RFL
Kigali

U Rwanda rwibukijwe ko bisaba gushora amafaranga menshi kugira ngo umukino wa Rugby utere imbere

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:29/08/2024 23:42
0


Mu Rwanda hari kubera amahugurwa ya "Rugby Growth Conference" ari kwiga ku iterambere ry'umukino wa Rugby ku mugabane wa Afurika.



Ni amahugurwa yateguwe n'Impuzamashyirahwe y’Umukino wa Rugby ku Isi, ifatanyije n’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda hamwe na Rwanda Convention Bureau. 

Aya mahugurwa ari guhuza ibihugu 15 biri kuzamuka neza mu mukino wa Rugby ku mugabane wa Afurika. Ibyo bihugu harimo Algeria, Botswana, Burkina Faso, Burundi, Cameroun, Côte d’Ivoire Eswatini, Ghana, Mauritius, Morocco, Namibia, Nigeria, Senegal, u Rwanda na Zambia.

Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard, yatangaje ko kuba u Rwanda rwatoranyijwe kwakira aya mahugurwa ari iby'agaciro, anagaragaza ko ari igihugu gifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga ya Rugby kuko ibikorwa remezo bihari. 

Yagize ati "Rugby mu Rwanda ifite aho igeze ndetse hari aho yifuza kugera, icyo tubagaragariza nka minisiteri, ni ukugira ngo twumve imigambi bafite, batwereke n'aho dushobora kubafasha.

Hari ibikorwa bitandukanye mu mikino, ariko uyu munsi ndagaruka kuri Rugby, ni federasiyo tuzi ko ifite ibikorwa muri siporo dusanzwe tubona, kimwe mu cyavuzwe mu biganiro twagiye tugirana ni uko hakiri imikino mike cyane, harimo gusaba y'uko ishyirahamwe ryayo ryakongera imikino."

Minisitiri Nyirishema Richard yakomeje avuga ko kuba habaho imikino mike muri Rugby, bigira ingaruka no ku ikipe y'igihugu, ikaba itagaragara. 

Ati" Amakipe tutajya tubona yaba amakipe asanzwe cyangwa ikipe y'igihugu, ni uko nta mikino myinshi ihari, ariko na none nko ku rwego rw'igihu ni ukubashishikariza kuko ibintu byose bitangira mu rugo.

Ibyo dusaba Federasiyo ya Rugby, ni ukubanza bakiyubaka ubwabo, n'iyo mikino ikabanza iki yongera. Ni ubuvugizi turi gukora ku rwego rwa Africa ko iyo mukino yakwiyongera, nabwo twabutanze, kandi ngira ngo nabo babyumvishe.

Dufite gahunda yo guhura nabo ngo tubahe ishusho rusange y'uko ubwo bufatanye bwakomeza."

Yakomeje ashimangira ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo kwakira amarushanwa mpuzamahanga ya Rugby, cyane ko hari ibikorwa remezo byiza harimo na Stade Amahoro. 

Ati" Ibikorwa Remezo dufite, nka Stade Amahoro ivuguruye, ntabwo izakira umupira w'amaguru gusa, n'imikino nka Rugby tuba twiteguye kuyakira. Bagize umwanya wo kuhasura kugira ngo ubwo bazaba bari gutekereza amarushanwa mpuzamahanga, n'u Rwanda na rwo bazarutekerezeho kuko ibikorwa remezo byo birahari."

Umuyobozi wa Federasiyo ya Rugby muri Africa, Herbert Amponsah Mensah, yavuze ko bisaba no gushora amafaranga kugira ngo umukino wa Rugby utere imbere mu gihugu runaka. 

Yagize ati: "Dufite ibihugu 15 byitabiriye, ni ibihugu dushaka ko biva mu bihugu biri gutera imbere, bikaba ibihugu byateye imbere muri uyu mukino.

Ubwo yari abajijwe uko abona u Rwanda ruzatera imbere mu mukino wa Rugby muri Africa, Herbert Amponsah Mensah yakomeje agira ati "Bizaterwa n'ibyavuye mu nama, nibyo tuzishimira kubona u Rwanda muri Rugby rukomeye, gusa bisaba gushora amafaranga menshi. Hari ibihugu byinshi muri Africa byashoye amafaranga menshi muri Rugby kandi byateye imbere, nubwo ntashatse kubivugira hano."

Herbert Amponsah Mensah nyuma yo kugaragaza ko gutera imbere mu mukino wa Rugby bisaba gushora amafaranga menshi, yatanze urugero ku bihugu nka Kenya, Uganda, Zimbabwe, avuga ko byatanze amafaranga menshi muri uyu mukino, none bikaba bikomeye ku mugabane wa Afurika. 

Aya amahugurwa asigaje iminsi ibiri, ari kubera mu Rwanda. Nyuma yayo, Federasiyo ya Rugby izahita ikomereza mu mashuri aho ku bufatanye na World Rugby Union, bagiye kongerera ubushobozi abatoza b’imbere mu gihugu bakanashinga amashuri y’icyitegererezo azatuma uyu mukino urushaho gutera imbere.


Mu Rwanda hari kubera amahugurwa yiga ku iterambere ry'umukino wa Rugby ku mugabane wa Afurika 


Umuyobozi w'ishirahamwe rya Rugby muri Africa, Herbert Amponsah Mensah yatangaje bisaba gushora amafaranga kugira ngo umukino wa Rugby utere imbere 


Amahugurwa ari kubera mu Rwanda ari guhuza ibihugu 15 biri kuzamuka neza mu mukino wa Rugby ku mugabane wa Afurika 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND