Kigali

Barimo uyoboye ikipe ikomeye mu Bwongereza! Byinshi ku baherwe 5 bari ku ruhembe muri Afurika mu 2024

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/09/2024 5:33
0


Injira mu buzima bw'abaherwe 5 batunze agatubutse muri Afurika uyu mwaka, kuva ku wa mbere Johann Rupert warazwe imitungo na Se wayiruhiye, kugeza kuri Natie Kirsh wakize ageze mu zabukuru.



Mu minsi mike ishize nibwo hatangajwe abaherwe 5 batunze amafaranga menshi ku mugabane wa Afurika , aho hagaragayemo impinduka nko kubona Aliko Dangote wari umaze igihe ariwe mugabo ukize cyane yahise asimburwa na Johann Rupert.

Ibyo wamenya ku bagabo 5 bakize cyane muri Africa mu 2024:

1. Johann Rupert

Johann Rupert w'imyaka 74, umuherwe utunze za Miliyari z’Amadolari wo muri Afurika y’Epfo niwe mugabo ukize muri  Afurika  magingo aya. Ni nyiri Richemont, imwe muri kompanyi nini ku Isi zicuruza ibintu by’agaciro kanini, ifite ‘brands’ z’imirimbo n’imyambaro ihenze nka Cartier na Montblanc.

Umutungo we warazamutse uva kuri Miliyari 1.9$ ugera kuri Miliyari 14.3$, ubu ari ku mwanya wa 147 ku rutonde rw’Isi, imyanya 12 imbere ya Dangote.

Uretse Kompanyi ya Richemont ikorera mu Busuwisi, ibindi afite birimo Remgro, Kompanyi yo muri Afurika y’Epfo ifite imigabane muri Kompanyi zirenga 30 z’imodoka nk’uko Bloomberg ibivuga.

Rupert yarazwe umutungo w’umuryango na Se, Anton Rupert, arawagura uva ku gushingira ku bucuruzi bw’itabi ujya no mu bucuruzi bw’ibintu by’imirimbo by’agaciro.

Uyu mushabitsi yize ubukungu muri University of Stellenbosch ariko mu 1984 ayivamo atarangije asanga Se mu bucuruzi.

Rupert ni umuntu wakunze kuvuga yeruye kuri politike ya Afurika y’Epfo kandi yamaganye ubutegetsi bw'abazungu bagenderaga ku ironda ruhu. Yahawe ibihembo byinshi kubera ibikorwa bye by’ubucuruzi.

Uyu muherwe atuye i Cape Town, aho afite inzu y’agatangaza, ariko anafite imitungo i Geneva mu Busuwisi n’i London mu Bwongereza.

2.Aliko Dangote

Umuherwe Aliko Dangote w'imyaka 66 ukomoka muri Nigeria niwe uri ku mwanya wa Kabiri mu batunze agatubutse muri Afurika. Ni umushoramari wakuye imari nini mu nganda zikora sima n’isukari.Umwaka ushize yafunguye uruganda rutunganya ibikomoka kuri Peteroli  mu murwa mukuru w’ubukungu, Lagos.

Muri Mutarama uyu mwaka, Forbes magazine yashyize Dangote ku mwanya w’umunyafurika utunze kurusha abandi ku nshuro ya 13 yikurikiranya, nubwo hari ibibazo mu bukungu bwa Nigeria.

Ariko urutonde rushya rwa Bloomberg rwo kugeza uyu munsi rwamushyize ku mwanya wa Kabiri muri Afurika no ku wa 159 ku Isi.

3. Nicky Oppenheimer

Uyu mugabo w'imyaka 79 nawe tunze za Miliyari z’Amadorari, ni wo muri Afurika y’Epfo, ni uwa Gatatu ku rutonde rw’abaherwe muri Afurika na Miliyari 11.3$. Ku rwego rw'Isi ari ku mwanya wa 213. Se umubyara afite igisekuru cyo mu Busuwisi.

Yakijijwe na kompanyi ya De Beers icukura amabuye y'agaciro, ndetse anafite indi yitwa Diamond Trading Company nayo icuruza ibikomoka ku mabuye y'agaciro.

4. Nassef Sawiris

Nassef Onsi Sawiris ni umuherwe w'imyaka 63 ukomoka mu Misiri. Atunze Miliyari 9.48$.Yize ibijyanye n'imari muri kaminuza ya Chicago muri Amerika. Afite kompanyi y'ubwubatsi yitwa 'Orascom Constraction'. Uyu mugabo kandi afite imigabane muri Addidas ndetse ni nawe muyobozi mukuru w'ikipe ya Aston Villa FC yo mu Bwongereza. Niwe mugabo wa 4 ukize cyane muri Afurika , naho ku rwego rw'Isi ari ku mwanya wa 278.

5. Natie Kirsh

Ku myaka 92 Natie Kirsh ukomoka muri Afrika y'Epfo niwe mugabo wa 5 utunze agatubutse kuri uyu mugabane. Ubwo yari afite imyaka 78 nibwo yinjiye mu batunze Miliyoni z'amadolari, ubu ku myaka 92 ari mu batunze Miliyari zigera kuri 9.22$. Niwe washinze kompanyi  y'ubucuruzi ya Kirsh Group, yanafunguye imiryango mu bihugu birimo Australia n'u Bwongereza.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND