Birumvikana nk'impano
idasanzwe kuri uyu mukobwa, ariko kandi yatumye umuryango we ugira umusizi,
ndetse iyo muganira kenshi avuga ko ashaka gukora ibishoboka byose akazagira
uruhare mu gufasha n'abandi bakobwa kwinjira muri uyu mwuga.
Uyu mukobwa amaze igihe
ari gutegura Album ye ya mbere, ni nyuma y'uko ashyinze hanze ibisigo
binyuranye birimo n'ibyo yahuriyemo n'abarimo abaraperi nka Racine, Mr Kagame,
umusizi Rumaga n'abandi.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Kibasumba yavuze ko nta muntu n'umwe akomoraho inganzo y' ubusizi,
ahubwo kubera gukura ari umwana ugira amatsiko no gushaka kumenya byinshi
byisumbuyeho cyane cyane kumenya imivugire y'ikinyarwanda n'ubusobanuro
bw'amagambo amwe namwe bwamusunikiye kwisanga mu busizi.
Ati "Ababyeyi banjye
nta n'umwe nkomoraho inganzo. Ntekereza ko no mu bisekuru banjye nta muntu
wigeze ubusizi, uko abantu bibatungura kunyumva nsiga ni nako n'abo mu rugo
bibatungura. Ntabwo baba bazi ngo biva he? Nabo bambaza nk'ibyo abandi bambaza,
bati ariko ibi bintu ubikura he?"
Akomeza ati "Sinzi
ko nababwira ko nakoze ubusizi kubera ko hari umusizi runaka nakundaga nkashaka
kumwigana, Oya! Ahubwo wenda ubusizi akenshi iyo mbusobanura aho ubusizi
bwanjye bwaturutse, bwaturutse mu matsiko, ngira amatsiko menshi cyane. Nari
umwana ushaka kumenya no gushishoza buri jambo ryose rishya numvise mu matwi
yanjye."
Yavuze ko kubera kubika
amagambo menshi muri we binyuze mu gusoma ibitabo no gusobanura bakuru be byabaye
imvano yo kumva ko yayabyazamo amagambo atondekanyije agatanga ubutumwa bugari
kuri sosiyete kandi bukabagirira akamaro.
Avuga ko n'ubwo yandikaga ariya magambo ariko ntiyumvaga ko ari ubusizi. Ni urugendo avuga ko rwatangiye ubwo yigaga mu mashuri abanza n'ayisumbuye mu Karere ka Nyamagabe, kandi yibuka ko hari umwaka yigeze guserukira ishuri akitwara neza.
Yavuze ko ubwo yigaga mu
mashuri yisumbuye nabwo mu Mujyi wa Kigali, yakomeje ibikorwa bye byo kuvuga
imivugo mu mashuri, ndetse hari abo yagiye yandikira imivugo inyuranye.
Avuga ko mu 2020, ari bwo
yamenye ko ibikorwa bye ashobora kubinyuza kuri Youtube, ndetse atangira ku
gihangano yise 'Impano' yahimbiye inshuti ye yari yagize isabukuru y'amvuko.
Uyu mukobwa avuga ko iki
gisigo cye cya mbere kidasanzwe muri we "kuko cyatumye menya ko mfite
impano" kandi "numva ko hari ikintu kiri imbere muri njye gishobora
kuntunga, kandi kikama n'ubushobozi buhoraho."
Kibasumba avuga ko iki
gisigo yari yakigeneye umusore w'inshuti ye, nyuma y'ibihe bari banyuranyemo
byateye kutumvikana, ahitamo kwifashisha inganzo ye kugirango babashe kwiyunga.
Ati "Ni kwa kundi
uba udashaka guhomba inshuti, ukavuga uti icyo byansaba cyose nagikora ariko
tugakomeza kuba inshuti. Ni njye wari wakoze amakosa, ubwo nari muri ‘studio’
rero nanditse ibyari bindimo, hanyuma mwoherereza icyo gisigo."
Yavuze ko uko uriya
musore yakiriye iki gisigo byabaye n'imvano ikomeye kuri we, yo kumva ko akwiye
gushyira imbaraga cyane mu busizi bwe. Urugendo rutangira ubwo.
Ati "Yari inshuti
yanjye. Kandi umuntu navuga ko ari inshuti aba ari inshuti koko. Ntabwo nari
umukunzi we, nari inshuti ye."
Kibasumba avuga ko uyu musore yishimiye igihangano yamukoreye "bituma numva ko noneho nshobora gukora ikindi gihangano kitavuga ku isabukuru nanone abantu bakabyishimira, ni uko nakurikijeho igisigo nise 'Rukundo'."
Rumaga,
umusizi wamutinyuye kandi yiteguye gutera ikirenge mu cye
Ku wa 23 Ugushyingo 2023,
nibwo uyu mukobwa yashyize hanze igisigo yise 'Impanuro' yakoranye n'umusizi
mugenzi we Rumaga. Kimaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 537.
Ni igisigo avuga ko cyahinduye
urugendo rwe rwo gusiga. Asobanura Rumaga nk'ishusho y'umusizi 'u Rwanda
rukeneye cyangwa se u Rwanda'. Ati "Ukivuga ibisigo uhita utekereza
Rumaga."
Yavuze ko Rumaga ari
urugero rwiza rw'umuntu ushaka kuba umusizi, kandi byanatumye nawe amubera
'urugero nigegena nibaza ngo ndabura iki ngo ngere hano? Nkore iki ngo ngere
hariya mparenge? Ngere na hariya."
Kibasumba yavuze ko
Rumaga ari umuntu udatererana ubusizi, kandi buri gihe ahora amwibutsa gushyira
imbaraga mu bihangano bye.
Yavuze ko igisigo
bakoranye gishingiye ku babyeyi n'abana, aho kigaragaza umukobwa watwaye inda
itateganyijwe, hanyuma umuhungu wamuteye inda akamwihakana.

Kibasumba Confiance
yatangaje ko yahuye n'ibicantege, ariko byamusabye kurinda icyizere ku muryango
we kugirango bamushyigikiye

Kibasumba avuga ko
yatangiye kugaragaza impano y'ubusizi akiri mu mashuri yisumbuye, kandi yagiye
abona abantu benshi bifuzaga kumushyigikira

Kibasumba yavuze ko igisigo cya mbere yahimbiye umusore wari inshuti ye, cyabaye imvano yo gukomera mu busizi

Kibasumba yatangaje ko buri gihe agerageza gutera ikirenge mu cy'umusizi Rumaga

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N'UMUSIZI KIBASUMBA
KANDA HANO UREBE IGISIGO KIBASUMBA YAKORANYE N'UMUSIZI RUMAGA
KANDA HANO UREBE IGISIGO KIBASUMBA YAKORANYE NA RACINE NA MAR KAGAME