Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 3 Nzeri ni umunsi
wa magana abiri na mirongo ine na gatanu mu igize umwaka, hasigaye iminsi ijana
na makumyabiri uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya
Gatolika irizihiza abatagatifu Grégoire na Sandale.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1803: Umwongereza
w’umuhanga mu by’Ubutabire John Dalton yatangiye gukoresha ibimenyetso mu
kugaragaza atome z’ibinyabutabire bitandukanye.
1878: Abantu
bagera kuri 640 bapfiriye mu Mugezi wa Thames nyuma y’uko ubwato Queen Alice
bishimishirizagamo bugonze inyubako ya Bywell Castle.
1945: Mu
Bushinwa hatangiye ibirori byamaze iminsi itatu bishimira ugutsindwa
kw’Abayapani mu Ntambara ya Kabiri y’Isi byari byabaye tariki 2 Nzeri muri uwo
mwaka.
1950: "Nino"
Farina yabaye umuntu wa mbere wegukanye igihembo cy’umukinnyi utwara amamodoko
(Formula One Drivers’ champion) cyiswe 1950 Italian Grand Prix.
1954: Igisirikare
cy’Ishyaka ryo mu Bushinwa ryitwa People’s Liberation Party cyagabye ibitero
kuri Guverinoma y’u Bushinwa ndetse gitangira kugenzura Ikirwa cya Quemoy.
1967: Muri
Suède hatangiye uburyo bwo guhindura igice batwariramo imodoka, bahita
batangira gutwarira iburyo, mu gihe mbere bagenderaga mu ruhande rw’ibumoso.
1971: Qatar
yabonye ubwigenge bwayo.
1987: Major
Pierre Buyoya yahiritse ubutegetsi bwa Perezida Jean Baptiste Bagaza wayoboraga
u Burundi.
1994: Hashyizwe
umukono ku masezerano hagati y’u Bushinwa n’u Burusiya byemeranya kuzafatanya
mu kurwanya umwanzi wagaba ibitero by’ibitwaro bya kirimbuzi kuri kimwe muri
byo.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1948: Levy
Mwanawasa, wabaye Perezida wa Zambia.
1977: Rui
Marques, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Angola.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1948: Edvard
Beneš wabaye Perezida wa Czechoslovakia.
1986: Beryl
Markham, Umunya-Kenya wakoraga akazi k’ubutoza mu bijyanye no kwiruka, yibukwa
cyane nk’umwanditsi w’ikinyamakuru.
TANGA IGITECYEREZO