Perezida wa Repubilika y'u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yirukanye abasirikare bakuru barimo Gen Maj Martin Nzaramba, Col Dr Etienne Uwimana n’abandi ba Ofisiye 19.
Ni ibikubuye mu itangazo ryashyizwe hanze n'igisirikare cy'u Rwanda (RDF) mu ijoro cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 Kanama 2024.
RDF ivuga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda akaba n'Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z'u Rwanda, yirukanye muri RDF, Maj. Gen Martin Nzaramba, Col Dr Etienne Uwimana ndetse n’abandi ba Ofisiye bakuru n’abato 19.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko kandi Perezida Kagame yategetse iyirukanwa ndetse n’iseswa ry’amasezerano y’abandi basirikare bato 195.
Maj Gen (Rtd) Nzaramba wirukanywe mu ngabo z’u Rwanda, yakoze inshingano zitandukanye zirimo no kuba yarayoboye Ikigo cy’Ishuri rya Gisikare cya Nasho ndetse akaba ari no mu ba Ofisiye barimo n’abo ku rwego rwa ba Jenerali, Umukuru w’Igihugu yari yohereje mu kiruhuko cy’izabukuru.
Maj Gen (Rtd) yavukiye i Mpigi muri Uganda mu 1967, aho umuryango we wari warahungiye. Ni umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe yakorewe Abatutsi mu 1994.
Col Dr Etienne Uwimana na we wirukanywe, aherutse kugirwa Umuyobozi w’Ishami rishinzwe serivisi zo gucisha abantu mu cyuma mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Ibi bibaye nyuma y'uko kuwa Kane Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahuye n’abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda aho baganiriye ku mahoro n’umutekano by’Igihugu.
Gen Maj Martin Nzaramba ni umwe mu birukanywe mu Gisirikare cy'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO