Kuva mu ntangiro z'ukwezi gushize, ibintu byashyushye mu ruganda rwa 'Showbiz'! Bamwe barasimburana imbere y'ibyuma bifata amashusho bavuga nabi bagenzi babo, ngo ni za 'Operation'. Mbese nta mutuzo nta mutekano uri muri uru ruganda. Hahiye wa mugani w'imvugo z'ab'ubu.
Birasa n'aho atari bishya
mu matwi yawe. Unyujije amaso mu biganiro umaze igihe ureba ku rubuga rwa
Youtube, byuzuyemo ubugambanyi, guterana amagambo, guhigira kuzagirira nabi
abandi, hari n'abamaze gufata iya mbere biyemeza guhunga 'udutsiko tw'abantu
bagambiriye kubagirira nabi'.
Si ibyo gusa! Kuko
wanabonye cyangwa se wasomye amakuru y'abantu bavuga ko barozwe, inkumi zivuga
ko zahohotewe na bamwe mu bantu bazwi mu ruganda rwa 'Showbiz'.
Ni ibyo gusa se! Oya- hari
n'amashusho y'urukozasoni amaze iminsi acicikana, urebye neza wasanga no muri
telefoni yawe yaragezemo- Nyirayo yavuze ko yayafashe abizi neza, kandi yaciye
impaka z'abantu bari bamaze igihe bamwibazaho.
Ariko kandi iyo ukoze
isesengura cyangwa se ukareba neza, ni intambara y'amagambo iri hagati ya
Nyarwanya Innocent 'Yago', Uzabakiriho uzwi nka Djihad, DC Clement, Murungi
Sabin, Murindahabi Irene [M Irene], n'abandi batandukanye ashinja ko kuva mu myaka
ine ishize bamukoreye iyicarubozo- kandi ryatumye atinya rubanda.
Mu kiganiro aherutse
kugirira ku muyoboro we wa Youtube, Yago yumvikanishije ko bariya bakoresha Youtube,
bagiye bamugambanira, bapyinagaza izina rye, bavuga ko aririmba nabi, bamutega
abakobwa, yewe ngo hari n'igihe bashatse kumurogesha binyuze mu gushakisha
umusatsi.
Yavuze ko azagaruka mu
Rwanda, igihe bariya bose ashinja kumwica nabi bazaba bamusabye imbabazi. Ariko
kandi ku rutonde rw'abo yasabye kumusaba imbabazi, yanavuzemo Rocky Kimomo, Prince
Kiiiz, Bruce Melodie yagabiye inka akayanga, Producer Element n'abandi.
Mu kiganiro yagiriye ku
rubuga rwa X mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 1 Nzeri 2024, Djihad usanzwe
ari umunyamakuru wa Isibo FM, yumvikanishije ko atiteguye gusaba imbabazi Yago.
Ati "Ko untegeka gusaba imbabazi wa kana we, uranshinja iki? Urambaza iki? Uzi ko nta n'isoni mugira? Niyo mpamvu muri kuzana hano mugashaka gushinja abantu ibyaha." Yungamo ati "[...] Natumye umwana ahunga, kuki atagiye kurega? [...]
Muri
iki gihugu ushobora gutuma umuntu ahunga, uri igiki se? Muri kino gihugu wowe
wampungisha, naharanira uburenganzira bwanjye, najya ahantu hose mbona
bashobora kuntabara. Mu by'ukuri mugiye kuvuga ngo umuntu yahunze abandi?
Mukicara mugatagatifuza iki kintu."
Djihad yavuze ko buri
wese yicaye akareba neza yasanga nta kibazo afitanye na Yago n'ubwo muri iki
gihe ari we akunze kwitsaho. Ati "Njyewe ushobora gusanga nta kibazo
mufiteho, ariko we akimfiteho."
Abajijwe niba ataragerageje guca intege igitaramo cya Yago mu Ukuboza 2023, Djihad yasubije ko muri kiriya gihe 'ahubwo Yago yatwadukuriye'.
Imbabazi
muri 'Showbiz' ni nk'umugani
Uyu mugabo yakomeje avuga
ko atiteguye gusaba imbabazi Yago kuko ntacyo umutima umushinja. Kandi ntiyiteguye
kworoshya imvugo ye 'kuko nta muntu woroshye muri iyi mihanda (mu mvugo
z'ubu)'.
Yavuze ko yagiye avuga
ibintu byinshi, ahubwo rimwe na rimwe abantu bagiye babifata uko bishakira.
Djihad yibutsa ko ibibazo bye na Yago byatangiye ubwo yatangiraga kugaragaza
bamwe mu bakobwa bivugira ko yabateye inda kandi "nta mbabazi nzasaba ubyumve,
ukuruguture amatwi yawe, urantegeka gusaba imbabazi wowe, urabona ndi
umwana."
Djihad yashimangiye ko
nta kibazo 'mfite kuri Yago' kandi ntiyatera intambwe yo kumusaba imbabazi mu
gihe azi neza ko ntacyo yamukoreye.
Yavuze ko abakobwa barimo Brenda na Dabijoux bagiye bashinja Yago kubafatirana, aribo bagiye batera intambwe yo kumusaba ko yabaha ibiganiro cyangwa se akabakira ku rubuga rwa X.
K
John yatanze ubuhamya bw'ibyamubayeho; abantu barumirwa
Uyu musore wakoranye
igihe kinini n'abahanzi banyuranye, azi Yago nk'umuntu utagira ishyari, kandi
mu myiteguro y'igitaramo cye yabonye abantu banyuranye bamushyigikiye.
Yavuze ko azi neza ko Brianne
na Djihad bijunditse Yago bitewe n'uko 'mu gitaramo cye yakoresheje Phil Peter
yanga gushyiramo Brianne'- K John avuga ko muri kiriya gihe Brianne yari
afitanye ibibazo na Yago ariko ko bitari byagatutumbye.
K John avuga ko yaretse
gukora ibiganiro ku rubuga rwe rwa Youtube rwe kubera Murungi Sabin wa Isimbi
Tv. Ni ibintu avuga ko ahuje na Yago, kuko nawe aherutse gukora ikiganiro avuga
ko mu bihe bitandukanye Sabin yagiye yitambika imishinga ye.
K John ati "Njyewe
navuye kuri Youtube kubera Sabin n'umuntu witwa M Irene. Nibwo navuye kuri
Youtube, ndavuga nti amafaranga ya Youtube ndayaretse. Abo bose nabatanze
gukora kuri Youtube."
Yavuze ko mbere y'uko
Sabin ashinga Isimbi TV yari afite umuyoboro wa Youtube witwa 'Rwanda Online' warwanyaga
u Rwanda bashyiraho ibintu bituka u Rwanda, bisebya Igihugu. Ndetse, ngo kuri
uyu muyoboro Sabin yanashyiragaho amashusho y'urukozasoni (Porono).
K John avuga ko yatanze
ikirego mu Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Sabin aritaba, nyuma y'amasaha
macye amushinja gushaka kumufungushisha.
K John anibutsa ko ariwe
wakoze ibiganiro bya mbere na Shaddyboo, Fofo Dancer, Ange Strawberry n'abandi.
Kandi ko Sabin yagiye amwinginga amusaba ko yamuhuza na bariya bantu
akabatumira, akabikora ariko nyuma bariya batumirwa ntibongere kumuvugisha.
K John. Ati "Twageze
aho tuba abanzi, bigera ubwo mbura abantu bo gutumira kuri Youtube... Ni njye
wazanye ibiganiro byo kwicaza abantu tukaganira... Yambwiraga ko umugore we ari
umufana wanjye."
Yavuze ko Sabin yari
inshuti ye 'ariko yarampemukiye'. Yibuka ko mu 2020 ariwe muntu wari ufite
umuyoboro wa Youtube wakurikirwa cyane, kuko yari afite aba-subscribers barenga
ibihumbi 200.
K John yavuze ko
ashingiye kubyo yanyuzemo n'ubugome yakorewe n'abantu banyuranye yahisemo guhagarika
ibiganiro yakoreraga kuri Youtube.
Yibutsa ko ariwe muntu wa
mbere watumiye kuri Youtube kuri DJ Brianne, nyuma ya X Dealer bari bakoranye
kuri Hillywood Tv.
Ariko ko akimara gukorera
ibiganiro kuri Isimbi TV 'ntiyongeye kunyitaba'. Ati "Nageze aho ndavuga
nti ko mbona abatumirwa ndi kuzana bose bari kubatwara, ni uko mbaza nabi?
Habaye iki?"
Yahawe
uburozi, agerageza kwiyahura
K John yavuze ko yarozwe,
ndetse abarimo Patycope na Young Grace bazi neza urugendo rw'uburwayi bwe 'kubera
ibintu nk'ibi by'amashyari'.
Yavuze ko akimara guhabwa
uburozi byamusabye kujya ku Gisenyi, avugwa n'umubyeyi w'umwe mu baririmbyi mu
itsinda rya The Same. Ati "Niwe wamvuye, uburozi bw'iyi 'Showbiz'.
K John avuga ko ibyo Yago
avuga yemeranya nawe, kuko nawe ibihe nk'ibihe yabiciyemo. Yibutsa ko hari
igihe yigeze kugerageza gufata umugozi ashaka kwiyahura "mvuga nti ibi
bintu ndabona nta nyungu." Ati "Nafashe amabuye ya Radio ndayasya,
ndayanywa ariko ku bw'Imana sinagira ikibazo ngira."
Yavuze ko ibyo avuga Dj
Bob abizi. Ashima Yago ko yatinyutse akabasha kuvuga 'kuko njyewe icyo gihe
sinashaga kuvuga'. K John anibutsa ko yagiye Nyabugogo gushaka imiti yari kumufasha
kuruka uburozi, ndetse ngo mu 2013 yanagerageje kujya mu banyamasengesho ariko
ntibyakunda.
K John avuga ko
kutagaragara cyane muri 'Showbiz' muri iki gihe, bituruka ku bihe bisharira
yanyuzemo. Yavuze ko Leta ikwiye gushyira imbaraga mu bibazo biri muri
'Showbiz', ndetse igashyiraho amategeko ahana.
Yavuze ko hari igihe yicaraga mu kabari akabona umuntu udahari. Ati "Iyi 'Showbiz' iri mu bugome, abantu bashaka kwica bagenzi babo. Njyewe hari igihe nicaraga mu kabari nkajya mbona uwo muntu ntabwo namuvuga nawe ariyizi, nkamubona mu maso yanjye kandi ntawuhari. Ari umuntu w'umusitari nafashaga. Ibi si ibintu ndi kubahimbira...."
Umukobwa
yaraye iwe amutwara akambaro k'imbere
K John yanavuze ko
amashyari aba muri 'Showbiz' yamurenze ubwo igihe kimwe umukobwa yamusuraga
iwe, bwacya mu gitondo agashaka 'Boxer' ye akayibura.
Ati "Umukobwa yantwaye
'Boxer' ndayibura, ndayishakisha nyuma ndamuhamagara hanyuma umuntu arambwira
ngo ntutajya kuri runaka ntuzakira. Aba bantu ni abagome (abisubiramo)."
Yifuza ko RIB ikwiye gusaka
telefoni z'abarimo Emmy Nyawe, Brianne, Djihad n'abandi Yago yashinje ko
bamugambaniye igihe kinini. Ati "Barebe, bafate izo telefoni bamwe...
bazisake bazirebe."
Gusebanya
byabaye ikaramu ya buri wese
Bamwe mu bagiriye
ikiganiro ku rubuga rwa X, bumvikanishije ko hari abahanzi basigaye bishyura
abakoresha urubuga rwa Youtube bagasebya bagenzi babo cyane cyane The Ben.
Ni ibintu bikorwa
n'umuntu ku giti cye, agamije ko mugenzi we bahanganiye ku isahani azima
cyangwa se asubira hasi kugirango abashe kumutambuka imbere ye.
K John ati "Hari
uwitwa Fatakumavuta, hari Reagan Rugaju, hari M Irene, n'abandi, iyo bagezeyo
ni uguhabwa amadorali 100 na Coach Gael aha buri muntu, uwo muntu iyo atashye
nta kindi akora ni uguhagira kuri The Ben... Noneho babonye Yago avugira The
Ben bahita bamwataka..."
Yavuze ko bitumvikana
ukuntu hari abantu birirwa bavuga nabi Muyoboke Alex, David Bayingana n'abandi
kandi ari abantu bakoze uko bashoboye kugirango mu myaka 30 ishize umuziki w'u
Rwanda ube ugeze ku rwego rwiza.
Ni
internet yahaye rugari buri wese?
Abazi neza umuziki mu
myaka itambutse, bumvikanye kenshi bavuga ko mu gihe cyabo bagerageje guhuza
imbaraga no kwishakamo ibisubizo, ndetse umuhate wabo mu guteza imbere umuziki
urigaragaza.
Muri iyi myaka, indirimbo
z'abahanzi zumvikanye igihe kinini kuri Radio na Televiziyo- Ndetse, rimwe na
rimwe byasabaga umuhanzi ko ahigera kugirango atange igihangano cye.
Bitandukanye no muri iki
gihe, aho internet yahaye rugari buri wese, kuko umuhanzi ashyira hanze
igihangano kigera kuri wese mu buryo bworoshye.
K John wakoranye
n'abahanzi igihe kinini, avuga ko "muri kiriya gihe twebwe twabikoraga
kubera urukundo'." Ati "Wakora indirimbo ukumva biragushimishije ko
itambuka kuri Radio. Rero twebwe tukabikora tuvuga tuti mu rugo bumve ko tutariba
sagihobe."
Avuga ko ubu aho
amafaranga yageze mu muziki ahubwo "umuntu ari gushaka mugenzi we kugirango
abone amafaranga." Yavuze ko bitumvikana ukuntu inkuru z'ibihuha ziganje cyane
muri Youtube muri iki gihe, ariko kandi asobanura ko biterwa n'amafaranga
atangwa n'uru rubuga.
Umuhanzikazi
Nessa yaragendesheje!
Uyu mukobwa yavuze ko
abayeho mu buhungiro, kandi ko mu ndirimbo zirenga 300 bamaze gukora, batigeze
babona abantu babashyigikira. Avuga ko mu myaka 13 ishize ari mu muziki, hari
abagerageje kumwica, ndetse yahisemo guhungisha umwana we kugirango atazagira
ikibazo.
Anavuga ko yahisemo kuva
iwabo kuko yari amaze kubona ko hari abantu bazaga iwabo bamushakisha. Nessa
yavuze ko yigeze kubwirwa na M Irene ko 'bazanyica'.
Yavuze ko bamuteze ibintu
mu rugo ku buryo 'kurya biba ari ikibazo'. Nessa yavuze ko yigeze kujyana
indirimbo ye kuri Kiss Fm, asabwa kwishyura ibihumbi 100 Frw. Icyo gihe yari
yatanze indirimbo yitwa 'Nk'igicu'. Ati "Saa kumi n'ebyeri zarageze ndamubwira
nti ntabwo ndi kwiyumva."
Uyu mukobwa yavuze ko
uwitwa Ahmed yari yahaye amafaranga yamubereye imfura, amusubiza amafaranga ye
kubera ko 'hari umuntu waje hano arambwira ngo ntituzigera dukina indirimbo
zawe'.
Nessa anavuga ko atajya
atumirwa kuri Televiziyo kubera amabanga abitse. Kandi yemeza ko ibyo Yago
avuga ari ukuri kwambaye ubusa. Yanavuze ko hari abantu bamuteze uburozi 'rimwe
na rimwe ukajya urara ubona amapusi hejuru'.
Bigeze
kumutega umugabo!
Nessa yavuze ko mu bihe
bitandukanye bamuteze umugabo, akajya amushukisha kumuha amafaranga kugirango
amuhe amashusho n'amafoto y'ubwambure we. Ariko ntiyigeze abikora.
Yavuze ko hari ubugambanyi bukomeye, kuko hari abo azi bo mu cyaro bagiye bamuhamagara bamusaba gukorana indirimbo, ariko yatekereza neza agasanga abo bantu ni abagambanyi.
Mu
2019, Yago bamuteze umukobwa
Umunyamakuru usigaye
ukora ubuhanzi, Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, mu Ukuboza 2023, yavugiye ku
rubuga rwa X ko yatezwe abakobwa kenshi akabisimbuka
Ati “Mu 2019 hari umuntu
uba aho muri Amerika, wishyuye amadorari 500$ umukobwa ngo aze turyamane amfate
amashusho nambaye ukuri kandi ngo umutwe wanjye ugaragaramo.”
Yakomeje agira ati “Uwo
muntu yishuye uwo mukobwa 200$ ngo aze tubanze turyamane ubundi afate ayo
mashusho ayamwoherereze abone kumuha andi 300$ yasigaye. Ndashimira uwo mukobwa
kuko yambwije ukuri, ambwira ko uko yanyumvaga atari ko ansanze. Yanyeretse
ubutumwa bwose nanjye mfata amashusho yabyo ndabibika.”
Mu
bihe bitandukanye, Riderman yatangaje ko yasimbutse uburozi
2014 wabaye umwaka urura
ku muraperi Riderman, kuko yarozwe inshuro ebyiri, ariko arabusimbuka. Yigeze
kuvuga ko yatashye ageze mu rugo aruka amaraso, kubera uburozi yari yahawe.
Yigeze kuvuga ati “Mu
myaka ya za 2014 navuga ko ari bwo nanyuze mu bintu bikomeye, hari ubwo bigeze
kundoga, ndataha ngera mu rugo nduka amaraso, mererwa nabi cyane.”
Akomeza ati “Nyuma yaho
hari ahantu twari turi haza umuntu nanone arabigerageza ariko ku bw’ Imana
ndabibona turamusaka turabimusangana, arangije ambwira ko ari amashaba
(amahirwe) ashaka kumpa, tumujyana kuri polisi baramufunga."
Ni ibintu ahuje na Mani Martin, kuko nawe bigeze kumuroga binyuze mu rurabo yakiriye ari ku rubyiniro. Yigeze kuvuga ati “Umukobwa yampaye ururabo ndi kuri stage, barafotora ndishima kuko najyaga mbibona mu bitaramo bikomeye.
Tugiye gutaha arambwira ngo harimo
impano, ururabo nze kurufungurira ku buriri, urabizi ngira amatsiko mvuye mu
modoka yadutwaraga nahise ndufungura, ni nabyo byankijije, nasanzemo inzara
nk’iz’igisiga, ijisho rinini nk’iry’ihene cyangwa imbwa, rigitose bikimeze
nk’aho ari bwo bikiva mu kinyabuzima cyabyo, nagize ubwoba butarabaho.”
Icukumbura ryakozwe na
InyaRwanda, ryageze ku nkuru y’abahanzi babiri bigeze kuramukanya bahuriye mu kabari,
umwe atashye, undi asigara atwika (gutwika) ishati yari yambaye kubera ko
mugenzi we yari yamukozeho ubwo yamuhoberaga.
Ryanageze ku nkuru y’umunyamakuru wafunzwe, nyuma y’uko aryamanye n’umukobwa bwacya uwo mukobwa akitabaza inzego avuga ko yamufashe ku ngufu. Ariko kandi, yaje kumenya ko ari abahanzi bamugambaniye, kubera ko yari amaze igihe kinini abagarukaho mu biganiro yakoraga kuri Radio.
Ubwo yiteguraga igitaramo cyo kumurika Album ye ‘Ibishingwe’, Ama G The Black yafashwe n’uburwayi butunguranye, ariko yaje gusanga ari uburozi yari yahawe
K John yatangaje ko yamaze ukwezi yivuriza uburozi ku Gisenyi mu rugo rw'umubyeyi w'umwe mu bagize itsinda rya The Same
K John yatangaje ko yagerageje kwiyahura bikanga, ndetse yaseye amabuye ya Radio arayamira ariko ntiyagira icyo aba
Djihad yatangaje ko adateze kwiyunga na Yago kuko nta kibazo azi bafitanye, kandi inkumi yagiye atumira zimushinja 'zabaga zizanye'
Yago aherutse gukora
urutonde rw'abantu barimo Rocky, Sabin, Bruce Melodie, M Irene n'abandi avuga ko bamukoreye iyicarubozo kuva mu myaka ine ishize
Yago yavuze ko azagaruka mu Rwanda igihe bariya bose ashinja kumuhohotera bazaba bamusabye imbabazi
TANGA IGITECYEREZO