RFL
Kigali

BNR yashyizeho Inoti nshya ya 5.000Frw n'iya 2.000Frw

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:30/08/2024 14:21
0


U Rwanda rwashyizeho inoti ya 5.000Frw n’iya 2.000Frw, aho mu bizaba biranga inoti nshya 5000 Frw harimo inyubako ya Kigali Convention Center, mu gihe mu bizaba biranga inoti nshya ya 2000Frw harimo igishushanyo kigaragara cy’imisozi y’Ikiyaga cya Kivu.



Ibiranga inoti nshya ya 5000Frw birimo kuba ingana na mm 145 x mm, Ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda na electrotype ihagarariye inyuguti “BNR” munsi yacyo.

Hari ibara ryiganjemo ni ibihogo bijya gusa n’ibara rya roza, imbere hari amagambo ‘BANKI NKURU Y’U RWANDA’ yanditswe mu ruhande rwo hejuru ndetse ‘Iyi noti yemewe n’amategeko’ yanditswe munsi y’amagambo ‘BANKI NKURU Y’U RWANDA.

Hari kandi ‘AMAFARANGA IBIHUMBI BITANU’ yanditswe mu ruhande rwo hasi. Ibindi bimenyetso bigaragara ku noti nshya ya 5000Frw ni igishushanyo kigaragara cy’inyubako ya Kigali Convention Center iri mu Mujyi wa Kigali.

Hari kandi itariki inoti yakoreweho ‘28.06.2024’, yanditswe ahagana hasi ku ishusho ihinguranya inoti ndetse n’umukono w’Umuyobozi wa Banki n’uw’umuyobozi wa Banki Wungirije bigaragara munsi y’ishusho y’inyubako ‘Kigali Convention Center’.

Hari ishusho y’ingagi ihinduranya amabara, bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo, iri mu ruhande rw’ibumoso bw’inyubako ‘Kigali Convention Center’.

Iteka rya Perezida ryo ku wa 29 Kanama 2024, ni ryo ryemeje ishyirwaho ry’inoti nshya ya 5.000Frw n’iya 2.000Frw.

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangarije Abaturarwanda bose ko izashyira ku isoko izi noti nshya z’amafaranga ibihumbi bitanu (Frw 5000) n’ibihumbi bibiri (Frw 2000) guhera tariki ya 03 Nzeli 2024.


Banki Nkuru y'u Rwanda yasohoye amafoto y'inoti nshya za Frw 5000 n'iza Frw 2000.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND