Kigali

Sibomana Patrick yahishuye icyamukuye muri Gor Mahia akajya muri Libya anagenera ubutumwa Amavubi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/09/2024 10:03
0


Sibomana Patrick werekeje mu ikipe ya Elettihad Almisraty SC yo muri Libya yavuze ko yatandukanye na Gor Mahia nta kibazo bafitanye anatanga ubutumwa bukomeye yifuriza intsinzi Amavubi.



Ku itariki 2 Nzeri 2024 ni bwo umunyarwanda Sibomana Patrick yasinyiye ikipe ya Elettihad Almisraty SC yo muri Libya nyuma yo gutandukana na Gor Mahia Maria yo muri Kenya. 

Iyi nkuru yabaye kimomo nyuma y'uko kipe ya Elettihad Almisraty SC ariyo yavuze ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Yatandukanye na Gor Mahia yari ayimazemo umwaka umwe kuko mu mpeshyi ya 2023 ni bwo yayigezemo avuye muri Police FC. 

Sibomana Patrick aganira na InyaRwanda, twagize amatsiko yo kumenya igihe yasinye mu ikipe ya Elettihad Almisraty SC, ndetse n'amasezerano yari asigaje muri Gor Mahia.

Yagize ati "Namaze gusinya, nasinye umwaka umwe. Hano muri Libya usinya umwaka umwe, bitewe n'uko witwaye ukaba wakongera cyangwa ukabona ikipe nziza kurusha iyo wari urimo.

Muri Gor Mahia ho, amasezerano yanjye yari yarangiye, nari nasinye umwaka umwe. Icyatumye mva muri Gor Mahia, numvaga ko ari igihe kigeze ngo njye gukina ahantu hisumbuyeho. Buri gihe, umuntu aba ashaka kujya ahantu hisumbuye aho yari ari, ni cyo cyatumye mva muri Gor Mahia.

Ntabwo bizeze banyirukana, amasezerano yange yari yarangiye, turicara turumvikana, ntibyacamo, ahasigaye mpita ntangira gutekereza gushaka ahandi."

Sibomana Patrick ukina anyuze ku mpande by'umwihariko iburyo, yavuze impamvu yahisemo kujya muri Libya kandi ari igihugu kitifashe neza ku mutekano muri iki gihe. 

Ati: "Mu mupira w'amaguru, buri gihugu cyose nta kintu kiba kigoye. Urugero ni nka Kapiteni w'ikipe y'igihugu Bizimana Djihard ukina muri Ukraine kandi hariyo intambara. Mu mupira w'amaguru, nta kintu kiba gikomeye, kandi ahanini dufata imyanzuro ikakaye, bitewe n'imiryango tuba tureberera.

Nta kintu na kimwe kiba kigoyeyo, iyo umuntu ataragera ahantu aba azi ko ibintu byose biba bigoye, ariko siko bimeze. Libya ni igihugu cyiza cy'umupira, ni abarabu, ni abana beza cyane kandi bagira urukundo kurusha abandi. Nasanze ari ahantu heza, nishyimiye, kandi banyakiriye neza."

Patrick Sibomana yavuze ko yerekeje muri Libya akubita agatoki ku kandi, avuga ko agiye kwitwara neza. Ati: "Intego zinjyanye muri Libya ni ugukora cyane kwitwara neza. Kwitwara neza kwa njye, nzaba ndi kwifungurira imiryango muri ibi bihugu by'abarabu.

Ni ugukomeza gushaka uburyo nakwitwara neza, nkaguma gutera imbere, gukomeza kwitwara neza muri rusange, kugerageza gutsinda ibitego, gutanga imipira ivamo ibitego, gutanga buri kimwe cyose nifitemo kugira ngo ikipe yanjye ibe yagera kure."

Sibomana Patrick Pappy, nubwo atahamagawe mu ikipe y'igihugu "Amavubi" iri kwitegura gucakirana na Libya, yayageneye ubutumwa. Ati: "Ubutumwa naha ikipe y'igihugu, icya mbere nabifuriza amahirwe masa nk'uko bisanzwe intego ni ugutsinda.

Ni ukugerageza kwitwara neza inaha muri Libya, tumaze kumenyera ko gukinira hanze, bitewe n'abantu baza kudushigikira biradufasha cyane. 

Inama cyangwa impanuro nabaha, ni ugushyiramo imbaraga, byose birashoboka nk'uko twagiye tubyerekana mu munsi ishize, byose birashoboka. Libya ni ikipe ikinika, kandi twanatsinda, ni cyo kintu nababwira kandi nizeye ko bizashoboka cyane, Hamwe n'Imana byose bizagenda neza."

Sibomana Patrick nyuma yo gusinya amasezerano y'umwaka umwe muri Elettihad Almisraty SC yo muri Libya 

Sibomana Patrick yajyanye intego zo kwitwara neza muri Elettihad Almisraty SC 

Sibomana Patrick yavuze ko yatandukanye na Gor Mahia nta kibazo bafitanye 

Sibomana Patrick yifurije ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' gutsinda Libya 

Sibomana Patrick yahishuye icyamukuye muri Gor Mahia akajya muri Libya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND