Ubufatanye bwa Riderman na Bull Dogg mu kumurika Album ‘Icyumba cy’amategeko’ bwabaye urwibutso rudasaza mu bakunzi b’injyana ya Hip Hop, kuko mu ndirimbo zirenga 40 zaririmbwe muri iki gitaramo, abafana bari bahagaze bafatanya n’abahanzi babo bikundira.
Ni ubwa mbere igitaramo
nk’iki cyari kibayeho! Ariko kandi cyasize umukoro ku bahanzi bakiri bato
bubakiye umuziki wabo ku njyana ya Hip Hop, kuko beretswe ko hakenewe
ubufatanye mu bijyanye no guteza imbere iyi njyana no gushimisha abakunzi babo.
Ni igitaramo aba baraperi
bari bamaze amezi abiri bitegura, ndetse mu rwego rwo gushyigikirana bahuje
imbaraga n’abahanzi bari bakiri bato, bagaragaza ko igihe cyari iki. Bahuriye
ku rubyiniro na Ish Kevin, Bushali, B-Threy, Kenny K Shot, itsinda rya Tuff
Gang, Kivumbi King n’abandi.
Ni igitaramo cyabereyemo
ibintu byinshi byatumye abarimo ibyamamare n’abandi biganjemo urubyiruko
bishima mu buryo bukomeye. Cyabaye hashimirwa abarimo Mahoniboni wateje
imbere iyi njyana ya Hip Hop kuva mu 1998, kuzamura.
Cyanahuje kandi ibisekuru
byombi muri uyu muziki wa Hip Hop. Kuri iyi nshuro, InyaRwanda igiye kugaruka
mu buryo burambuye ku ndirimbo 10 zakunzwe muri iki gitaramo.
1.Holo
ya Riderman
Bisa n’aho ari indirimbo
idasanzwe kuri uyu muraperi umaze imyaka irenga 19 ari mu muziki. Ni imwe mu
ndirimbo ze atera akikirizwa, kuko amagambo ayigize buri mufana yayamize.
Riderman yaririmbye muri
iki gitaramo mu bice bibiri. Yabanje gufatanya na Bull Dogg ku rubyiniro ariko
nyuma aza kugaruka ku rubyiniro ari wenyine.
Ku rutonde rw’indirimbo
yari yahisemo, yanaririmbye indirimbo ‘Holo’. Mu gitaramo hagati, yafashe
akanya gato ubundi abantu bafatanya nawe kuririmba iyi ndirimbo.
Ni imwe mu ndirimbo z’uyu
muraperi zatumye yigwizaho igikundiro cy’abafana, cyane cyane mbere na nyuma y’irushanwa
rya Primus Guma Guma Super Stars.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HOLO' YA RIDERMAN
2.Up
Up ya Bruce the 1st
Bisa n’aho ari kimwe mu
bitaramo binini uyu muraperi umaze imyaka itanu mu muziki yaririmbyemo. Kandi,
nawe yabyumvikanishije neza mu kiganiro n’itangazamakuru, kuko yavuze ko
yakozwe ku mutima no kuba bakuru be mu muziki bamutekerejeho.
Yavuze ko bigaragaza
ubufatanye, ariko kandi nawe byatumye abasha gutaramira ibihumbi by’abantu. Ku
rutonde rw’indirimbo, Bruce the 1st yatanze umusogongero w’indirimbo
ze ziri kuri Extended Play (EP) ye nshya.
Ariko kandi yibuka no
kuririmba indirimbo ye yise ‘UP UP’. Iyi ndirimbo yatumye Bruce ava ku
rubyiniro akomerwa amashyi, ni mu gihe yayishyize hanze ku wa 27 Mutarama
2023.
Ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abantu
barenga ibihumbi 433, ni mu gihe amashusho yakozwe na Eazy Cuts, ashyigikiwe n’abarimo
Oskar Oscados na Taher Visuals
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UP UP' YA BRUCE THE 1ST
3.Umuhungu
wa muzika ya Fireman
Nawe ushobora kuba wibuka
neza iyi ndirimbo bigendanye n’ubutumwa buyigize. Iri mu ndirimbo nziza zimaze
imyaka Icyenda zigiye hanze.
Ni indirimbo Fireman
yakoranye n’umuhanzi Bruce Melodie. Bakorana iyi ndirimbo, bombi bari bakomeye
muri iyi myaka, ariko kandi yabaye indirimbo yaciye inzira ya Bruce Melodie,
kuko muri kiriya gihe ari bwo yinjiraga mu muziki.
Yakunzwe ahanini
biturutse ku butumwa buyigize, aho Fireman aririmba yumvikanisha ko ibikorwa yakoze mu bihe bitandukanye, byatumye aho aririmba hose abantu bamukora
amashyi.
Ubwo yari mu gitaramo cya Riderman na Bull Dogg, Fireman yakozwe ku mutima n’uburyo iyi ndirimbo abantu bayikunze, bituma adashaka kuva ku rubyiniro.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUHUNGU WA MUZIKA' YA BRUCE MELODIE NA FIREMAN
4.Kandagira
abanzi ya Green P
Cyabaye igitaramo
kidasanzwe kuri Green-P! Kuko yari amaze igihe kinini atumvikana mu mitwe y’abanyarwanda
bijyanye no kubataramira.
Uyu muraperi yabaye igihe
kinini mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, akorerayo ibitaramo binyuranye n’ibitaramo.
Ariko kandi mu ndirimbo
ze zakunzwe ‘Kandagira abanzi’ yabaye nk’icyita-rusange, kuko ayitera
akikirizwa.
Ku rubyiniro, yabisikanye
n’umuraperi P-Fla, maze yinjirira muri iyi ndirimbo yongera kwigwizaho
abakunzi.
Muri iki gitaramo, Green-P yaririmbaga amaze nk’uwimara urukumbuzi, kuko hari hashize igihe adataramira abakunzi be.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KANDAGIRA ABANZI' YA GREEN-P
5.Nk'umusaza
ya Bull Dogg
Yabaye indirimbo ikomeye
mu rugendo rw’umuziki wa Bull Dogg, ku buryo rimwe na rimwe ajya agorwa n’uko
buri gitaramo cyose aririmbyemo ayisabwa.
Ahanini bituruka ku kuba
ari indirimbo nziza irimo amagambo meza, atuma buri wese ayumvise ayiyumvamo.
Ni nabyo byatumye, ubwo Bull Dogg yaririmbaga muri iki gitaramo cyo kumurika
Album ‘Icyumba cy’amategeko’ yari yashyize ku rutonde. Iyi ndirimbo yagiye hanze
ku wa 10 Ukwakira 2014.
Bull Dogg amaze imyaka irenga 15 mu muziki, ndetse aherutse kuvuga ko agiye gushyira hanze indirimbo zigize Album ye nshya yise ‘Impeshyi 15’.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NK'UMUSAZA' YA BULL DOGG
6.Wait
ya Kivumbi
Iyi ndirimbo yihariye
intangiriro z’uyu mwaka, kuko yagiye hanze ku wa 15 Mutarama 2024. Ku rubuga
rwa Youtube, imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 5.
Kivumbi ntiyari ku
rutonde rw’abagombaga kuririmba muri iki gitaramo, ushingiye ku bari batangajwe
mbere. Amakuru avuga ko yaganiriye na Bull Dogg na Riderman, abasaba ko nawe ahabwa
umwanya mu gushyigikira injyana ya Hip Hop.
Iyi ndirimbo yarakunzwe
mu buryo bukomeye, ku buryo byinshi mu bitaramo Kivumbi yaririmbyemo muri BK
Arena n’ahandi, yarayifashishije.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WAIT' YA KIVUMBI
7.
Itangishaka ya Fireman
Iri mu ndirimbo nziza,
Fireman yakoranye n’undi muhanzi igatanga umusanzu. Iyi yayikoranye n’umuhanzi
King James ufatwa nk’umwami w’imitoma.
Yarakunzwe ahanini kuva
ku wa 10 Gashyantare 2014 yajya hanze. Bituma mu bitaramo byinshi, Fireman
aririmbamo ayishyira ku rutonde rw’izo yateguye.
Mu gitaramo cyo kumurika
Album ‘Icyumba cy’amategeko’, Fireman yagaragaje ko yahisemo iyi ndirimbo
kubera ko yamubereye idarapo ry’umuziki we.
Ni indirimbo avuga ko yahinduye amateka mu rugendo rwe rw’umuziki, kandi yayikoranye n’umuhanzi bakuranye igihe kinini.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ITANGISHAKA' YA FIREMAN NA KING JAMES
8.Amaganya
ya Tuff Gang
Aba Tuff bongeye kugira
ibihe byiza! Ni indirimbo ishushanya neza urugendo n’imbaraga z’itsinda Tuff
Gang, kandi yatumye bombi abantu babahozaho ijisho.
Yabaye indirimbo
yavuganiye benshi, ahanini bitewe n’amagambo n’ubutumwa aba bombi baririmbye.
Igaragaramo amasura y’abagize iri tsinda, uretse Jay Polly witabye Imana.
Iyi ndirimbo yatumye,
Fireman, P-Fla, Green-P na Bull Dogg batangaza ko Album bahuriyeho nshya, igomba
gusohoka vuba muri uyu mwaka.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMAGANYA' YA TUFF GANG
9.
Umusaza P-Fla
Ni imwe mu ndirimbo za
P-Fla yivugamo ibyiza gusa. Aririmba asaba abafana be n’abakunzi b’umuziki,
kwemeza ko ariwe baba bakeneye ko abataramira.
Yabaye nk’indirimbo yo
kuvuga ko ariwe muraperi abantu bose bakeneye. Iki gitaramo yakiririmbyemo,
nyuma y’igihe cyari igihe akoreye ibitaramo i Dubai.
Ni kimwe mu bitaramo byagutse kandi uyu mugabo yaririmbyemo, kuko nawe yari amaze igihe kinini atagaragara mu bitaramo byagutse nk’ibi. Hari aho aririmba agira ati “Ni inde mushaka? Umusaza P-Fla.”
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMUSAZA' Y'UMURAPER P-FLA
10.Nituebue
ya Bushali na B Threy
‘Nituebue’ yabaye
indirimbo yashimangiye ko abanyarwanda bakwiye guha ikaze injyana ya ‘Kinyatrap’
yazanwe n’abasore babarizwaga muri Green Ferry Music.
Iri kuri Album ya kabiri ya Bushali yise ‘Ku Gasima’. Igaragaramo abarimo B-Threy, umuraperi bakoranye igihe kinini, kandi bafitanye ubushuti bw’igihe kirekire ndetse na Slum Drip.
Ku rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 918. Ndetse byinshi mu bitaramo Bushali, aririmbamo ntiyibagirwa gutegura iyi ndirimbo.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NITUEBUE' YA BUSHALI NA B-THREY NA SLUM DRIP
TANGA IGITECYEREZO