RFL
Kigali

Jules Sentore yavuze ku ndirimbo ye na Kidum na Album amaranye imyaka 7- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/09/2024 6:31
0


Umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore yatangaje ko ageze kure ibiganiro na Nimbona Jean Pierre wamamaye nka Kidum biganisha ku gukorana indirimbo, ndetse mu gihe kidatinze azashyira hanze Album nshya ya Gatatu yakozeho kuva mu myaka irindwi ishize.



Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma yo kuririmba mu gitaramo cya Massamba Intore cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024, yizihirijemo imyaka 40 ishize ari mu muziki.

Sentore yavuze ko "Kidum ni moteri w'umuziki wanjye" kuko yamenye indirimbo ze mbere y'uko yinjira mu muziki. Yavuze ko kuba Kidum yaratangaje ko yiteguye gukorana indirimbo nawe ari umusaruro w'ibiganiro bagiranye mbere.

Ati "Kuba yarabitangaje ni uko nabanje kuganira nawe mubwira ko nifuza gukorana nawe indirimbo, kandi akunda ibihangano byanjye. Akunda, uburyo ndirimba, aranshyigikira. Tumaze no guhura, kuko no mu Bubiligi yari ahafite igitaramo, turaririmbana, rero Kidum ni umuntu wanjye."

Jules Sentore yakuriye mu biganza bya Massamba Intore, ndetse avuga ko yanyuranye muri byinshi nawe, bituma n'uyu munsi yumva ko afite umukoro wo gukora ibintu byinshi cyane.

Yavuze ko muri aya mezi ane asigaye atazicisha abafana be irungu, kuko yarangije Album ye nshya. Ati "Ubu, tuvugana Album yanjye nayirangije, nayishyizeho akadomo. Ni Album ya Gatatu, niyo ndibushyira hanze, kandi ndayishyira hanze muri uyu mwaka."

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka 'Udatsikira', avuga ko iyi Album yakozweho na Producer Madebeats ubarizwa mu Bwongereza. Ati "Madebeats niwe uyifite mu biganza, bikunze najya kumureba nkamusanga aho ari tukareba ukuntu tubinoza neza.

Jules avuga ko yarangije imyiteguro kuri iyi Album ijyanye n'uburyo buri ndirimbo ye ikoze ndetse n'uko iririmbye. Kandi avuga ko muri uyu mwaka yiteguye kuyimurikira abakunzi be.    

Ateguje Album ya Gatatu, mu gihe muri Gashyantare 2017 yashyize hanze Album ya Kabiri yise ‘Indashyikirwa’ yatunganyijwe n’aba Producers batandukanye barimo Bob Pro, Pastor P, Nicolas ndetse na Producer Piano.

Ni Album iriho indirimbo 11 zirimo Umpe akanya, Kora akazi, Umpe akanya, Indashyikirwa, Mumaranyota, Akayama, uburyohe n’izindi.

Muri muzika, Jules Sentore aherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Basore”, “Dawe”, “Icyeza” n’izindi zinyuranye. Uyu muhanzi amaze kubaka izina mu njyana Gakondo afite ubuhanga bw’umwimerere mu kuririmba adategwa.

Yakunzwe mu ndirimbo ‘Umpe akanya’, ‘Kora akazi’, ‘Diarabi’, 'Gakondo” n'izindi. Mu 2013 yasohoye Album yise ‘Muraho neza’, mu 2017 amurika iyo yise ‘Indashyikirwa’ yazirikanyemo umurage yasigiwe na Sentore.

Ni umwe mu bahanzi bahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki nyarwanda. Yahatanye muri Primus Guma Guma Super Stars ndetse no muri Salax Awards n’andi.

Jules Sentore yatangaje ko muri uyu mwaka agiye kumurika Album ye ya Gatatu

Sentore yashimye Massamba ku bwo kumushyigikira mu rugendo rwe rw’umuziki


Sentore yavuze ko Album ye yose yakozweho na Producer Madebeats

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JULES SENTORE

 ">

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'BASORE' YA JULES SENTORE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND