Kigali

Amarangamutima y’abanyeshuri batsinze neza ibizamini bya Leta n’ubutumwa bw’ababyeyi babo - VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/08/2024 20:50
1


Abanyeshuri batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n'Icyiciro Rusange cy'ayisumbuye batangaje ko bishimye cyane, bahishura ko ibanga ryabafashije kubigeraho nta rindi usibye gukora cyane no gusenga. Ni mu gihe ababyeyi babo biyemeje gukomeza kubashyigikira kugera ku nzozi zabo.



Minisiteri y'Uburezi yashyikirije ibihembo abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bisoza amashuri abanza n'icyiciro cya mbere cy'ayisumbuye. Abahawe ibihembo ni batanu ba mbere mu mashuri abanza ndetse na batanu ba mbere mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye.

Igiraneza Lucky Fabrice wigaga mu Ishuri rya The Pioneer School riherereye mu Karere ka Bugesera, yabaye uwa mbere mu gutsinda neza ibizamini bya Leta by’amashuri abanza.

N'akanyamuneza kenshi, Fabrice ufite inzozi zo kuzaba Minisitiri cyangwa umusirikare yagize ati: "Ndi kumva nishimye, kuba nisanze ndi uwa mbere mu gihugu. 

Narize, nkora igishoboka, ababyeyi baramfasha, ku kigo nabo baramfasha, abarezi, inshuti zanjye na zo tukajya dukorana, nyine ku bw'amahirwe ndakora nza gutsinda. Ibanga nakoresheje ni ukwiga cyane mpozaho."

Yakomeje abwira barumuna be bakiri bato ko 'amasomo adakomeye ahubwo ari bo bakomeye,' abasaba kumva ko byose bishoboka kandi bakiga bashyizeho umwete.

Uwa kabiri yabaye Igeno Alliance kuri Irerero Academy mu Karere ka Kamonyi mu gihe uwa Gatatu ari Ikirezi Remezo Benitha wigaga kuri Ecole Autonome de Butare.

Terimbere Ineza Alia Ange Stevine wigaga muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux, yabaye uwa mbere mu gutsinda neza ibizamini bya Leta bisoza Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye mu Rwanda.

Ati: "Njyewe navuga ko mbikesha Imana kuko niyo yashyize mu nzira zanjye ababyeyi beza bakandihirira, bagakora icyo bashoboye cyose kandi bakaba bakunda uburezi. Nshaka kuzaba umuganga uvura indwara zo mu mutwe, kandi nifuza kuzafasha aho nkomoka hagahinduka ahantu hakomeye."

Yakurikiwe na Tuyisenge Denys Prince wo ku Ishuri rya Hope Hevens wabaye uwa kabiri mu gihe Twarimitswe Aaron wo kuri Ecole Secondaire Kanombe (EFOTEC) yabaye uwa gatatu.

Abeza Happiness wigaga kuri Fawe Girls School Gisozi, yabwiye InyaRwanda ko yishimye cyane kandi ko ibanga ryamufashije kugera kuri iyi ntsinzi ari 

Ati: "Ndumva nishimye, ntabwo byari byoroshye. Ibanga ryari ukwiyizera, no gukora cyane kandi tugasenga Imana ariko mbere na mbere tukagira ikinyabupfura.Ubwo natsinze uko byagenda kose barampa amasomo nahisemo, ngomba nayo kuyakora cyane kugira ngo nayo nzayatsinde neza ngere ku cyo nifuza."

Rujorampunzi Felicien, ni umubyeyi w'umwe mu bana batsinze neza mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye. Aganira na InyaRwanda, yavuze ko yishimye intambwe umuhungu we w'imfura yateye kuko ahora amwifuriza, ariko na none yumvikanisha ko abishimira Imana.

Yagize ati: "Mbere ya byose turashima Imana, Imana niyo nkuru, ariko na none dufite n'ibyishimo mu buryo bugaragara. Kumva yuko mu gihugu cyose umwana wawe yabaye uwa gatatu, ni igitangaza, ni imirimo ikomeye cyane y'Imana."

Uyu mubyeyi yavuze ko kuba umwana we avuka mu muryango urimo amahoro kandi wizera Imana nabyo byamugashije kugera ku ntsinzi, atangaza ko amwifuriza ibyiza biruseho kandi ko azakomeza kumufasha kugera kuri ejo hazaza heza.

Muri rusange ababyeyi bafite abana bahembwe uyu munsi, bashishikarije bagenzi babo guha abana ubwisanzure bakabasha kwiga batekanye, bakabashakira umwanya uhagije wo kubaganiriza no kubakurikirana bakabashyigikira mu masomo yabo.





Abanyeshuri batsinze bahembwe, kandi bafite icyizere cyo kugera ku nzozi zabo

Kanda hano urebe amarangamutima y'abanyeshuri batsinze neza n'ubutumwa bwatanzwe n'ababyeyi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muyisenge nadiya2 months ago
    Kureba amanotayabanye chur





Inyarwanda BACKGROUND