Umukirigitananga Esther Niyifasha ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ataramiye Abanyarwanda n’abandi babarizwa mu gihugu cy’u Budage mu bitaramo bibiri bikomeye bisanzwe bihabera mu rwego rwo gufasha abantu gusangira ubumenyi ku muco.
Ni
ubwa mbere uyu mukobwa ataramiye mu Budage, ndetse ni n’ubwa mbere akoreye
ibitaramo hanze y’u Rwanda. Mu kiganiro na InyaRwanda, Esther yavuze ko
yishimiye intambwe yateye mu rugendo rwe rw’umuziki.
Ati
“Nyuma yo gutaramira mu Budage ndumva nishimye cyane. Kuko ni ibintu byari mu
nzozi zanjye kuza gutaramira hano mu rwego rwo kumenyekanisha umuziki wanjye,
niyo mpamvu mvuga ko ari inzozi narotoye, kuko nabashije kugera kuri iki
gikorwa. Byaranshimishije cyane, binyongerera imbaraga, guhura n’abantu,
nkabacurangira, bikabashimisha, byari imbaraga kuri njye.”
Niyifasha
yavuze ko gutaramira imbaga y’abantu byatumye muri we yiyumvamo ubundi
bushobozi. Avuga ko ibi bitaramo byari byateguwe n’abantu batuye mu mudugudu wa
Marzhausen mu Budage.
Ati
“Bihurije hamwe baraza, abo nyine bo muri uwo mudugudu n’abandi bacye baturutse
kure yacu, bari baje kunshyigikira.”
Ni
ibitaramo avuga ko byaranzwe n’ibyishimo, kandi yagize umwanya wo guhura no
kuganira n’abantu bashya yungutse mu buzima bwe. Ati “Habayeho umwanya wo
kubasobanurira ibijyanye n’umuco wacu, no kubabwira byinshi ku nanga nsanzwe
nkoresha’.
Muri iki gitaramo, yaririmbye indirimbo ze bwite ndetse n’indirimbo z’abandi bantu bagiye bacuranga inanga. Yaririmbye indirimbo nka ‘Ngira nkugire’, ‘Isoko Dusangiye’ ya Deo Munyakazi, ‘Inkotanyi cyane’, ‘Ihorere mwana w’ibuhoro’ n’izindi zinyuranye. Ati “Twakoze igitaramo kinini cyane, ariko izo ni zimwe mu ndirimbo nabaririmbiye zikabashimisha cyane.”
Uyu
mukobwa uzwi mu ndirimbo nka ‘Urashoboye’ yataramiye abantu mu iserukiramuco ryabereye
ahitwa Kölbingen ndetse n’iryabereye ahitwa Marzhausen.
Yataramiye
abantu ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 mu iserukiramuco Kölbingen
Festival, anataramira abandi ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2024 mu gitaramo cy’iserukiramuco
ryabereye ahitwa Marzhausen.
Esther
avuga ko ibi bitaramo byamufashije gutangiza urugendo rw’ibitaramo ashaka
gukorera hanze y’u Rwanda, nk’imwe mu ntego yihaye muri uyu mwaka.
Iri
serukiramuco ‘Kölbingen’ risanzwe riririmbamo abahanzi bakomeye ku Isi. Rihuza
abantu b’ingeri zinyuranye, ndetse rikarangwa n’umuziki wihariye.
Esther
avuga ko yatumiwe muri aya maserukiramuco biturutse ku bushobozi bwe mu muziki,
no kuba abasha gukora umuziki wihariye yisunze umurya w’inanga.
Niyifasha
yavuze ko iki gitaramo yagikoze agaragaza umuco w’u Rwanda mu rwego rwo kwihuza
n’abafana b’umuziki we.
Ati
“Nishimiye kuba naririmbiye hanze y’u Rwanda ku nshuro yanjye ya mbere. Nari
niteguye gusangiza abantu impano yanjye ndetse n’umuziki nkora, cyane cyane mu
kwerekana umuco w’u Rwanda mu gihugu cy’u Budage. Nari nateguye buri kimwe,
ahanini ngamije kwihuza na buri wese wari muri iki gitaramo.”
Uyu
mukobwa yasobanuye ko ibi bitaramo byabaye umwanya mwiza kuri we, wo kugaragaza
ubushobozi bwe mu muziki, n’intego yihaye mu gusigasira umuco w’u Rwanda, no
kuwugaragaza ku rwego mpuzamahanga.
Esther
Niyifasha yataramiye ku nshuro ya mbere mu Budage mu bitaramo yatumiwe
Niyifasha
yavuze ko yagaragariye abitabiriye ibi bitaramo, umwihariko w’umuco w’u Rwanda
Esther
yavuze ko yagaragaje inanga nk’igikoresho cyihariye mu gusigasira umuco
Niyifasha
yavuze ko yakoresheje iki gitaramo nk’umwanya mwiza wo guhura no kuganira n’abantu
banyuranye
Abatuye mu gihugu cy’u Budage, bahuye kandi bataramirwa n'umukirigitananga Esther Niyifasha
Ubwo Esther Niyifasha yerekeza mu Budage, aha yari ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ZIRAGANJE’ YA ESTHER NIYIFASHA
KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NGIRA NKUGIRE’ YA ESTHER NIYIFASHA
TANGA IGITECYEREZO