RFL
Kigali

Nifuzaga kwifotozanya nawe none twakoranye indirimbo! Papa Cyangwe yarotoye inzozi kuri Riderman

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/08/2024 16:06
0


Umuraperi Papa Cyangwe uri mu bagezweho muri iki gihe, yagaragaje ko ari mu myiteguro yo gusohora indirimbo yahuriyemo na Riderman, umuraperi yakuze yifuza gutunga ifoto bari kumwe, none byarenze urwo rwego abasha gukorana nawe indirimbo y’amateka kuri we.



Iyi ndirimbo yise ‘Niko biri’ yanaririmbyemo Hervis Beatz usanzwe ari Producer. Papa Cyangwe avuga ko ayimaranye igihe kinini muri studio, ariko ko bitewe n’uko aba afite imishinga myinshi muri studio iyi ndirimbo yatinze gusohoka.

Yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yatangiye gukorwa mu mwaka wa 2023, kandi ko bitewe n’uko Elvis ari we wakoze amajwi y’iyi ndirimbo byarangiye nawe ayiririmbyemo.

Hervis Beatz niwe waririmbye inkikirizo (Chorus) y’indirimbo ‘Ibaze mpfuye’, ‘Tujye gusenga’ n’izindi. Papa Cyangwe ati “Naramubwiye ashyiramo ‘Chorus’ birangira ari umushinga wanjye nawe, ariko ubwo nashyiragamo igitero cyanjye, numvise ko haburamo igitero cy’undi muntu, ntekereje neza nsanga hari umuraperi tutarakorana ariwe Riderman.”

Akomeza ati “Numvise rero n’ubutumwa bwarimo, nasanze Riderman ariwe wakwisangamo cyane. Icyo gihe nahise mbwira Producer Hervis Beatz ampa umushinga w’iriya ndirimbo nyoherereza Riderman kugirango numve niba hari icyo yadufasha.”

Papa Cyangwe yavuze ko byafashe umunsi umwe kugirango Riderman aririmbe muri iyi ndirimbo, kandi ntibari bahuye mbere yahoo. Ati “Niwe muntu wantunguye mu mikoranire. Ibaze koherereza indirimbo umuntu ku mugoroba, ku munsi ukurikiyeho akakoherereza amajwi yamaze gukora indirimbo yose. Ni wo mushinga wantunguye, n’iyo ndirimbo nakozeho mu buryo bwihuse kandi vuba.”

Uyu muraperi avuga ko iyi ndirimbo ‘ari imwe mu zifite icyo zisobanuye kuri njye’. Kandi avuga ko hari byinshi yigiye kuri Riderman ‘nk’uburyo akunda akazi ke n’ukuntu aca bugufi’.   

Ati “Ni umuraperi ugira gahunda, haba mu buryo bwo gukora ‘Audio’ ndetse no ku munsi wo gufata amashusho ‘Video’ yahagereye igihe. Ni umuntu ujya mu kintu ukabona yabigize ibye. Ni imwe mu ndirimbo ifite ikintu kinini ivuze kuri njye.”

Papa Cyangwe yavuze ko yakuze akunda Riderman mu buryo bukomeye, kandi yahoraga yifuza kuzatunga ifoto bari kumwe ‘none birenze ifoto dukoranye indirimbo’.

Ati “Navuga ko ari zimwe mu nzozi ziri kuba impamo zanjye. Namwigiyeho byinshi cyane, ikindi namwigiyeho guca bugufi cyane. Ndamushimira cyane, ko yanshyigikiye cyane, ku buryo bigoye kubona uko namushimira. Ni umuntu mwiza bitandukanye n’uko ubitekereza, Imana ijye imuha umugisha.” 

Umuraperi Papa Cyangwe yatangaje ko agiye gusohora indirimbo ‘Niko biri’ yahuriyemo Riderman na Hervis


Papa Cyangwe yavuze ko iyi ndirimbo yatangiye ayikorana na Hervis gusa


Papa Cyangwe yavuze ko yakuze yifuza gufata ifoto ari kumwe na Riderman, none byageze ku gukorana indirimbo


Papa Cyangwe yavuze ko iyi ndirimbo ayitezeho guhindura amateka ye mu muziki


Papa Cyangwe yaherukaga gusohora indirimbo yahurijemo abagize itsinda rya Tuff Gang 

KANDA HANO UBASHE KUMVA IKITANYISHE YA PAPA CYANGWE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND