Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yatangaje ko mu bantu 42 batanze Kandidatire bashaka kuba Abasenateri, icyenda (9) muri bo bangiwe kubera ko kutuzuza ibisabwa barimo umwe utari wujuje imyaka 40 y’amavuko isabwa.
Byatangajwe kuri uyu wa
Gatanu tariki 30 Kanama 2024, mu kiganiro n'itangazamakuru iyi Komisiyo
yagiranye n'itangazamakuru, cyabereye aho isanzwe ikorera mu Kiyovu. Amatora y’Abasenateri
ateganyijwe kuba guhera tariki 16-17 Nzeri 2024.
Sena igizwe n’abantu 26.
Batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu, hakaba abashyirwaho na
Perezida wa Repubulika hashingiwe ku byo itegeko riteganya.
Hari kandi n’abatorwa
n’Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, n’abandi
batorwa bahagarariye Amashuri Makuru na Kaminuza bya Leta ndetse n’Izigenga.
Abasenateri 12 ni bo
batorwa aho buri Ntara n’Umujyi wa Kigali biba bifite umubare w’abatorwa. Mu Majyepfo,
Iburasirazuba n’Iburengerazuba hazatorwamo 3 muri buri Ntara, mu Majyaruguru
hakazatorwamo 2, mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatorwa 1.
Perezida wa Komiisiyo
y'Igihugu y'Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa yavuze ko ibikorwa by'amatora
bikomeje kandi birashimishije 'kuko igihugu cyacu kiri guca muri iyo nzira ya
Demokarasi ituma twibonera abayobozi'.
Abasenateri bagiye
gutorwa bazakora muri iyi manda y'imyaka itanu. Ni mu gihe abasoje manda
y'imyaka irindwi bari batangiye imirimo tariki 17 Ukwakira 2019.
Gasinzigwa yavuze ko bamaze kwakira Kandidatire barazisuzuma hanyuma bazishyikiriza Urukiko rw'Ikirenga. Ati "Itegeko ridusaba ko tubishyikiriza Urukiko rw'Ikirenga. Abasenateri by'umwihariko bemezwa n'Urukiko rw'Ikirenga, ibyo byarakozwe. Urukiko rw'Ikirenga ruduha urutonde rwemejwe nk'uko rwatangajwe."
Yavuze ko igikorwa cyo
kwiyamamaza ku basenateri cyatangiye tariki 26 Kanama 2024, aho biteganyijwe ko
kizarangira tariki 14 Nzeri 2024. Kandi tariki 27 Kanama 2024, abiyamamaza
bahuye n'Inteko itora kuri buri Karere.
Gasinzigwa yavuze ko
"Imyiteguro iri kugenda kandi turi gukorana n'inzego
z'ibanze."Anavuga ko mu minsi ishize bahuye n'abakandida babasobanurira
ibyo bemerewe muri iki gihe cyo kwiyamamaza n'ibyo batemerewe.
Aya matora y'abagize Sena
agiye gukorwa ni aya kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aya mbere
yakozwe mu 2003, andi akorwa mu 2011, andi akorwa mu 2019, agezweho ni ayo mu
2024.
Itegeko Nshinga riteganya
ko Abasenateri batorwa mbere y'iminsi 30 itarenga 60 mbere y'uko manda
y'abariho irangira.
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Munyaneza Charles yavuze ko tariki
30 Nyakanga 2024 kugeza tariki 11 Kanama 2024, bakiriye kandidatire z'abantu 41
bifuzaga kuba abasenateri.
Yavuze ko muri ziriya
kandidatire 41, Urukiko rw'Ikirenga rwemeje Kandidatire 32. Munyaneza yavuze ko
icyenda (9) zitemejwe hashingiwe ku mpamvu enye zirimo kuba hari
"abakandida Urukiko rw'ikirenga rwasanze atujuje bimwe mu bisabwa y'uko
umuntu uba umusenateri agomba kuba afite ubunarariribonye, ibyo biri mu
itegeko."
Akomeza ati "Ibyo
biba byarashingiwe ku mirimo umuntu aba yarakoze igaragara mu mwirondoro we.
Hari utaremejwe kubera ko byagaragaye ko adafite ubunararibonye."
Munyaneza yavuze kandi ko
abandi batemejwe batabashije gutanga inyandiko zisabwa ziherekeza Kandidatire
nka Diplome ziriho umukono wa Noteri, icyangombwa kigaragaza ko umuntu
atafunzwe cyangwa yafunzwe n'ibindi byangombwa.
Yanavuze ko hari undi
utaremejwe 'kubera ko atari yakagejeje imyaka 40'. Ati "Nanone ibisabwa
kugirango umuntu abe umusenateri nibura ugomba kuba ufite imyaka 40
y'amavuko."
Yavuze ko
abasenateri batorwa mu mashuri makuru na Kaminuza, bisaba ko ugomba kuba ufite
impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya Kaminuza ariko uri no ku rwego
rw'umwarimu cyangwa umushakashatsi wungirije wa Kaminuza.
Ati "Harimo abatari
babyujuje muri abo Urukiko rw'ikirenga rutemeje." Yavuze ko abakandida
biyamamaza ubu ari 32, barimo 28 batorwa n'inzego nkuru z'imitegekere na 7
batorwa muri za Kaminuza n'amashuri Makuru.
Oda Gasinzigwa yatangaje ko kugeza ubu ibikorwa byo kwiyamamaza ku bashaka kuba Abasenateri biri kugenda neza, kandi ni ishusho y’uburyo igihugu cyahisemo kugendera kuri Demokarasi
Munyaneza Charles, yatangaje
ko kandidatire icyenda z’abashakaga kuba Abasenateri zanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga
kubera ko hari ibyangombwa batari bujuje
Kuri uyu wa Gatanu tariki
30 Kanama 2024, NEC yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku
myiteguro y’amatora y’Abasenateri
TANGA IGITECYEREZO