Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2020, ari mu myiteguro yo gukora ubukwe n’umukunzi we w’igihe kirekire Michael Tesfay, aho bazarushinga ku wa 29 Ukuboza 2024 nk’uko byari byatangajwe na InyaRwanda, tariki 18 Gicurasi 2024.
Yifashishije konti ye ya
Instagram ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024, Nishimwe
Naomie yahuje ubutumwa n’umukunzi we, bavuga ko bishimiye gutangaza itariki
y’ubukwe bwabo, kandi biteguye kuzasangira uyu munsi w’umunezero na buri wese.
Banasohoye amafoto
bahuriyeho yafashwe na Ivan Studio mu rwego rwo gushyira hanze ‘invitation’
y’ubukwe bwabo.
Bazakora ubukwe ku wa 29
Ukuboza 2024, mu gihe hazaba habura iminsi ibiri (2) kugira ngo umwaka ugere ku
musozo, kuko uyu mwaka uzagira iminsi 366. Bizaba kandi ari ku cyumweru cya 52.
Uzaba ari umunsi
udasanzwe kuri aba bombi! Kuko bazaba batangiye paji nshya mu mubano wabo, aho
bazarahirira kubana nk’umugabo n’umugore, bakazatandukanwa n’urupfu.
Ku wa 24 Gashyantare
2024, Michael Tesfay ahagarariwe n’abo mu muryango we yafashe irembo mu
muryango w’umukunzi we. Ni nyuma y’uko ku wa 1 Mutarama 2024, yatunguye
Nishimwe Naomie amwambika impeta y’urukundo [fiançailles], mu birori byihariye
byabereye muri imwe muri resitora yo mu Mujyi wa Kigali.
Icyo gihe, Michael
yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yatangiye paji nshya mu mubano we
n’umukunzi we Naomie, kuko yamubwiye ‘Yego’ nk’ikimenyetso cy’uko yiteguye
kubana nawe ubuziraherezo.
Muri Gashyantare 2024,
Miss Nishimwe yabwiye Radio Rwanda ko atabona amagambo asobanura uko yiyumva
nyuma yo kwambikwa impeta kuko 'ni ibintu bikubaho, hari ukuntu umuntu aba
atekereza ikintu akavuga ngo kiriya kintu nikimbaho sinzigera nkibagirwa'.
Ati "Nubu ntabwo
nabyibagirwa. Ariko ibyiyumviro ugira sinzi uko nabisobanura. N'iyo ubajije
abantu benshi bagiye bambika impeta, hari igihe utumva n'amagambo yakubwiye.
N'uyu munsi iyo ambaza
amagambo yambwiraga, nta kintu na kimwe numvaga, ariko cyeretse avuze ngo 'Will
you marry me' (Wakemera gushyingiranwa nanjye) ni cyo kintu cyo nyine
numvishije. Ni ibintu n'ubu ngubu, sindabimenyera..."
Uyu mukobwa yavuze ko
yari yiteguye kwambikwa impeta n'umukunzi we, ku buryo yatekerezaga ko byari
kuba kuri Noheli ya 2023, ariko yarategereje ntibyaba.
Ashingira ku kuba hari
hashize iminsi micye umukunzi we ahuye na Se umubyara, bityo ko byamuhaga
ishusho y'uko bidatinze azambikwa impeta.
Nishimwe asobanura
umukunzi we akabikubira mu ngingo eshanu; avuga ko ari umuhungu ufite
ikinyabupfura; umuhungu ucisha macye; umuhungu utameze nk'abandi bose; umuhungu
ukunda Imana kandi umukunda.
Uyu mukobwa ufite iduka
ry'imideli, yabanje gutuza, avuga ko we n'umukunzi we bameze neza kandi
"Turi kwitegura gukora ubukwe mu Ukuboza 2024." Yirinze kuvuga aho
ubukwe buzabera ndetse n'itariki buzaberaho.
Abajijwe niba atekereza
kuba azatura hanze y'u Rwanda nyuma yo kurushinga, yasubije ko bizaterwa
n'ibiganiro, amahitamo ndetse n'akazi gashobora gutuma bimuka. Ati "Ariko
mu Rwanda ni mu rugo."
Naomie yavuze ko mu gihe
kiri imbere ari bwo azatangaza itariki y'ubukwe. Kandi avuga ko nyuma y'uko
yambitswe ikamba rya Miss Rwanda, hari byinshi byahindutse mu buzima bwe,
birimo nko kubona amahirwe anyuranye, gukorana n'abantu banyuranye, gushyira mu
bikorwa imishinga inyuranye n'ibindi.
Mu byumweru 48 bishize,
Nishimwe yasohoye ubutumwa kuri konti ye ya Instagram avuga ko Imana yamuhuje
n’umugabo wazanye umunezero n’ibyishimo mu buzima bwe.
Hari aho yavuze ati “Nta
kindi nakwifuriza usibye imyaka myinshi kandi nzahora nsenga Imana ishobora
byose kugira ngo ikomeze kuguha imigisha n’ibintu binini kandi binini mu buzima
bwawe bwose bigutera kuba ukwiye ibintu binini kandi usenge kugirango ukomeze
kuba umuntu mwiza wahozeho...”- Icyo gihe yanditse ubu butumwa yifuriza umukunzi
we Isabukuru y’amavuko.
Muri Kamena 2023,
Nishimwe Naomie n’umukunzi we basohoye ikiganiro ku rubuga rwa Youtube bari
bahuriyemo, bavuga birambuye ku rugendo rw’urukundo rw’abo, uko bamenyanye n’ibindi
biteye amatsiko kuri bo.
Michael Tesfay yavuze ko
kuva muri 2018 hari umuryango yari azi w’inshuti ye yo mu Rwanda, kandi ko
yawusuye birambuye mu 2021. Icyo gihe abo mu rugo bamubajije niba ateganya
kurushinga, hanyuma bamwereka amafoto atandukanye y’abanyarwandakazi, byamuhaga
amahirwe yo kuba yahitamo umwe.
Yavuze ko bamweretse
abakobwa kugeza ‘tugeze kuri Mackenzies [Itsinda Miss Naomie abarizwamo
n’abavandimwe be]’. Michael yavuze ko yabwiwe ko bariya bakobwa ari ibyamamare
mu Rwanda kandi ‘ni beza cyane’.
Muri iki kiganiro yavuze
ko hari igihe kimwe yigeze guhurira muri resitora na Uwase Kathia wo muri
Mackenzies, abo bari kumwe bamubwira ko ari umuvandimwe wa Nishimwe Naomie
kandi ko nawe afite umushinga ujyanye n’ibyo nawe yateganyaga gukoraho mu
Rwanda.
Michael yavuze ko yabyaje
umusaruro umwanya yari abonye yegera Uwase amwaka nimero za Nishimwe Naomie,
ariko baranaganira birambuye.
Icyo gihe Michael yabwiye
Uwase ko afite umushinga ari gukoraho, kandi afite icyizere cy’uko Naomie yamubera
umufatanyabikorwa mwiza.
Uwase yasubiye mu rugo
abwira Nishimwe Naomie ko yamuboneye umugabo, aho kumubwira ko hari umuntu
bahuye ufite umushinga ashaka ko bakoranaho.
Mu kiganiro cyo kuri
Youtube, Naomie yavuze ko yategereje ko Michael amuhamagara araheba, ibyumweru
bibiri birihirika.
Yavuze ko byageze aho
asaba Uwase Kathia kumuha Nimero ya Michael akareba ifoto iri kuri WhatsApp ye.
Hari aho avuga ati “Nabwiye Kathia ko yampa nimero ye nibura nkaba nareba ifoto
ye kuri WhatsApp.’’
Naomie yavuze ko
yatunguwe n’ifoto yabonye kuri WhatsApp. Muri ako kanya yahise asaba Uwase
kubaza Michael niba yaributse kuvugisha Nishimwe Naomie, undi arabikora.
Michael yavugishije
Naomie ndetse bemeranya guhura, bahurira ku iduka rya Mackenzies.
Mu kiganiro, Naomie avuga
ko Michael akigera ku iduka rya Mackenzies yararanganyije amaso mu mafoto yari
amanitsemo, asaba Naomie kugenda amubwira kuri buri umwe.
Naomie avuga ko ‘nagiye
musobanurira mbavuga nabi ariko mu buryo bwiza’. Avuga ko ageze ku ifoto ye
‘nahise mvuga ko nta mukunzi mfite’.
Naomie yavuze ko
yiyumvisemo Michael ku munsi wa mbere bahuriyeho. Ni mu gihe Michael yasubije
ko ari bwo bwa mbere yari akundanye n’umukobwa uzwi.
Naomie yavuze ko bwa
mbere ahura na Papa wa Michael [Sebukwe] wari umunsi udasanzwe kuri we, kuko
nta magambo menshi yo kuvuga yari afite. Yavuze ko icyo gihe bahuriye mu gihugu
cya Ethiopia. Ati “Ntabwo byari byoroshye, ariko byari byiza.”
Michael Tesfay yasoje
icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ‘Masters’ mu buvuzi, muri Kaminuza ya
Edinburgh yo mu Bwongereza.
Afite imishinga itandukanye ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda, ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu 2018 yakoze muri Kaminuza y’u Rwanda yimenyereza umwuga, aho yamaze amezi agera kuri ane.
Nishimwe Naomie n'umukunzi we batangaje ko bazakora ubukwe tariki 29 Ukuboza 2024
Nishimwe n'umukunzi we bavuze ko biteguye kuzakira buri wese ku munsi w'ubukwe bwabo
TANGA IGITECYEREZO