Nk'uko byari biteganyijwe, ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika Festival byatangiriye i Musanze aho abahanzi bari bateguye uko bashoboye, Kenny Sol atungurana mu ndirimbo ya Jay Polly.
Ku wa 31 Kanama 2024 ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika
Festival byanatewe inkunga kandi n’ikinyobwa cya Primus byatangiriye i Musanze.
Aho abantu bitabiriye ku bwinshi ndetse abahanzi nabo bari biteguye kandi batanga ibyishimo bisendereye.
Ni ibitaramo byatangijwe n’umuziki
uvanze neza na DJ Trick.
Abashyushyarugamba bashoboye aribo Bianca
na Buryohe.
Ku rubyiniro habanjeho Kenny Sol watumiwe muri ibi
bitaramo ku nshuro ya mbere. Yatanze ibyishimo mu ndirimbo zitandukanye
abifashwamo n’umubyinnyi Uwase Bianca ubihuza no kugaragara mu ndirimbo
zitandukanye (umu-video vixen).
Kenny Sol kandi yatunguranye aririmba indirimbo ‘Ku
musenyi’ ya Jay Polly.Mu kiganiro n’itangazamakuru, yatangaje ko amwubaha ariko
byumwihariko iyo ndirimbo ariyo yakuyeho inganzo y’indirimbo ‘Haso’.
Bwiza umuhanzikazi rukumbi uri mu bazazenguruka muri ibi bitaramo, yagaragaje koko akwiye kuba Brand Ambassador wa MTN, atungurana aririmba yigize ucuruza amayinite y’iki kigo cy’itumanaho cyamaze kuba ubukombe.Yatanze ibyishimo mu bihangano bitandukanye akora agashya mu kwamamaza MTN
Nk'uko byari byitezwe, Bushali yahaye ibyishimo bisendereye
abakunzi bitabiriye ibi bitaramo, uyu mugabo amaze gushinga imizi mu kugira
igikundiro ku rubyiniro mu ndirimbo ze zikoze mu njyana ya ‘Kinya-trap’.
Danny Nanone utaherukaga mu bitaramo bigari bizenguruka
igihugu ariko waheruka gutangaza ko yiteguye nyuma y'uko yize umuziki kandi
akaba anafite ibihangano bitandukanye bigezweho, yaserutse mu buryo bwihariye.
Chriss Eazy uri mu basore bagezweho muri iki gihe mu
muziki ni we wabanje ku rubyiniro mbere y'uko hajyaho Bruce Melodie waririmbye
iminota itari micye ari nako afashwa n’ababyinnyi bazwi nka Theee Baddest.
Ibi bitaramo bikaba biri gukorwa mu buryo bwa ‘Live’ aho
amatsinda y’abacuranzi arimo Symphony na Sonic Band yagaragaye afasha abahanzi.
Ibi bitaramo bizakomereza i Gicumbi tariki ya 07 Nzeri
2024, i Nyagatare 14 Nzeri 2024, i Ngoma 21 Nzeri 2024, i Bugesera 28 Nzeri
2024, i Huye 05 Ukwakira 2024, i Rusizi ku wa 12 Ukwakira 2024 bisorezwe i
Rubavu 19 Ukwakira 2024.
TANGA IGITECYEREZO