Nyuma y'uko hari ingingo zitishimiwe n’abahanzi mu itegeko nimero 055/2024 ryo ku wa 20 Kamena 2024 ryerekeye kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 31 Nyakanga 2024, inzego bireba zatangiye kugirana inama n’abafite aho bahuriye n’umuziki mu rwego rwo kuzinoza neza.
Abahanzi banyuranye
bagiye bagaragaza kenshi ko hari zimwe mu ngingo zivugwa muri iri tegeko
rishya, zibapyinagaza ndetse n’ibihangao byabo.
Umuhanzi Muyombo Thomas [Tom
Close] akwerutse kwandika ku rubuga rwa X avuga ati “Ba nyakubahwa igihangano cy’umuhanzi
cyagakwiriye kumuha inyungu, yahitamo kuyigomwa ku nyungu rusange akaba ariwe
wifatira icyemezo.”
Muri iri tegeko, ingingo
ya 294, itanga uburenganzira ku gihangano cy’umuhanzi igihe gikoreshejwe mu
kwigisha. Iya 295 itanga uburenganzira bwo gutubura igihangano bikozwe na
serivisi z’amasomero cyangwa iz’ishyinguranyandiko.
Iya 296 yo itanga
ubwisanzure bwo gukoresha igihangano ku mpamvu zerekeye ubucamanza cyangwa
ubuyobozi. Ni mu gihe ingingo ya 297 yo itanga ubwisanzure bwo gukoresha
igihangano hagamijwe amakuru. Ingingo ya 301, yo yemera ikoreshwa rya bimwe mu
bihangano by’abahanzi mu ruhame, bitagombye ko bitangirwa uburenganzira.
Ibi byatumye kuri uyu wa
Gatanu tariki 30 Kanama 2024, Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’ubuhanzi,
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Inama y'Igihugu y’abahanzi (RAC) na Federation z’abahanzi,
bahuriye mu nama yari igamije gusuzuma zimwe mu ngingo zivugwa muri ririya
tegeko.
Ni inama yitabiriwe n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’abahanzi, Sandrine Umutoni, Umuyobozi w’Inama Nkuru y’abahanzi, Niragire Marie France, Ishimwe Clement washinze Kina Music, Umuyobozi w’Ishuri rya muzika rya Nyundo, Mighty Popo, Mani Martin, Samuel Sangwa, Ruhima Braise wo mu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Mugemana Jean wo muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom), abahagarariye za Federasiyo n’abandi.
Nyuma y’uko hasohotse
igazeti ya Leta irimo amategeko arengera ibihangano mu by’ubwenge habayeho ko abahanzi
batandukanye bisanga mu gisata cy'imyidagaduro batanyuzwe n'amwe mu mategeko
arengera ibihangano byabo.
Ibi byatumye habaho inama
nyinshi zitandukanye zahuriyemo abahanzi babarizwa muri za ‘Federation’ hamwe n’ubuyobozi
bw'inama y'igihugu y’abahanzi, hagamijwe gushakira umuti iki kibazo.
Bynatumye kandi Inama y’Igihugu
y’Abahanzi (RAC) isaba za Minisiteri ko baganira kugirango bungurane
ibitekerezo kugirango hashakwe uko igihangano kibungabungwe kandi giteze imbere
nyiracyo bityo abahanzi batange umusanzu wabo mu kubaka igihugu nk’abandi
banyarwada bose.
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu
y’Abahanzi (RAC), Niragire Marie France yabwiye InyaRwanda, ko muri iyi nama
haganiriwe uburyo iri tegeko ryanozwa.
Ariko kandi harasabwa
uruhare rwa buri muhanzi kugirango iri tegeko rinozwe, hategurwa ubuhanzi
bukorwa kandi bugatunga ababukora.
Ati “Icyo tugiye
gufatanya na Minisiteri zitandukanye ndetse n’ibigo byose bifite mu nshingano
ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko, ni ugutanga ibitekerezo muri iryo teka rya
Minisitiri bityo icyo twasaba abahanzi ni uko nitubatumira bazitaba karame
kugira ngo bagire uruhare mu bikorwa bibareba batanga ibitekerezo bizafasha twe
turiho none ndetse n'abandi bazaza mu mwuga w'ubuhanzi mu gihe kiri imbere.”
Niragire yavuze ko n’ubwo
bimeze gutya abahanzi “twishimiye intambwe yatewe hakajyaho itegeko rirengera umutungo
bwite mu by'ubwenge.”
Akomeza ati “Mu itegeko harimo ingingo zirengera abahanzi zizanabafasha kubyaza umusaruro ibyo bakora, ahagaragaye ko hashobora gutanga icyuho cyatuma abantu batekereza ko ibihangano by'abahanzi byemerewe gukoreshwa ku buntu kubera kudasobanukirwa, Itegeko ryateganije ko hazashyirwaho iteka rya Minisitiri riziba ibyo byuho kandi ryazafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry'iri tegeko.”
Minisitiri Dr. Utumatwishima
Jean Nepo Abdallah, aherutse kwizeza abahanzi ko iri tegeko rigiye gusuzumwa kugira
ngo ibibangamiye bibe byanozwa.
Mu butumwa bwo kuri X
yagize ati “Ingingo ya 301 ya IP Law (intellectual property law) tuzafatanya
n’inzego zose zagize uruhare mu gushyiraho itegeko tuyisuzume ibe yanozwa.
Abahanzi, ababareberera inyungu, abanyamategeko, aba DJs n’abategura ibitaramo,
mwese tuzaganira vuba cyane, dufatanyije tuzabinoza twihangane.”
Ni mu gihe Umunyamabanga
wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yijeje aba
bahanzi ko iri tegeko ritazabangamira ibihangano byabo.
Ati “Ku bo mu ruganda
rw’ubuhanzi, itegeko riheruka gusohoka ntirizabambura uburenganzira ku mutungo
mu by’ubwenge w’ibihangano byanyu.”
Akomeza ati “Inzego
zateguye, izemeje ndetse n’izizakurikirana iyubahirizwa ry’iri tegeko,
zizatanga umucyo kuri iyi ngingo yihariye, icyayiteye, ndetse n’ibisobanuro
by’izindi ngingo, zirimo n’izirebana n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje.”
Dr. Utumatwishima Jean
Nepo Abdallah, yizeje abahanzi ko iri tegeko rigiye gusuzumwa
Umunyamabanga wa Leta
muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, aherutse kwizeza
abahanzi ko iri tegeko ritazabangamira ibihangano byabo
Umuhanzi Tom Close
aherutse kugaragaza ko iri tegeko rikwiye kunozwa rigaha uburenganzira busesuye
umuhanzi ku gihangano cye
Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abahanzi
(RAC), Niragire Marie France yatangaje ko batangiye gusuzuma uko iri tegeko
ryanozwa, rigafasha abahanzi kwiteza imbere
Inama yahuje Minisiteri n’izindi nzego bireba ndetse n’abahanzi bigiye hamwe uko iri tegeko ryanozwa, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024
TANGA IGITECYEREZO