Ibyo kwitega kuri Sandrine Isheja washyizwe mu buyobozi bwa RBA

Imyidagaduro - 25/08/2024 11:30 AM
Share:
Ibyo kwitega kuri Sandrine Isheja washyizwe mu buyobozi bwa RBA

Amakuru akomeje kugarukwaho kugeza ubu ni Sandrine Isheja Butera wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA).

Ku wa 14 Ukuboza 2023 ni bwo uru  rwego rwahawe Umuyobozi mushya, Cleophas Barore umugabo w’imyaka isaga 55, akaba inararibonye mu itangazamakuru na politike yaba iy’igihugu niy’Akarere.

Iyo urebye umuvuduko u Rwanda rukomeje kugenderaho wavuga ko abantu bareberera inyungu z’abanyarwanda barebye kure kuba batekereje ko Cleophas Barore akwiye kunganirwa n’umuntu mushya mu kigo.

Kuko kungirizwa n’umuntu usanzwe ahakora umusaruro ntiwaba mwinshi, ariko kureba umuntu ushoboye uvuye hanze y’uru rwego bitanga icyizere cyo hejuru ku mpinduka kuruta ibisanzwe.

Mbega kuzana umuntu utazi byimbitse imikorere ya Cleophas Barore kandi wakisanzura kumusangiza ibitekerezo by’uko bakwiye gukora kuko uwo basanganwe hari ibyo baba baziranyeho bishobora kudindiza akazi.

Tukaba nk’InyaRwanda twifuje kugaruka ku mahirwe akomeye kuba RBA yungutse umuntu nka Sandrine Isheja Butera mu buryo butandukanye.

Ku rubyiruko n’abakiri bato

Kugira ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru bufite uburinganire wavuga ko ari ikintu cy’ingenzi kandi kongeramo amaraso mashya ya Sandrine Isheja ukiri muto n’ubundi buryo bwiza bwo gutuma abantu barushaho kwisanga muri uru rwego.

Cyane ko kugera ubu abanyarwanda bari munsi y’imyaka 35 bangana na 78% bityo bakeneye kugira umuntu mu buyobozi mu kigo gikomeye cy’itangazamakuru utekereza nkabo.

Kuko kugeza ubu Sandrine Ishaje afite imyaka 35 muri iyo amaze isaga 15 yinjiye mu itangazamakuru by’umwuga kandi yagiye akomeza kugaragaza imbaraga n’ubudasa.

Ibi bimugira udasanzwe mu byo akora kuba ari muto kandi imirimo yahawe asanzwe ayirimo kandi ayimazemo igihe kitari gito.

Ku bari n’abategarugori

Kugeza ubu u Rwanda rukomeza guha imbaraga abari n’abategarugori mu nzego zitandukanye gusa ni kenshi hagiye hagaragara ko kuba ibigo byinshi by’itangazamakuru biyoborwa n’abagabo bikomeza kudindiza abakobwa n’abagore baririmo cyangwa bifuza kuryinjiramo.

Bijyana rimwe na rimwe na ruswa y’igitsina bamwe bagenda bagaragaza ko bakwa.

Ku Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru wavuga ko rugenda rutangaza umurongo ku zindi nzego z’itangazamakuru yaba mu buryo buziguye n’ubutaziguye, Sandrine Isheja akaba ari indi intwaro mu gukomeza gushakira ibisubizo ibibazo.

Kandi ubihuje no kuba Sandrine Isheja asanzwe afite imyamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu birebana n’Uburinganire, Umuco n’Iterambere, bikarushaho kuba amata abyaye amavuta.

Ku iterambere ry’ubuhanzi

Sandrine Isheja kuva yakwinjira mu itangazamakuru yagiye akomeza gukora mu biganiro by’imyidagaduro ndetse ubuhanga bwe mu gusobanura ibintu bugashimwa.

Ndetse ikiragano yazamukiyemo mu itangazamakuru cyarimo abahanga benshi banagennye byinshi mu bigikorwa none mu itangazamakuru ry’imyidagaduro.

Afite ubunararibonye mu birebana n’imitegurire y’ibikorwa bihuza abantu benshi, ibintu yagiye akoramo yaba mu bitaramo by’umuziki, urwenya, ibirori by’imideli, amarushanwa y’ubwiza, inama n’ibindi, abiyoboye cyangwa ari mu babiteguye.

Yabaye kandi Umuyobozi Wungirije w’Urwego w’Inama y’Igihugu y’abahanzi, ibyo byose ntakabuza byamwunguye ibitekerezo ku bibazo bikomereye by'ababubarizwamo.

Ubihuje kandi no kuba akiri muto aho ikoranabuhanga naryo riri mu bikomeje kwihutisha ibikorwa by’ubuhanzi n’itangazamakuru kandi usanga abarisobanukiwe cyane ari abakiri bato.

Nta kabuza ko umuntu hari amavugurura ashingiye ku buryo bw’imikorere y’iki gice gikomeje gukura umunsi ku wundi mu Rwanda muri uru rwego rw’itangazamakuru yinjiyemo.

Udushya mu biganiro n’imikorere

Ugendeye ku bitangazamakuru Sandrine Isheja yagiye anyuraho, uyu mubyeyi yakomeje kugenda arangwa n’udushya, tutagiye kure mu kiganiro cya mu gitondo yari amaze imyaka myinshi akoramo kuri Kiss FM.

Ibintu byatumye gikomeza kuza ku ruhembe rw’imbere mu biba bitegerejwe na benshi kandi bitanga amakuru yizewe y’ibyamamare mu buhanzi yaba ku bahanzi babarizwa mu Rwanda n’ababa barusuye.

Sandrine Ishaje yabonye izuba ku wa 05 Nzeri 1989, avuka mu muryango w’abana batatu, akaba ari we muto. Yasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2007.

Yatangiye kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare ubu yabaye Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2008, muri icyo gihe yatangiye gukorera ibitangazamakuru bitandukanye birimo RC Huye na Radio Salus.

Mu mwaka wa 2012 ni bwo yasoje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho maze akomereza umwuga we kuri Radio Isango Star mu mujyi wa Kigali.

Mu 2014 ni bwo yatangiye gukorera KISS FM, mu mwaka wa 2015 yaje gusoza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu birebana n’Uburinganire, Umuco n’Iterambere.

Sandrine Isheja yasezeranye kubana akaramata na Peter Kagame mu mwaka wa 2016, bafitanye abana 2 b’abahungu.

Kuri ubu ari mu bari n’abategarugori bake  mu Rwanda bahatana mu marushanwa yo gutwara imodoka.

Agenda yitabazwa mu kuyobora ibikorwa bitandukanye birimo inama, ibitaramo n’ibindi birori binyuranye.Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA) Sandrine Isheja Butera  

 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...