Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Massamba Intore yatangaje ko yiteguye guha icyubahiro Mutamuriza Annonciata wamamaye nka Kamaliza]mu gitaramo cye yise “3040 y’ubutore” kubera ko ari umwe mu bagize uruhare mu kubaka inganzo ye yarogoye.
Uyu muhanzi wamamaye mu
ndirimbo zinyuranye, ari kwitegura gukora iki gitaramo agamije kwizihiza imyaka
40 ishize ari mu muziki, n’imyaka 30 ishize y’urugendo rwo kwiyubaka rw’u
Rwanda.
Ni igitaramo kidasanzwe
kuri we, kuko avuga ko ari nk’umugeni bazasohora ku wa Gatandatu tariki 31
Kanama 2024 mu gitaramo azakorera muri BK Arena. Azahurira ku rubyiniro n’abahanzi
Ruti Joel, Ariel Wazy, Dj Marnaud n’abandi.
Ni igitaramo kandi
kitezwemo abahanzi benshi babanye mu bihe bitandukanye nka Lionel Sentore, Jules
Sentore, Teta Diana, Mariya Yohana, Muyango n’abandi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru,
Massamba yavuze ko gutegura iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 ari uko iyi
myaka ibumbatiye “amateka yanjye menshi cyane yo guhera ndi impunzi, nta kintu
gihari ariko igakomeza ikajya ku rugamba, igakomeza u Rwanda rukaryoha, no
kugeza kuri uyu munota.”
Akomeza ati “Imyaka 30 yo
iroroshye! Kwibohora 30 mwarabibonye, mwabonye Kwibuka ku nshuro ya 30, rero 30
n’ibyo turimo twishimira aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze. Uru Rwanda mureba
rwari rwarapfuye, rwarashize, ndetse hari n’igihe abantu bibazaga y’uko rugomba
no kuvaho.”
Yavuze kandi ko muri iyi
myaka 30 harimo gushimira Perezida Paul Kagame no kwishimana n’Abanyarwanda “bakoze
uburyo bwose bushoboka kugirango iki gihugu kibe kigeze hano.”
Massamba avuga ko iki
gitaramo agiye kugikora azirikana abantu babiri babaye inkingi ikomeye mu
muziki we, barimo Se Sentore Athanase ndetse na Kamaliza bamutoje kuririmba,
kandi bamufasha gukora no guhimba ibihangano byatumye aba umunyabigwi mu
muziki.
Yavuze ko afatanyije na Agura Group iri kumufasha gutegura iki gitaramo, batekereje uburyo bazakoramo igikorwa cyo kwibuka no guha icyubahiro Kamaliza.
Ati “Nabayeho nta ‘Management’
ngira imfasha mu muziki, ariko ubu ngubu nibwo bwa mbere ngize ‘management’
kubera ko nsigaye n’izindi nshingano z’ubutoza, ubwo ni ukuvuga ko ndi umukozi
wa Leta. Rero nari nabasabye ko bagomba gutekereza uko twategura kwibuka
Kamaliza, tugashaka abana b’abakobwa basubiramo indirimbo ze, niyishimiye ko
banyumvise, rero akabando kanjye ko baragafite.”
Massamba yavuze ko
yabanye igihe kinini na Kamaliza binyuze mu Itorero 'Indahemuka' ndetse bagiye
bakorana ibitaramo, rimwe na rimwe bakaririmbana mu rwego rwo gushaka inkunga
yari ikeneye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Yavuze ko "Kamaliza
turi kumwe muri aya mateka mwumvaga kuva i Burundi kandi yarandutaga, ariko
namwigiyeho byinshi." Uyu muhanzi Kamaliza yari umwe ' mu bakobwa 'Sentore
yigishije kuririmba'.
Ariko avuga ko igihe
cyageze Sentore abwira Kamaliza gutinyuka, ari nabwo yatangiye urugendo rwo
kwiga gitari amenya kuyicuranga.
Yavuze ko icyo gihe
yaretse indirimbo yigishwaga na Sentore, ahubwo ahitamo guhimba indirimbo ze.
Bongeye guhurira ku rugamba na Massamba, ndetse zimwe mu ndirimbo ze nka 'Intare'
yayihimbye ari kumwe na Massamba.
Ati "Ni indirimbo
nyinshi yagiye ahimba nyuma zose twabaga turi kumwe. Nka 'Intare' ziriya zose
mwumva. Kuri iriya munsi rero w'igitaramo, mu mateka yanjye navuze arimo, arimo
cyane. Arimo mu bice bibiri, twarahuye amfasha kugirango ninjire
mu muziki kandi
anakambwira ukuntu nshobora kubibona amafaranga. Ngiye no ku rugamba, turahura, turavuga tuti twakora iki?
Turakorana, dukorana byiza, kugeza ejo bundi yitaba Imana. Imana ishimwe ko
yitabye Imana byibuza icyo yaharanira yarakibonye, rwari u Rwanda. Byakabaye
byiza iyo agira Imana akahaguma."
Yavuze ko Kamaliza yari
umukobwa mwiza, kandi wabaye inshuti ye y'igihe kirekire, bakorana mu kuririmba
no gutera urwenya n'ibindi byabaye urwibutso rudasaza kuri we.
Massamba Intore yatangaje
ko mu gitaramo cye “3040” azaha icyubahiro Kamaliza, umuhanzikazi wamufashije
kwinjira mu muziki
Massamba yavuze ko
Kamaliza yahimbye nyinshi mu ndirimbo ze nka ‘Intare’ bari kumwe
Massamba yavuze ko muri
iki gitaramo azaha icyubahiro kandi umubyeyi we Sentore ‘watumye mba Intore’
Ruti Joel yatangaje ko
ari ibyishimo n’umunezero kuba agiye guhurira ku rubyiniro n’umutoza we
Ingabire Sheila [Uri ibumoso] ushinzwe kumenyekanisha Primus y’uruganda rwa Bralirwa, yavuze ko hari amatike yateganyirijwe abakunzi ba Primus bashaka kuzitabira igitaramo cya Massamba Intore
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO YAMAMAYE 'INTARE' YA KAMALIZA
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TSINDA' YA MASSAMBA
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro Massamba yagiranye n’itangazamakuru
AMAFOTO: Serge Ngabo-
InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO