Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie ntagaragara ku rutonde rw’abantu bazagira uruhare mu birori bigiye kuba ku nshuro ya mbere byiswe “Silver Gala” byateguwe n’umuryango Sherrie Silver Foundation w’umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver.
Ni ibirori bizaba ku wa
Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024, muri Kigali Convention Center, aho bizahuzwa no
gukusanya inkunga yo gufasha abana batishoboye babarizwa muri uyu muryango
wabaye ikiraro kibafasha gukuza impano zabo, yaba mu kubyina, kuririmba,
ubugeni n’ibindi.
Bruce Melodie yari
yatangajwe nk’umwe mu bahanzi bazaririmba muri ibi birori, ni mu gihe The Ben
yashyizwe mu bazatanga ikiganiro. Byari kuba ari ubwa mbere bombi bahuriye mu
birori, nyuma y’igihe badacana uwaka, kandi buri umwe agaragaza ko atiteguye
kwiyunga kuri mugenzi we.
Sherrie Silver uri
gutegura ibi birori yabwiye InyaRwanda ko Bruce Melodie aherutse kubabwira ko
atazaboneka ‘kubera ko afite ikindi gitaramo kuri uriya munsi’. Ati “Yatumenyesheje
ku munota wa nyuma.”
Bruce Melodie ari ku
rutonde rw’abahanzi bari kuririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival
byatewe inkunga n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa
Bralirwa. Ni ibitaramo bigaragara ko bizakomereza mu Karere ka Gicumbi, ku wa
Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024.
Ni ibitaramo ari
guhuriramo n’abandi bahanzi barimo nka Kenny Sol, Bwiza, Ruti Joel, n’abandi.
Ni ibitaramo bitangira ku gicamunsi, bikarangira mu masaha y’umugoroba.
Iyi mpamvu yatumye Bruce
Melodie ahitamo kutazagaragara muri ibi birori bya Sherrie Silver, kuko byahuriranye
no kuririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival ku nshuro ye ya kabiri.
Si Bruce Melodie gusa
ufashe icyemezo nk’iki, kuko Ruti Joel nawe ataririmbye mu bitaramo bya MTN
Iwacu Muzika Festival, kubera ko yagombaga gufasha Massamba Intore mu gitaramo
cye cyabaye ku wa Gatandatu tariki 23 Kanama 2024 muri BK Arena.
Kandi Ruti Joel yari
yamenyesheje abateguye ibi bitaramo ko batangaje ibi bitaramo, nyuma ya
Massamba Intore kuko igitaramo cyari kimaze igihe kizwi.
Abazitabira ibi birori
bazasusurutswa n’umuziki uzavangwa na Dj Toxxyk uzasimburana na Dj Sonia
usanzwe ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.
Sherrie Silver asobanura
ko kwitabira ibi birori bizasaba kwambara imyambaro yihariye, ndetse bizarangwa
n’umusangiro uzahuza ibihumbi by’abantu.
Yagaragaje ko bizayoborwa
n’umunyarwenya Nkusi Arthur ndetse n’umunyamakuru Makeda, ni mu gihe Nishimwe
Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020, azayobora ibirori byo gutambuka ku
itapi itukura bizwi nka ‘Red Carpet’.
Uyu mukobwa wavukiye i
Huye, ariko akamamara ku rwego mpuzamahanga binyuze mu kubyina, amaze iminsi
agaragaza bamwe mu bantu bazamufasha muri ibi birori, avuga ko byihariye mu
rugendo rwe rw’ubuzima, kuko bizahuriza hamwe abahanzi, abanyamideli, abavuga
rikijyana mu ngeri zinyuranye z’ubuzima, abanyapolitiki n’abandi.
Bruce Melodie yamenyesheje Sherrie Silver ko atazaboneka kubera ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival
Sherrie Silver aherutse
gutangaza ko ibi birori yateguye bizitabirwa n’ibyamamare mpuzamahanga
The Ben ari mu bazatanga
ibiganiro muri ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya mbere
Ibi birori bizaba ku wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024, ku munsi umwe n’ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival
TANGA IGITECYEREZO