Umuhanzi w’umunya-Nigeria, Oluwatosin Oluwole Ajibade wamamaye nka Mr Eazi, yashyigikiye gahunda ya Guverinoma izwi nka ‘Dusangire Lunch’ igamije gufasha abanyeshuri gufatira amafunguro ku ishuri, yiyemeza kugaburira abana 10,000 mu gihe cy’umwaka umwe.
Uyu muyamuziki amaze igihe agaragaje ko yakozwe ku
mutima n’iterambere ry’u Rwanda. Ndetse, hari imwe mu mishinga ye iri i Kigali
irimo nk’amazu ari kubakisha. Yanashoye imari kandi binyuze muri kompanyi
yashinze yo gutega ku mukino izwi nka ‘BetPawa’.
Mu butumwa bwo kuri X, Minisiteri y’Uburezi kuri uyu
wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, yagaragaje ko ishima cyane Mr Eazi wamamaye mu
ndirimbo nka ‘Leg Over’, wemeye kwishyurira abantu 10.000 mu mwaka umwe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi
(MINEDUC), Irere Claudette aherutse kubwira RBA ko Leta yatangije iyi gahunda
ya ‘Dusangire Lunch’ kubera ko hari ababyeyi bangana na 35% badatanga uruhare
rwabo mu kugaburira abana ku ishuri.
Iyi gahunda igamije gufasha abanyeshuri gufatira
ifunguro rya Saa Sita ku mashuri. Imibare igaragaza ko muri uyu mwaka w’amashuri
2024/2025, Guverinoma izakoresha asaga Miliyari 90 Frw mu gufasha abanyeshuri
gufatira amafunguro ku mashuri.
Ni gahunda yishimiwe n’abantu benshi, ndetse umubare w’abanyeshuri
bata ishuri waragabanyutse. Minisitiri Irere avuga ko imibare bakoze umwaka
ushize mu 2023, yagaragaje ko ababyeyi batanga inkunga ku bana babo bangana na
65%, bityo ubukangurambaga kuri iyi gahunda bugomba gukomeza gukorwa.
Ati “Nk’umwaka w’amashuri ushize twabonye ko 65% ari
bo batanga umusanzu wabo gusa. Ibyo bivuze ko igitangirwa ku ishuri kiba
kidahagije. Hakenewe ubukangurambaga ku babyeyi.”
Akomeza ati “Nk’umunyeshuri wo mu mashuri abanza atangirwa 3000 Frw ku mwaka. Ni amafaranga abanyamujyi bamenyereye kunywamo ikawa. Ni amafaranga adakabije, iyo utanze nk’ibihumbi 10 Frw uba utangiye abana batatu umwaka wose. Ni uruhare rukomeye.”
Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko hari uburyo bwa
Mobile Money aho ukanda *182*3*10# ukohereza inkunga yawe mu gushyigikira
gahunda ya ‘Dusangire Lunch’.
Guverinoma kandi yagiranye ubufatanye na sosiyete ya
Vuba Vuba, aho abanyarwanda batuye mu mahanga bashobora kwifashisha iriya
gahunda mu gufasha abana gufatira amafunguro ku ishuri. Umubyeyi ufite umwana
wiga amashuri abanza asabwa gutanga 975 Frw cyangwa 1000 Frw ku gihembwe.
Iyi gahunda ya ‘Dusangire Lunch’ yatangijwe ku
mugaragaro, ku wa 12 Kamena 2024, itangizwa na Minisiteri y'Uburezi ifatanyije
na Mobile Money Rwanda Ltd na Koperative Umwalimu Sacco. Ubu bukangurambaga
bwatangirijwe muri Groupe Scolaire Kacyiru II mu Mujyi wa Kigali. Gufatira
ifunguro ku ishuri ni gahunda yatangiye mu 2021.
Ni gahunda yagabanyije umubare w’abataga amashuri aho
bavuye ku 10%, bagera kuri 4%.
Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal
Kagame, aherutse kuvuga ko biyemeje gutanga Miliyoni 30 Frw yo gufasha
abanyeshuri 10.000 ku mwaka. Ati ‘‘Ndahamagarira abari mu rwego rw’abikorera
kwinjira mu bukangurambaga bwa #DusangireLunch.”
Amafaranga Leta ishyira muri gahunda yo kugaburira
abana ku ishuri yavuye kuri Miliyari 43,5 Frw mu 2021/2022, agera kuri miliyari
90 Frw mu 2023/2024.
Mr
Eazi amaze igihe agaragaza ko yakojwe ku mutima n’iterambere ry’u Rwanda,
yiyemeza gushora imari
Iyi
gahunda ya ‘Dusangire Lunch’ ya Guverinoma y’u Rwanda Mr Eazi yinjiyemo, yagize
uruhare mu kugabanya umubare w’abana bata ishuri
Minisiteri
y’Uburezi yashimiye Mr Eazy washyigikiye gahunda ya ‘Dusangire Lunch’
TANGA IGITECYEREZO