Umuraperi Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali, yagaragaje ko igihe kigeze kugirango ashyire hanze Album ya Gatatu yise “Full Moon” izaba iriho indirimbo 17.
Yifashishije konti ye ya
Instagram, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024, uyu muraperi wamamaye mu
ndirimbo zirimo ‘Nituebue’, yavuze ko iyi Album ye izajya hanze ku wa 18 Nzeri
2024.
Hari hashize igihe
abafana be n’abakunzi b’umuziki we bategereje iyi Album. Ariko yakunze
kumvikanisha ko habayemo impinduka zatumye atabasha kuyishyira hanze ku gihe
yari atangaje.
InyaRwanda yabonye
amakuru yizewe, avuga ko hari ikigo cyo mu gihugu cya Kenya cyaguze Album ya Bushali
bamutegeka igihe cyo kuyisohora, kuko bari bihaye igihe cyo kubanza kuyicuruza.
Ibi byatumye Bushali
atinda gusohora iyi Album, ariko kandi byanamuhaye umwanya wo kuyitegura mu
bijyanye no kuzayimenyekanisha ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, mu
itangazamakuru n’ahandi.
Bushali asobanura ko kuri
iyi Album hariho indirimbo ‘ziryoshye’, kandi yifashishijeho abaraperi bagenzi
be barimo nka B-Threy, Kivumbi, Slum Drip, ndetse na Khaligraph Jones uri mu
bakomeye mu gihugu cya Kenya.
Ni ubwa mbere Bushali
ahuriye mu ndirimbo na Khaligraph Jones. Ariko benshi bamenye uyu muraperi mu
Rwanda nyuma y’uko ahuriye mu irushanwa rya Coke Stuido na Bruce Melodie,
ibintu byamufashije kugenderera urwagasabo mu bihe bitandukanye.
Unyujije amaso mu ndirimbo zigize iyi Album, Bushali yongeye kumvikanisha umwimerere wa Kinyatrap, ariko kandi anakorana n’abantu bagize uruhare mu gutuma uyu munsi izina rye ryaracengeye cyane.
Ni Album kandi
izumvikanaho amajwi y’abagize umuryango we nk’umwana we n’umugore we. Atangaje
isohoka rya Album ye, mu gihe ari no kwitegura kuririmba mu bitaramo bya MTN
Iwacu Muzika bizagera mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.
Bushali afite gahunda yo
gusohora indirimbo imwe imwe kuri Album kugeza ubwo yose azayishyira hanze. Uyu
muraperi aherutse kuririmba mu gitaramo cyo kumurika Album ‘Icyumba cy’amategeko’
ya Riderman na Bull Dogg, cyabereye muri Camp Kigali, ku wa 24 Kanama 2024.
Uyu muraperi asanzwe
afite ku isoko Album ebyiri zirimo ‘Ku Gasima’ iriho indirimbo 12 zirimo iyitwa
‘Kinyatrap’, ‘Sindi Mubi’, ‘Zunguzayi’, ‘Ipafu’, ‘Kinyarock’, ‘Mamayiwe’,
‘Kugasima’, ‘Inganjyi’, ‘Ayura’, ‘Bitinze’, ‘Impanda’ na ‘Niyibizi’.
Yatunganyijwe na ba Producer barimo Danny Beats, Dr. Nganji, Victoria, Bushali
na Maxime. Anafite Album yise yise ‘Nyiramubande’ yasohoye muri Gashyantare
2018.
Bushali yatangaje ko
tariki 18 Nzeri 2024 azashyira hanze Album ‘Full Moon’
Umuraperi Khaligraph
Jones yakoranye na Bushali imwe mu ndirimbo kuri Album ye
B-Threy, inshuti y’igihe
kirekire ya Bushali yanamufashije kuri Album ye nshya
Umuraperi Kivumbi yateye
inkunga Bushali kuri Album ye ishushanya ukwezi kuzuye
Slum Drip, umuraperi
wafatanyije igihe kinini na Bushali yakoze kuri Album ye
Album ya Bushali yagombaga kujya hanze mu Ukuboza 2023
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YA KABIRI 'KU GASIMA' YA BUSHALI
TANGA IGITECYEREZO