Ku wa 14 Ukuboza 2023 ni bwo uru rwego rwahawe Umuyobozi mushya, Cleophas Barore umugabo w’imyaka
isaga 55, akaba inararibonye mu itangazamakuru na politike yaba iy’igihugu niy’Akarere.
Iyo urebye umuvuduko u Rwanda
rukomeje kugenderaho wavuga ko abantu bareberera inyungu z’abanyarwanda barebye
kure kuba batekereje ko Cleophas Barore akwiye kunganirwa n’umuntu mushya mu
kigo.
Kuko kungirizwa n’umuntu
usanzwe ahakora umusaruro ntiwaba mwinshi, ariko kureba umuntu ushoboye uvuye
hanze y’uru rwego bitanga icyizere cyo hejuru ku mpinduka kuruta ibisanzwe.
Mbega kuzana umuntu utazi
byimbitse imikorere ya Cleophas Barore kandi wakisanzura kumusangiza
ibitekerezo by’uko bakwiye gukora kuko uwo basanganwe hari ibyo baba baziranyeho
bishobora kudindiza akazi.
Tukaba nk’InyaRwanda twifuje
kugaruka ku mahirwe akomeye kuba RBA yungutse umuntu nka
Sandrine Isheja Butera mu buryo butandukanye.
Ku rubyiruko n’abakiri bato
Kugira ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu
rw’Itangazamakuru bufite uburinganire wavuga ko ari ikintu cy’ingenzi kandi
kongeramo amaraso mashya ya Sandrine Isheja ukiri muto n’ubundi buryo bwiza bwo
gutuma abantu barushaho kwisanga muri uru rwego.
Cyane ko kugera ubu
abanyarwanda bari munsi y’imyaka 35 bangana na 78% bityo
bakeneye kugira umuntu mu buyobozi mu kigo gikomeye cy’itangazamakuru
utekereza nkabo.
Kuko kugeza ubu Sandrine
Ishaje afite imyaka 35 muri iyo amaze isaga 15 yinjiye mu itangazamakuru by’umwuga
kandi yagiye akomeza kugaragaza imbaraga n’ubudasa.
Ibi bimugira udasanzwe mu byo
akora kuba ari muto kandi imirimo yahawe asanzwe ayirimo kandi ayimazemo igihe
kitari gito.
Ku bari n’abategarugori
Kugeza ubu u Rwanda rukomeza
guha imbaraga abari n’abategarugori mu nzego zitandukanye gusa ni kenshi hagiye
hagaragara ko kuba ibigo byinshi by’itangazamakuru biyoborwa n’abagabo bikomeza
kudindiza abakobwa n’abagore baririmo cyangwa bifuza kuryinjiramo.
Bijyana rimwe na rimwe na
ruswa y’igitsina bamwe bagenda bagaragaza ko bakwa.
Ku Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru
wavuga ko rugenda rutangaza umurongo ku zindi nzego z’itangazamakuru yaba mu
buryo buziguye n’ubutaziguye, Sandrine Isheja akaba ari indi intwaro mu
gukomeza gushakira ibisubizo ibibazo.
Kandi ubihuje no kuba
Sandrine Isheja asanzwe afite imyamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza
mu birebana n’Uburinganire, Umuco n’Iterambere, bikarushaho kuba amata abyaye
amavuta.
Ku iterambere ry’ubuhanzi
Sandrine Isheja kuva
yakwinjira mu itangazamakuru yagiye akomeza gukora mu biganiro by’imyidagaduro
ndetse ubuhanga bwe mu gusobanura ibintu bugashimwa.
Ndetse ikiragano yazamukiyemo
mu itangazamakuru cyarimo abahanga benshi banagennye byinshi mu bigikorwa none
mu itangazamakuru ry’imyidagaduro.
Afite ubunararibonye mu
birebana n’imitegurire y’ibikorwa bihuza abantu benshi, ibintu yagiye akoramo
yaba mu bitaramo by’umuziki, urwenya, ibirori by’imideli, amarushanwa y’ubwiza,
inama n’ibindi, abiyoboye cyangwa ari mu babiteguye.
Yabaye kandi Umuyobozi
Wungirije w’Urwego w’Inama y’Igihugu y’abahanzi, ibyo byose ntakabuza byamwunguye
ibitekerezo ku bibazo bikomereye by'ababubarizwamo.
Ubihuje kandi no kuba akiri
muto aho ikoranabuhanga naryo riri mu bikomeje kwihutisha ibikorwa by’ubuhanzi
n’itangazamakuru kandi usanga abarisobanukiwe cyane ari abakiri bato.
Nta kabuza ko umuntu hari amavugurura
ashingiye ku buryo bw’imikorere y’iki gice gikomeje gukura umunsi ku wundi mu
Rwanda muri uru rwego rw’itangazamakuru yinjiyemo.
Udushya mu biganiro n’imikorere
Ugendeye ku bitangazamakuru Sandrine Isheja yagiye anyuraho, uyu mubyeyi yakomeje kugenda arangwa n’udushya, tutagiye kure mu kiganiro cya mu gitondo yari amaze imyaka myinshi akoramo kuri Kiss FM.
Ibintu byatumye gikomeza kuza ku ruhembe rw’imbere mu biba bitegerejwe na benshi kandi bitanga amakuru yizewe y’ibyamamare mu buhanzi yaba ku bahanzi babarizwa mu Rwanda n’ababa barusuye.
Sandrine Ishaje yabonye izuba
ku wa 05 Nzeri 1989, avuka mu muryango w’abana batatu, akaba ari we muto. Yasoje
amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2007.
Yatangiye kwiga muri Kaminuza
Nkuru y’u Rwanda i Butare ubu yabaye Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2008, muri
icyo gihe yatangiye gukorera ibitangazamakuru bitandukanye birimo RC Huye na
Radio Salus.
Mu mwaka wa 2012 ni bwo
yasoje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho
maze akomereza umwuga we kuri Radio Isango Star mu mujyi wa Kigali.
Mu 2014 ni bwo yatangiye
gukorera KISS FM, mu mwaka wa 2015 yaje gusoza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza
mu birebana n’Uburinganire, Umuco n’Iterambere.
Sandrine Isheja yasezeranye kubana akaramata na Peter Kagame mu mwaka wa 2016, bafitanye abana 2 b’abahungu.
Kuri ubu ari mu bari n’abategarugori bake mu Rwanda bahatana mu marushanwa
yo gutwara imodoka.
Agenda yitabazwa mu kuyobora
ibikorwa bitandukanye birimo inama, ibitaramo n’ibindi birori binyuranye.Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA) Sandrine Isheja Butera