Ku itariki nk’iyi mu 2021 nibwo umuraperi w’ibihe byose, Tuyishime Joshua wamamaye nka Joshua yitabye Imana. Wabaye umunsi udasanzwe kandi mubi ku bafana n’abakunzi b’umuziki bamumenye binyuze mu ndirimbo zinyuranye zakomeje benshi, kandi na n’ubu ubutumwa bukubiyemo buracyacengera mu mitima ya benshi.
Yabaye inkingi ya mwamba
mu itsinda rya Tuff Gang, ndetse na Album bari kwitegura gushyira hanze muri uyu
mwaka, niwe watanze igitekerezo cy’uko bayikora mu rwego rwo kongera
kwiyegereza abakunzi b’iri tsinda rimaze imyaka irenga 15 mu muziki.
Jay Polly yabashije
gutwara Primus Guma Guma Super Stars, nka rimwe mu marushanwa yari akomeye mu
Rwanda. Afatwa nk’umwe mu bitangiye Hip Hop mu Rwanda, ndetse mu gitaramo cyabereye
muri Camp Kigali ku wa 24 Kanama 2024, umuraperi Bull Dogg yazirikanye abarimo
Mahoniboni n’abandi batumye iyi njyana ikomeza kuba umuco no gucengera muri
benshi.
Buri mwaka, abo mu
muryango we n’abandi bahurira mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo mu
Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo gusukura imva ye no kumwibuka.
Nubwo bimeze gutya, hari
abibaza impamvu hadategurwa igitaramo cyo kwibuka uyu muraperi, cyane cyane ko
ibihangano yasize na n’uyu munsi bigitemba mu mutima ya benshi.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Uwimbabazi Sharifa wari umugore wa Jay Polly yavuze ko hari abagiye
bagerageza kubafasha gutegura igitaramo nk’iki ariko ntibyagiye bishyirwa mu
bikorwa nk’uko babaga babivuganye.
Yavuze ariko ko mu minsi
ishize baganiriye na Riderman ababwira ko hari ubushake bwo kubashyigikira,
ariko abo muryango w’uyu muraperi nibo bakwiye kuba nyambere mu gutuma iki
gitaramo gishoboka.
Ati “Ibiganiro byabayeho
na Riderman, ariko we yavuze ko kandi ni ibintu byumvikana, yavuze ko bigomba
guhera mu muryango, rero birareba twebwe mbere na mbere, ubundi tukegera n’abandi
bose nk’abo bo mu ruganda rw’umuziki. Ariko birashoboka ko ahari umunsi wa
nyawo utaragera. Ntekereza ko Jay Polly ari izina rikomeye cyane kandi imyaka
imaze kuba itatu.”
Akomeza ati “Ni byo rwose
gutegura igitaramo bigomba kuba kuva muri twebwe (abo mu muryango we), dushaka
abandi dufatanya, yaba abo muri Hip Hop n’abandi, ariko imbaraga zizava mu
muryango.” Abajijwe niba abafana bakwitega iki gitaramo mu myaka iri imbere,
yasubije ko ‘icyizere gihari’.
Umugore Mukuru wa Jay
Polly, Nirere Afsa uzwi nka Fifi yabwiye InyaRwanda ko hari icyizere cy’uko
muri uyu mwaka igitaramo cyo kwibuka Jay Polly cyaba.
Jay Polly yamenyekanye
birushijeho mu ndirimbo ‘Akanyarijisho’, ‘Deux fois deux’, ‘Umupfumu uzwi’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda banatwaye igikombe cya Primus
Guma Guma Super Stars.
Jay Polly wavutse tariki
5 Nyakanga 1988, avuka kuri Nsabimana Pierre na Mukarubayiza Marienne, akaba umwana
wa kabiri mu muryango w’abana batatu.
Uyu muraperi yize mu
mashuri y’incuke mu kigo cya Kinunga, ayisumbuye ayiga mu kigo cya E.S.K
giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu ishami ry’ubukorikori.
Impano yo kuririmba ayikomora ku mubyeyi we waririmbaga muri korali Hoziyana
muri ADPR mu Gakinjiro.
Mu 2002, ni bwo uyu
muraperi yatangiye umuziki ahereye mu itsinda rya muzika ryabyinaga imbyino
zigezweho ryitwaga ‘Black Powers’. Mu 2003 ni bwo yahuye n’umuraperi Green P
nyuma y’umwaka bafatanyije na Perry G bashinga itsinda bise ‘G5’.
Muri icyo gihe bandikaga
indirimbo batangira no kujya muri studio ya TFP yakoreragamo Producer BZB ari
naho bakoreye indirimbo ya mbere bise ‘Nakupenda’.
Baje guhura na Producer
Lick Lick aza kubahuza n’umuraperi Bull Dogg, buri umwe akora indirimbo ye
n'ubwo zitamenyekanye cyane.
Nyuma baje gushinga itsinda bise Tuff Gangz bari bahuriyemo na Fireman na P Fla. Ariko igihe cyarageze buri umwe aca inzira ze. Jay Polly yari umunyabugeni ukomeye.
Abo mu muryango wa Jay Polly batangaje ko bari gutekereza uko bateguye igitaramo cyo kumwibuka, nyuma y’imyaka itatu yitabye Imana
Jay Polly ni umwe mu batumye injyana ya Hip Hop igwiza igikundiro mu mitima y'Abanyarwanda, kandi yabaye umwe mu bahanzi bubashywe
TANGA IGITECYEREZO