Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 28 Kanama 2024, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batunguwe no kubona amashusho agaragaza umunyamakuru Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad ‘yikinisha’ mu gihe cy’amasegonda arenga 20’.
Ni amashusho yashyizwe
hanze na Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago, kandi yari yateguje ko nyuma
y’iminota 5 agomba kuyakura ku rubuga rwe rwa Youtube.
Yasohoye aya mashusho nyuma
y’iminota mike yari ishize atangaje ko ahugiye muri Uganda, nyuma y’uko hari
abantu ngo bagerageje kumwica mu myaka ine ishize.
Ati “Rwanda nkunda
nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine
ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe.”
Yongeyeho ati “Umutima
wanjye urababaye cyane ariko Rwanda numpamagara nzitaba, kuko data
yaragukoreye, mama arakubyarira. Uganda munyakire ndabasabye!”
Mu bihe bitandukanye, uyu
musore yagiye agaragaza ko hari agatsiko k’abantu bamereye nabi izina rye,
bakora ibishoboka byose mu rwego rwo kumuharabika.
Yakunze gutunga urutoki
Djihad wa Isibo Fm, ndetse mbere y’uko asohoka igihugu yabwiye abo yise ‘Big
Energy’ ko afite amashusho agiye gutangaza.
Ni amashusho agaragaza
Djihad yikinisha, ariko bigaragara ko hari umuntu baganiraga. Mu butumwa
yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Djihad yemeje ko ariya mashusho ari aye, ariko
atangazwa n’uko uwo baganiraga we atagaragajwe.
Ati “Umwana rero
nzibaranguze ‘Video yafashwe’ n’uwo twari turi kuvugana kandi nari mbyiteze ko
ijya hanze, naranabyifuzaga kuko nari ndambiwe amagambo yanyu mbonye igisubizo
cyiza kandi cyihuse. Ikibazo ni uko uwo twavuganaga batamwerekana.”
Akomeza ati ‘Chou tanga
video nawe urimo babone ukuri burya nutwika uzatwikire rimwe ku buryo
ntakuryama mu mihanda.”
Yavuze ko atatunguwe n’iri hererekanya ry’amashusho nk'aya kuko “ni ikimenyetso simusiga cy’uko ibyo twavugaga ari ukuri.”
Djihad yagaragaje ko Yago atakabaye ahungira muri Uganda kuko “Umugabo mbwa iteka arwana ahunga, kandi guhunga ibibazo siko kubicyemura.”
Djihad yatangaje ko
amashusho y’urukozasoni yasohowe na Yago ari aye
Yago yakunze gushinja
Djihad gukinira ku izina rye no kumwandakaza mu bihe bitandukanye
TANGA IGITECYEREZO