RFL
Kigali

Ni inde Jay Polly yaraze ibihangano bye?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/08/2024 10:13
0


Ushingiye ku itegeko rishya mu by’ubwenge Nimero 055/2024 ryo ku wa 20 Kamena 2024 ryerekeye kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, bigaragara ko igihangano cy’umuhanzi cyiva mu biganza be nyuma y’imyaka 50 yitabye Imana, kikaba icya rubanda. Ariko, nk’indi mitungo yose, bamwe mu bahanzi bahitamo kubiraga abana babo kugirango bizakomeze



Igihangano gisobanurwa nk’ikintu cyahimbwe icyo ari cyo cyose mu rwego rw’ubuvanganzo, rw’ubugeni cyangwa rw’ubumenyi. Ariko kandi ibihangano biri mu bwoko butandukanye, nk’igihangano cy’ubufatanye, icy’ifoto, icy’ubugeni mberabyombi n’ibindi.

Mu myaka 30 ishize ubuhanzi bwongeye kuganza, abahanzi bakoze ibihangano by’isanamitima, ibyubakiye ku buzima bwa buri munsi, urukundo n’ibindi. Ariko kandi hari abahanzi bateye intambwe yo kubyandikisha mu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), ariko hari n’abandi bataragira icyo gitekerezo.

Ni kimwe n’uko hari abahanzi bisunze bagenzi be babo mu mashyirahamwe anyuranye y’abahanzi babarizwamo.

Imyaka irasatira itatu yuzuye umuraperi Tuyishime Joshua wamenya nka Jay Polly yitabye Imana. Mu gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 muri Camp Kigali, cyo kumurika Album ‘Icyumba cy’amategeko’ ya Riderman na Bull Dogg, ibihumbi by’abantu bongeye kumwibuka no kumuha icyubahiro.

Ariko kandi hibazwa impamvu hataraboneka umuntu wo gutegura igitaramo cyo kumuzirikana mu gihe ibihangano bye yasize na n’uyu munsi bikomeje kubaka sosiyete.

Umugore we Fifi avuga ko Jay Polly yitabye Imana hashize igihe yanditse inyandiko igaragaza ko ibihangano bye yabiraze umukobwa we.

Ati “Mu 2021 twagiye, njyewe n’umunyamategeko na Sharifa [Umugore w’undi wa Jay Polly] tujya kureba Jean de Dieu wo mu Ishyirahamwe ry’abahanzi [Rwanda Societey of Authors]’.

“arangije aramubwira ati aba ni abagore ba Jay Polly, uyu yitwa Fifi, uyu ni Sharifa, arangije aramubwira ati ariko rero mu masezerano mfitanye na Jay Polly muri aba bantu bose nta n’umwe urimo, aragenda azana impapuro….”

“Arangije abaza Jay Polly ati mu gihe waba utakiriho ni inde ufite uburenganzira ku bihangano byawe, ni inde wasigara ashinzwe ibihangano byawe. 

Jay Polly mu mukono we yanditseho Iriza Cristal [Umukobwa we] ahita ashyiraho Nimero ze za telefoni. Ni ukuvuga ngo mu gihe Iriza Cristal ataragira imyaka 18 ahagarariwe nande? Ahagarariwe na Mama we.”

Yavuze ko umukobwa we ubu afite imyaka 12 y’amavuko, bivuze ko abura imyaka itandatu y’amavuko kugirango agire uburenganzira ku bihangano yasigiwe na Se.

Fifi avuga ko muri iki gihe ariwe ukurikirana ibihangano bya Jay Polly mu gihe, umwana we ataruzuza imyaka y’ubukure. Akomeza ati “Ni ibintu bidasumoye ndi kumwe n’umunyamategeko Octave Bangamwabo [Umunyamategeko wa Jay Polly] ndi kumwe na Sharifa, ni nawe watujyanye muri ‘RSAU, Sosiyete Nyarwanda y'Abahanzi [Rwanda Societey of Authors]’.

Habuze iki ngo hategurwe igitaramo cyo kwibuka Jay Polly?

Fifi yabwiye Isibo FM, ko amaze igihe ari mu biganiro n’umuvandimwe na Jay Polly, Maurice ariko bitaratanga icyizere bijyanye no kuba bategura iki gitaramo.

Ariko kandi avuga ko yagerageje kuvugisha Platini, Riderman na Bull Dogg bahuzwa n’uko mu minsi ishize bombi bitegura bitaramo byabo.

Ati “Nibaza y’uko buriya bari bahugiye mu gitaramo cya Album yabo ‘Icyumba cy’amategeko’ nyuma yaho buriya, nibaza y’uko umuntu yababona kuri ubu.”

Ibyo wamenya kuri RSAU yafashije Jay Polly gusigira ibihangano bye umukobwa we

Mu 2010 nibwo hashinzwe sosiyete y’abahanzi nyarwanda (RSAU) yandikwa mu rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, (No.1538 /10/NYR) ivuga ko ariyo ifite inshingano zo kwishyuriza abahanzi ku bantu bose bakoresha ibihangano byabo.

Iyi sosiyete ifite mu nshingano gukusanya amafaranga avuye mu bihangano by’abahanzi nyarwanda byakoreshejwe mu buryo bubyara inyungu cyangwa se byatangajwe mu ruhame mu gihe ba nyirabyo nta burenganzira batanze.

Ifite inshingano zo guha impushya abantu bakoresheje ibyo bihangano by’abahanzi kugira ngo bemerewe kubikoresha nk’uko amategeko abiteganya no gusaranganya umutungo w'abahanzi uvuye mu bihangano byakoreshejwe.

Ni sosiyete ariko itaragera ku ntego zayo ahanini bitewe n’uko ubukangurambaga bakora butaracengera mu bagenerwabikorwa aribo abahanzi. Hari icyizere ariko cy’uko bazumvwa.

Hari abahanzi batumva neza akamaro ko kuba ibihangano byabo byakwishyurwa, ndetse hari n’abandi bakorana na sosiyete zo mu mahanga zibishyuriza baba bashaka ko indirimbo zabo zicurangwa mu buryo bwo kuzimenyekanisha gusa.

Kuva mu mwaka wa 2017 iyi sosiyete yatangiye kwishyuza abantu batandukanye bakoresha ibihangano by’abahanzi mu buryo bunyuranyije n’itegeko kugira ngo bibyarizwe inyungu ba nyirabyo.

Jay Polly yitabye Imana, ku wa 2 Nzeri 2021 nyuma y’igihe cyari gishize yanditse inyandiko igaragaza ko umukobwa Iriza Cristal ariwe yaraze ibihangano bye 

KANDA HANO WUMVE  ZIMWE MU NDIRIMBO ZA JAY POLLY


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND