Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Massamba Intore yavuze ko impano yahawe y’ifoto ari kumwe na Perezida Kagame ubwo yari mu gitaramo cye, ayifiteho urwibutso rudasanzwe kuko yafashwe nyuma y’ikiganiro yagirnaye n’Umukuru w’Igihugu.
Yabigarutseho mu kiganiro
cyihariye yagiranye na InyaRwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31
Kanama 2024, nyuma y’igitaramo gikomeye yise “3040 y’ubutore” yakoreye muri BK
Arena.
Ni ubwa mbere uyu muhanzi
yari akoreye igitaramo muri iyi nyubako, ariko si ubwa mbere yahataramiye, kuko
yagiye yifashishwa mu bitaramo bitandukanye.
Ni igitaramo cyaranzwe no
gutanga ibyishimo ku bisekuru byombi, kuko hari abantu mu ngeri zose, kuva ku
muto kugeza ku mukuru. Kandi yagiye ataramana n’abantu banyuranye barimo nka
Teta Diana, Jules Sentore, Yvan Muziki n’abandi.
Massamba yavuze ko ari
bwo bwa mbere akoze igitaramo akumva umutima we uranyuzwe, kandi yashimishijwe
cyane n’uburyo abantu bamwakiriye. Ati “Ati "[...]Mfite ibyishimo byinshi
bidasanzwe! Icya mbere kubona abantu bitabira ari benshi, bakaza bishimye,
bakaza bahimbawe, nkabaririmbira indirimbo z'igihe kirekire, kuko nanze
gushyiramo indirimbo nshya, kuko nashakaga gusangira ibyishimo nabo, nkabona
uko bishimye. Byanshimishije, ubu ngubu, ndi umuntu ukeye mu mutima, ndi
umuntu ufite ibyishimo udashobora kubara."
Yavuze ko ubwo yari ku
rubyiniro, intekerezo zagiye zimusubiza mu bihe yabayemo nk'ibihe by'ubuhunzi,
gushaka igihugu, gukoresha inganzo n'ibindi byagiye bituma ashima Imana
byatumye avuga ati "Inganzo yaratabaye."
Uyu munyabigwi mu muziki avuga ko mu gitaramo cye, harimo abantu benshi barimo n'umugabo wavuye mu Buyapani kubera we.
Massamba avuga ko "kuva nabaho n'ibitaramo byose
nakoreye mu Rwanda, ntabwo birabaho, ni ibyishimo kuri njye."
Mu gusoza iki gitaramo,
uyu mugabo yahawe impano y'ifoto ari kumwe na Perezida Kagame. Yabwiye
InyaRwanda ko iyi foto idasanzwe kuri we, kuko yafashwe mu 2017 mu birori Umukuru
w'Igihugu yari yakiriyemo abantu batandukanye.
Ati "Twari mu munsi
Mukuru, hanyuma kwa kundi Umukuru w'Igihugu aramutsa abantu bose bari mu munsi
Mukuru, noneho turahura, turaramukanya. Nyifiteho urwibutso rwiza, kubera ko
yarambajije ati ese inganzo yawe imeze ite? Bituma numva ko koko ibyo nkora
abizi, abikurikirana. Nanjye sinazuyaje, naramubwiye nti inganzo yanjye imeze
neza Nyakubahwa."
Yavuze ko iyi foto ayifiteho urwibutso rudasanzwe, cyane ko guhura n'Umukuru w'Igihugu atari ibintu bya benshi "noneho ukagira n'amahirwe akaganiriza'.
Ati "Byari
ibyishimo ntashobora gutekereza. Ndayifite, nyifite mu cyumba."
Massamba yavuze ko Perezida
Kagame ari icyitegererezo kuri we, kandi rimwe na rimwe iyo ahimba indirimbo agendera
ku mbwirwaruhame ze. Anibutsa ko yahimbye indirimbo 'Karame nanone' binyuze mu
mbwirwaruhame zitandukanye z'Umukuru w'Igihugu yagiye yumva.
Massamba yahawe igikombe ku bw'imyaka 40 ishize ari mu muziki
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MASSAMBA INTORE NYUMA Y'IGITARAMO
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo "3040 y'ubutore" cya Massamba Intore
TANGA IGITECYEREZO