Kigali

Inama y'Igihugu y'Abana: Miss Kalimpinya yatanze inama zafasha abakiri bato kugera ku nzozi zabo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/09/2024 14:38
0


Mu Nama y’Igihugu y’Abana iri kubera muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye, ku nshuro ya cumi na karindwi, Queen Kalimpinya uri mu batanze ikiganiro yavuze uko yagowe no kwiga amashuro abanza, agira inama abakiri bato zabafasha kugera ku nzozi zabo nk'imbaraga z'igihugu cy'ejo hazaza.



Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, ari mu baganirije abana bitabiriye Inama y’Igihugu y’abana iri kubera mu Majyepfo mu Karere ka Huye, aho yagarutse ku buzima bwe bw'ishuri akaboneraho no kugira inama abakiri bato.

Ni inama iri kuba ku nshuro ya 17, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ejo ni njye.” Mu ijambo rye, Miss Kalimpinya yavuze ko yatangiriye amashuri abanza mu ishuri ryigenga, aho umwanya wa hafi yabaye ari uwa 18 mbere y'uko ashyira ubwenge ku gihe ubwo yendaga gusibizwa.

Ati: "Nize amashuri abanza, nabanje kwiga mu kigo kigenga, ndiga ariko singiye kubabeshya ntabwo nari umuhanga cyane muri 'primaire.' Nabaga muri za 20, umwanya wa hafi nagize, ni 18 mbere yo mu wa kane."

Yavuze ko bimwe mu byatumaga adatsinda neza, harimo kurangara cyane, gukina umupina wa 'karere,' agakunda kurwana muri karitsiye, akajya kwiba amapera, ndetse ibi byose byamusigiye n'inkovu nyinshi ku mubiri.

Kubera uku kurangara cyane, Kalimpinya yavuze ko byari bigiye kumuviramo gusibira ariko Imana igakinga akaboko, aho ababyeyi be baje kumwimurira ku kindi kigo cya leta, ndetse nawe akiyemeza gutangira gushyira imbaraga mu masomo kuruta 'kurwana.'

Ibi, byaje kurangira uyu mukobwa asoje amashuri abanza ari uwa mbere kuri iryo shuri yigagaho. Urugendo rwe rw'ishuri, yarukomereje i Rwamagana kuri St Aloys, aho yazaga mu myanya iri hagati y'icumi na cumi na batanu, abifashijwemo no kwirinda ibigare.

Ati: "Ariko ubwo nabaga mu itorero, mba mu matsinda yo gusenga menshi, simbone umwanya wo kujya mu matiku hari hari udutiku twinshi. Ndiga ndarangiza, mbona amanota meza mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, noneho nkomereza muri Lycee De Kigali."

Mu mpanuro yahaye abana bitabiriye iyi nama, harimo kwiga cyane bakagira amanota meza, ariko kandi bakagira n'ibindi bikorwa bisangamo nka siporo, ibiganiro mpaka, amatsinda anyuranye n'ibindi bishobora kubafasha kwiyungura ubundi bumenyi bwisumbuye ku bwo bakura mu ishuri.

Yagiriye aba bana inama yo kwirinda inshuti mbi, kwitinyuka bakagerageza ibishya no kwiga kugira intego zihamye haba mu ishuro no mu buzima busanzwe.

Yahishuye ko kimwe mu byamufashije ku nzozi ze birimo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda ndetse n'umukino wo gusiganwa ku modoka, ari ugukurana na musaza we watumye yumva ko ntacyo umuhungu yakora we atashobora gukora mu gihe cyose agishaka.

Usibye kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ni umwe mu bakobwa batinyutse gukina umukino wo gusiganwa mu modoka dore ko ari we munyarwandakazi wa mbere wasiganwe muri ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’.

Miss Queen Kalimpinya yinjiye muri aya masiganwa y’imodoka mu 2019 abifashijwemo n’umushoferi ubimazemo igihe, Yoto Fabrice.

Muri Werurwe 2022 yaje kwitabira “Sprint Rally All Star 2022” yakiniwe mu mihanda yo mu Karere ka Rwamagana anabasha gusoza ariko icyo gihe yari umushoferi wungirije Yoto Fabrice begukana umwanya wa kane. Icyo gihe Kalimpinya yanegukanye igikombe cy’umukobwa witwaye neza mu isiganwa.

Ku wa 23 Nzeri 2022 nibwo bwa mbere yitabiriye Isiganwa rya ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ nk’umushoferi mukuru nubwo atabashije kurangiza isiganwa bitewe n’imodoka yamutengushye.

Mu irushanwa Huye Rally riheruka kubera i Huye Miss Kalimpinya yabaye uwa gatatu ndetse ahabwa igihembo cy’umugore witwaye neza. Ubu ni umwe mu Banyarwanda baza imbere ku rutonde rw’abakina iyi mikino yo gusiganwa mu modoka muri Afurika.

Miss Queen Kalimpinya asanzwe akora mu ruganda rukora imyenda y’abagore mu Rwanda, akazi afatanya n’aya marushanwa.

Minisitiriw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolée na we witabiriye iyi nama, yabwiye abana barenga 2000 bari bitabiriye ndetse n’ababyeyi n’abandi bagize inzego za Leta, ko iyi nama ari ikimenyetso kigaragaza ko Leta y’u Rwanda izirikana ko iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku bana nkamwe cyane ko ibarura ry’abaturage riheruka ryagaragaje ko mugize 44.5% by’Abanyarwanda.

Minisitiri yibukije abana ko ejo heza habo hari mu biganza byabo, bityo ko bagomba kwiga cyane, kurangwa n’ikinyabupfura no kwirinda imico mibi irimo kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge, ubuzererezi, ubusambanyi n’imikino y’amahirwe.

Mu butumwa bwe kandi, Minisitiri Uwimana yasabye abayobozi gutekereza ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, bakareba niba bari gukora ibishoboka byose kandi ku gihe kugira ngo umwana ahabwe uburere buboneye n’uburenganzira kandi akurire mu muryango ushoboye kandi utekanye

Ni mu gihe umwana uhagarariye abandi, Salah Asiimwe, yasabye ababyeyi kuba inshuti zabo no kubaha umwanya. Asaba abarezi mu mashuri kubatoza ibizatuma ejo habo haba heza nk'uko bahifuza.

Miss Queen Kalimpinya yagira inama abakiri bato agaruka ku byaranze ubuzima bwe bw'ishuri


Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yibukije abana ko ejo heza hari mu biganza byabo


Inama y'Igihugu y'Abana imaze imyaka 17 iba, aho ihuza abana baba baturutse mu bice byose by'igihugu, ababyeyi ndetse n'inzego za leta mu rwego rwo kurebera hamwe icyarushaho ku bateza imbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND