RFL
Kigali

Angelina Jolie yahakanye ibyo gukundana n’umuraperi Akala

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/08/2024 9:39
0


Nyuma y’amakuru yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Angelina Jolie ari mu rukundo n’umuraperi Akala, ubu yamaze guhakana ibi yemeza ko ari ibihuha.



Icyamamarekazi muri Sinema, Angelina Jolie, wari umaze imyaka 8 atandukanye na Brad Pitt wari umugabo we, ntiyongeye kuvugwa mu rukundo kugeza mu ntangiriro z’iki Cyumweru ubwo yagaragaraga agirana ibihe byiza n’umuraperi Akala wo mu Bwongereza.

Ni na ko amafoto ya Angelina Jolie na Akala bari mu Butaliyani yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bavugaga ko bombi bari mu rukundo. TMZ nayo yahise itangaza ko bamaze umwaka wose bakundana mu ibanga.

Icyakoze n’ubwo ibinyamakuru byinshi muri Amerika byavugaga ko Jolie. na Akala bari mu rukundo, nyirubwite we yabihakanye. Mu kiganiro gito yagiranye na People Magazine yasabye ko basiba inkuru bari bamwanditseho ndetse avuga ko ari ‘single’.

Angelina Jolie yagize ati: “Mwasiba izo nkuru z’ibinyoma kuko njyewe ntamukunzi mfite. Akola ni umushuti wanjye kuva kera. Afite umukunzi we witwa Chanelle kandi nawe ni inshuti yanjye. Twari mu Butaliyani mu kazi tuboneraho gutemberana ntakindi kibiri inyuma’.

Angelina w’imyaka 49 yavugwaga mu rukundo n’umaraperi Akola w’imyaka 40

Aba bombi bafotowe bari mu Butaliyani

Angelina Jolie yahakanye ibi yemeza ko ari inshuti isanzwe y’uyu muraperi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND