Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga
umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no
kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu
nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe, uwo kuramya no guhimbaza Imana ndetse
n'abakora umuziki gakondo bose bakoze mu nganzo.
Ku rutonde rw’uyu munsi,
hariho indirimbo ziganjemo izo kuramya no guhimbaza Imana, cyane ko na Nessa
ndetse na Beat Killer basanzwe bamenyerewe mu muziki w’isi batunguranye
bakumvikana mu ndirimbo ishimangira ko badashobora guhomba Yesu Kristo.
Mu tundi dushya
tugaragara mu ndirimbo nshya InyaRwanda yaguteguriye none, harimo ubufatanye bw’abahanzi
bakizamuka n’abafite amazina asanzwe azwi, kugaruka kwa Igor Mabano, n’ibindi.
Mu ndirimbo nshya zagiye
hanze mu mpera z’icyumweru gishize ndetse no muri iki cyumweru, InyaRwanda
yaguhitiyemo 10 gusa zagufasha guherekeza neza Kanama ndetse zikanakwinjiza
neza muri Nzeri.
1.
See – Run Up
2.
Isi Nijuru – AB Godwin ft Sean Brizz
3.
Akarara – Flyest Music ft Igor Mabano
4.
Gitsemo – El Mood ft Bushali
5.
Ndagushima – Oda Paccy ft Aline
Gahongayire & Serge Iyamuremye
6. Tu as changé ma vie - Aline Gahongayire
7.
Ni Wowe – Hygette & Cynthia
8.
Sinamuhomba – Nessa ft Beat Killer
9.
Tuza – Bless Man
10. Ndamaze – Yee
Fanta ft Issa Legend
TANGA IGITECYEREZO