RFL
Kigali

Zari uri mu bibazo by’urukundo yakiriwe i Kinshasa na Williams Bugeme na Jose Chameleone

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/08/2024 15:44
0


Zarinah Hassan [Zari The Boss Lady] yamaze kugera mu gihugu cya Congo-Kinshasa yakirwa na Williams Bugeme [Boss Mutoto] na Jose Chameleone ukomeje imyiteguro y’igitaramo azizihirizamo imyaka 25 ari mu muziki.



Ubwo Zari yatandukanaga na Diamond Platnumz muri 2018, uyu mugore utajya utinzamo yahise agaragara yishimanye na Williams Bugeme, hari mu 2019. Icyo gihe havuzwe ko aba bombi baba bari mu rukundo.

Zari na Bugeme ni abantu bafite byinshi bahuriyemo cyane ko bose ari abanyamafaranga. Ibi biri kuba mu gihe hakomeje kuvugwa ibibazo hagati ya Zari na Shakib Lutaaya.

Ubwo Zari yageraga muri Congo, yakiriwe ku kibuga cy’indege cya N’Djili na Williams Bugeme. Zari wahawe umutekano wo hejuru, yaboneyeho kwibutsa abantu ko gahunda ari uguhurira mu gitaramo cya Jose Chameleone uri mu bamwakiriye.

Imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure. Ni igitaramo cyiswe "Legend in Gold" kizabera i Kampala kuri Serena Hotel ku wa 31 Kanama 2024.

Urugendo rw’aba bombi muri iki gihugu umuntu yavuga ko rufite aho ruhuriye n’iki gitaramo Jose Chameleone azizihiramo imyaka 25 amaze akora umuziki by’umwuga.

Jose Chameleone kandi aheruka kugaragara ari kumwe na Koffi Olomide inshuti ye y’igihe kirekire.

Ubwo Zari yageraga muri Congo-Kinshasa yakiriwe mu buryo budasanzwe Zari The Boss Lady na Boss Mutoto ni abantu bamaze igihe baziranye ndetse bakora mu mishinga itandukanye irimo gutegura ibirori n'ibitaramo n'ibindiJose Chameleone na Zari n'inshuti z'igihe kirekire ndetse mu bitaramo byinshi bagiye bagaragara bari kumwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND