Umuyobozi Ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Primus mu ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa Bralirwa, Ingabire Sheilla yatangaje ko binyuze ku mbuga nkoranyambaga z'uru ruganda bashyizeho uburyo abakunzi b'iki kinyobwa bashobora gutsindira itike yo kwinjira mu gitaramo cya Massamba.
Iki gitaramo kizaba ku wa
Gatandatu tariki 31 Kanama 2024, muri BK Arena guhera saa kumi n'imwe
z'umugoroba. Ni igitaramo kizaririmbamo abahanzi nka Ruti Joel, Ariel Wayz. Dj
Marnaud n'abandi bashobora gutungurana nka Lionel Sentore na Jules Sentore.
Massamba yavuze ko
yateguye iki gitaramo yise "3040 y'Ubutore" mu rwego rwo kwizihiza imyaka
40 ishize ari mu muziki n'imyaka 30 ishize u Rwanda rubonye ubuzima.
Mu gutegura iki gitaramo
yatewe inkunga n'uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus. Mu
kiganiro n'itangazamakuru ku wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024, Ingabire Sheilla
yavuze ko "twishimiye gutera inkunga iki gitaramo '3040 y'ubutore'.
Akomeza ati "Nk'uko
mubizi Primus n'icyo kinyobwa cya mbere cyageze mu Rwanda, ikaba imaze imyaka
67 kuva iyo myaka twakomeje guha ibyishimo abakunzi b'umuziki tunabaha kuryoshya
na Primus. Iki gitaramo rero ni ahantu heza kuri twe n'ikinyobwa cya Primus hamwe
na Massamba umaze imyaka 40 mu muziki."
Ingabire yavuze ko
bazakomeza gushyigikira umuziki w'u Rwanda, kandi muri iki gihe bari mu
bukangurambaga bise 'Primus iduha Vibe' mu rwego rwo gufasha abakunzi b'umuziki
kwishima, no kuryoherwa n'ikinyobwa cya Primus.
Yavuze ko Primus ari
ikinyobwa kinyobwa na buri wese, kandi bari hejuru y'imyaka 18 y'amavuko.
Ingabire yavuze ko hari
amatike yateguwe azatangwa ku bafana bazabasha gukurikiza ibyo basabwa ku mbuga
nkoranyambaga. Ati "Igisabwa ni ukujya kuri Paji ya Primus ya Instagram
cyangwa se Facebook ugakunda (Like) ya Massamba ugakurikirana (Follow) paji ya
Primus warangiza ukifata ifoto uri kunywa Primus cyangwa se ukifata Video uri
kunywa Primus wifashishije indirimbo ya Massamba, hanyuma ugatsindira
VVIP."
Ingabire Sheilla [Ubanza
ibumoso] yatangaje ko Primus yiteguye gufasha abakunzi bayo kuzitabira
igitaramo cya Massamba
Samputu Patrick ushinzwe
ibijyanye n'Ubuterankunga muri Bralirwa, [Uri iburyo] yavuze ko Bralirwa
izirikana abakunzi b’ibinyobwa byayo, ari nayo mpamvu izakomeza gushyigikira
iterambere ry’umuziki w’u Rwanda
Massamba yatangaje ko yiteguye gukora igitaramo gikomeye mu kwizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MASSAMBA ASOBANURA KU GITARAMO CYE
TANGA IGITECYEREZO