Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 2 Nzeri ni umunsi
wa magana abiri na mirongo n’itanu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana
na makumyabiri kugira ngo ugere ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya
irizihiza Mutagatifu Ménalippe.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1666: Umujyi wa
Londres mu gihugu cy’ubwongereza wibasiwe n’inkongi y’umuriro ikomeye yamaze
iminsi 3 ikangiza inyubako zisaga ibihumbi 10 (10,000) harimo na cathedral ya St
Paul.
1752: Ubwami
bw’abongereza bwatangiye gukoresha ingengabihe (calendar) ya Gregoire (calendar
izwi muri ibi bihe ikaba ariyo Ikoreshwa ku isi), ikaba yari imaze ibinyejana 2
ikoreshwa n’ibindi bihugu by’i burayi bw’Iburengerazuba.
1789: Hashinzwe
ububiko bw’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1867: Umwami
w’Abami w’u Buyapani, Meiji yashyingiranywe na Masako Ichijō, uyu mwamikazi
yaje guhabwa izina rishya rya Haruko.
1898: Ingabo
z’Abongereza zifatanyije n’iz’Abanyamisiri bagabye ibitero ku baturage ba
Sudani, iki gitero cyabereye ahitwa Omdurman.
1945: Vietnam
yabonye ubwigenge bwayo, ihinduka Repubulika ya Vietnam.
1946: Hashyizweho
Guverinoma nshya mu Buhinde yashyizweho na Jawaharlal Nehru wari visi Perezida
w’iki gihugu.
1957: Perezida
wa Vietnam y’Epfo Ngo Dinh Diem yabaye umuyobozi mukuru w’iki gihugu wa mbere
wakoreye uruzinduko rw’akazi mu mahanga akaba yari yagiye muri Australia.
1991: Leta
Zunze Ubumwe za Amerika yemeye ubwigenge bwa Leta za Baltic, Estonia, Latvia na
Lituania.
1992: Umutingito
ukomeye wibasiye Nicaragua uhitana abantu bagera ku ijana na cumi na batandatu.
1998: Indege
ya Swissair Flight 111 yakoreye impanuka hafi y’ahitwa Peggys Cove muri Nova
Scotia, iyi mpanuka yahitanye abantu bose bari bayirimo uko ari 229.
1998: Urukiko
Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho u Rwanda
rwatahuye Jean Paul Akayezu wayoboraga iyahoze ari Komini ya Taba kuva muri
Mata 1993 kugera mu 1994.
Uyu mugabo yafatiwe muri
Zambia mu 1995, iki gihugu akaba ari cyo cyabaye icya mbere ku Mugabane wa
Afurika mu gukorana n’uru rukiko.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1924: Daniel
Arap Moi wabaye Perezida wa Kenya.
1989: Alexandre
Pato, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1540: Dawit
II wabaye Umwami w’Abami wa Ethiopia.
2001: Christian Barnard, wari umuganga ukomeye w’indwara z’umutima yakomokaga muri Afurika y’Epfo.
TANGA IGITECYEREZO