitiri Uwamariya yagaragaje kigomba gukomeza kwitabwaho, ni ugushaka imbuto n'ibihingwa bibasha kwihanganira n'ingaruka izo arizo zose zishobora gutura ku mihindagurikire y'ibihe.

Umuyobozi wa AGRA mu Rwanda, Ndagijimana Jean Paul avuga ko ku mugabane wa Afurika kwigobotora inzara bishoboka cyane ndetse ikanasagurira amasoko y'ibindi bihugu. 

Yasobanuye ko kugira ngo ibi bigerweho, bisaba ko abashakashatsi, abafite ibikorwa by'ubucuruzi na Leta bahuriza hamwe imbaraga kugira ngo biteze imbere.

Ni mu gihe Minisitiri Uwamariya na we yashimangiye ko bishoboka kuko umugabane ufite abantu kandi bafite imbaraga zo gukora cyane ko umubare munini ari urubyiruko. Ikiyongera kuri ibyo ni uko mu bihugu byinshi byo muri Afurika hari ikirere cyiza.

Yumvikanishije ko hakwiye koroshywa ubuhahirane hagati y'ibihugu bya Afurika, hakongerwa amahugurwa ahabwa abahinzi ndetse n'urubyiuko ku bijyanye n'ikoranabuhanga no guhanga udushya, kandi hakagabanwa umusaruro wangirika, maze akomeza agira ati: "Kuko buriya ushobora no gusanga Afurika iteza bikeya, ariko ibyinshi bikangirika."

Mu gihe umugabane wa Afurika ukiri gushaka umuti urambye ku buryo wakwigobotora ikibazo cy'inzara, byitezwe ko umubare w'Abanyafurika na wo uziyongera mu bihe biri imbere ku buryo uzikuba kabiri mu 2050, ukagera kuri miliyari ebyiri n'igice.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND