RFL
Kigali

Itangazamakuru ryahejwe! Ibitangaje ku bukwe bw’igikomangoma cya Norvège n’umupfumu Durek

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:31/08/2024 13:34
0


Nyuma y’igihe kinini bwamaganirwa kure, ubukwe bw’igikomangoma Märtha Louise cya Norvège/Norway n’umupfumu w’Umunyamerika Durek Verrett, burarimbanije muri icyo gihugu giherereye mu majyaruguru y’Uburayi.



Ku wa Kane w’iki Cyumweru ni bwo abatumirwa babarirwa mu magana bari batangiye kugera mu mujyi wa Alesund uherereye mu Burengerazuba bwa Norway mu muhango wari uteganyijwe wo “guhura no kuramukanya” muri hoteli ishingiye ku mateka.

Biteganyijwe ko nyuma y’iminsi ibiri abitabiriye ubu bukwe batembera kandi binezeza, baraza kwitabira ibirori byo gushyingiranwa kw’igikomangoma Märtha Louise cya Norvège/Norway n’umupfumu w’Umunyamerika Durek Verrett, kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Kanama 2024.

Ibinyamakuru muri Norvège bivuga ko abatumiwe basabwe kudakoresha telefone zabo cyangwa 'camera' mu birori cyangwa kugira ikintu bashyira ku mbuga nkoranyambaga. Ibinyamakuru byaho byose nabyo birahejwe.

Igikomangoma Märtha Louise w’imyaka 52 na Derek Verrett w’imyaka 49 batangaje ko bakundana kandi biyemeje kubana mu 2022.

Märtha, imfura mu bana babiri b’Umwami wa Norvège, mbere yari yarashakanye n’umunyabugeni witwaga Ari Behn, babyaranye abana batatu. Batandukanye mu 2017. Behn, wigeze kuvuga ko yari afite uburwayi bw’agahinda gakabije, yapfuye kuri Noheli mu 2019.

Mu gihe cy’imyaka myinshi Märtha Louise yagiye avugwa cyane ko akoresha imiti n’imyuka idasanzwe. Mu 2022 yatakaje izina ry’icyubahiro ry’ibwami kugira ngo yiyegurire ubushabitsi n'ubuvuzi akorana n'umukunzi we uzwi nk'umupfumu ukomeye.

Si ubwa mbere atavuzweho rumwe n'abanya-Norvège kuko ubwo umugabo we wa mbere Ari Behn yitabaga Imana muri 2019, nyuma y'igihe gito batandukanye, we yahise atangaza ko ari mu rukukondo rukomeye na Durek Verrett usanzwe azwi nk'umupfumu.

Nubwo Louise yahisemo gushyira hasi iby'ubwami byose, Umwami Harald V yategetse ko Princess Märtha Louise agumana izina rye ry’ibwami, agakurirwaho inshingano gusa kugira ngo akomeze abe igikomangoma ariko kandi hagaragare itandukaniro hagati y'ibikorwa bye n'iby'ubwami. 


Aba bombi bagiye gukora ubukwe nyuma y'igihe urukundo rwabo rwamaganirwa kure

Ntibyemewe gukoresha telefone mu bukwe bwabo ndetse n'itangazamakuru ryahejwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND