Kidum mu mishinga y’indirimbo na Bwiza na Jules Sentore

Imyidagaduro - 28/08/2024 2:18 PM
Share:

Umwanditsi:

Kidum mu mishinga y’indirimbo na Bwiza na Jules Sentore

Umuhanzi ukorera umuziki mu gihigu cya Kenya, Nimbona Jean Pierre wamenye nka Kidum yatangaje ko mu bahanzi yifuza gukorana indirimbo n'abo bo mu Rwanda, ku rutonde rw'imbere hariho Jules Sentore ndetse n'umuhanzikazi Bwiza.

Yatangaje ibi nyuma yo gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, yakoze yizihiza ibitaramo birenga 100 amaze gukorera mu Rwanda.

Yavuze ibi nyuma y'uko anyuzwe n'uburyo Jules Sentore yamusanze ku rubyiniro bakaririmbana zimwe mu ndirimbo ze, kugeza ubwo yanamuhaye umwana akaririmba indirimbo ye yise 'Kumushaha'. Ati "Nzemera gukorana indirimbo na Jules Sentore ndetse na Bwiza."

Bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki w'u Rwanda, bagiye bashinja bamwe mu bahanzi kudafatirana amahirwe nk'aya mu gihe umuhanzi ukomeye nk'uyu aba yaje mu gihugu.

Ariko kandi bamwe mu bahanzi bagiye bagaragaza ko baba biteguye gukorana n'umuhanzi nk'uyu, ahubwo kenshi bagorwa n'uko hari ibyo abasaba batabasha kuzuzuza.

Jules Sentore aherutse kuvuga ko yinjiye mu muziki kubera ko yafashe mu mutwe Album ya mbere y'indirimbo za Kidum. Yavuze ko nk'abandi basore bose, yakuze yiyumvamo gukurikirana amaso, ariko nta munsi n'umwe yiyumvishaga ko azakora umuziki mu buryo bw'umwuga.

Ati “Njye ntabwo nari gukora umuziki, ariko uyu mugabo yatumye mba uwo ndiwe uyu munsi. Album ye ya mbere isohoka niyo nize nyifata yo mu mutwe. Indirimbo zose yaririmbaga ndazizi mu mutwe. Rero, ni Kidum wanyigishije kuririmba. Ndamwubaha."

Jules avuga ko gukorana indirimbo na Kidum ari kimwe mu bintu yifuza. Ati “Gukorana indirimbo nawe ni kimwe mu bintu nifuza cyane rwose."

Umujyanama wa Bwiza, Uhujimfura Jean Claude yabwiye InyaRwanda ko mu 2023 ubwo bajyaga muri Kenya mu bikorwa byo kumenyakanisha indirimbo z’uyu muhanzikazi bari banafite gahunda yo gukorana indirimbo na Kidum ariko ntibyakunze.

Ati “Twagize akazi kenshi bituma tutabona umwanya wo gukorana indirimbo, ariko iyo gahunda yo yari ihari. Ubwo rero yabitangaje ni ugusubukura ikorwa ry’iyi ndirimbo. Navuga ko muri gahunda dufite ari uko imwe mu ndirimbo zizaba zigize Album ya kabiri ya Bwiza hariho n’indirimbo yakoranye na Kidum."

Yavuze ko Album ya kabiri y’uyu mukobwa igeze kuri 65% itegurwa, kandi izasohoka mu 2025.

Kidum ni umwe mu bahanzi bamaze ibinyacumi bakora umuziki ndetse badatakaza igikundiro mu Karere k'ibiyaga bigari, azwiho ubuhanga no kunoza indirimbo cyane cyane izivuga ku rukundo akora mu ndimi zitandukanye.

Uyu mugabo w’imyaka 49 y’amavuko amaze igihe kinini abarizwa ku butaka bwa Kenya kurusha igihugu cy’amavuko. Ni umuhanzi w’umurundi washyize ku gasongero umuziki w’iki gihugu.

Asanzwe ari umwe mu bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw’Ikirundi n’Ikinyarwanda bitewe n’uburyohe bw’imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y’imitima ya benshi.

Ni umwe mu bisanga mu Rwanda ndetse ubaze inshuro amaze kuharirimbira ntiwazirangiza kandi uko aje yishimirwa mu buryo bukomeye n’abakunda umuziki.

Yaherukaga mu Rwanda, ku wa 24 Gashyantare 2023, ubwo yaririmbaga mu gitaramo 'Lovers Edition' cya Kigali Jazz Junction' cyabereye muri Camp Kigali.  Icyo gihe yari amaze imyaka ine adataramira i Kigali.

Mu 2019, na bwo yataramiye abanya- Kigali binyuze muri ‘Kigali Jazz Junction’ yasozaga ukwezi kwa Nzeri 2019. Ni igitaramo cyari cyatumiwemo umunya-Nigeria, John Drille na Sintex.

 

Ku wa 23 Kanama 2024, Kidum yakoreye igitaramo gikomeye muri Camp Kigali yizihiza ibitaramo birenga 100 yakoreye mu Rwanda


Kidum yavuze ko yifuza gukorana indirimbo na Jules Sentore, nk’umwe mu bahanzi yabonyeho impano ikomeye


Kidum yavuze ko mu bahanzikazi ashaka gukorana nabo indirimbo harimo Bwiza


Kidum yaherukaga gukorana indirimbo n’umuhanzikazi Marina

KANDA HANO UREBE UKOKIDUM YITWAYE MU GITARAMO YAKOREYE I KIGALI

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...