Umuraperi Tuyishime Joshua (Jay Polly) yahawe icyubahiro n’abaraperi bagize itsinda Tuff Gang bongeye gukirigita amarangamutima y’abakunzi ba Hip Hip bayikunze mu myaka irenga 15 ishize.
Ni
igikorwa aba baraperi barimo Green P, P Fla , Bulldogg na Fireman bakoreye mu gitaramo cyiswe
“Icyumba cy'Amategeko” cyabaye mu ijoro rya tariki 24 Kanama 2024 muri Camp
Kigali.
Jay
Polly umaze imyaka itatu yitabye Imana bagenzi be bari bahuriye mu itsinda Tuff
Gang bamuhaye icyubahiro binyuze mu ndirimbo “Amaganya”, “Kwicuma” iyo byageraga
ku gice Jay Polly yaririmbye bahaga umwanya abafana bakahiririmbira.
Amajwi
y’abakunzi ba muzika bari muri iki gitaramo cyitiriwe album Icyumba
cy’Amategeko yumvikanye asubiramo izina “Jay Polly” inshuro nyinshi ndetse ku rubyiniro hazanwa
ifoto ye.
Jay
Polly yabaye icyatwa mu muziki w’u Rwanda, ku buryo icyuho cye kigaragaza.
Niwe wari waratangije umushinga wo gukorana Album bahuriyeho. Ndetse, Green P yavuze ko
muri uyu mwaka izajya hanze ‘uko byagenda kose’.
Iyi
foto igaragaza Jay Polly yahanzwe n’umunyabugeni, ndetse yazamutse ku rubyiniro
ashimirwa ubuhanga yagaragaje mu kuyihanga.
Ni
mu gihe Bull Dogg ariwe wakiriye iyi foto ku rubyiniro, ndetse yagiye ayishyira
hanze mu rwego rwo kuyereka abafana b’uyu muraperi.
Jay Polly yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo ‘Akanyarijisho’, ‘Deux fois deux’, ‘Umupfumu uzwi’, n’izindi.
Ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda banatwaye igikombe cya Primus Guma Guma Super Stars.
Jay Polly wavutse tariki 5 Nyakanga 1988 avuka kuri Nsabimana Pierre na Mukarubayiza Marienne, akaba umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu.
Uyu muraperi yize mu mashuri y’incuke mu kigo cya Kinunga, ayisumbuye ayiga mu kigo cya E.S.K giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu ishami ry’ubukorikori.Impano yo kuririmba ayikomora ku mubyeyi we waririmbaga muri korali Hoziyana muri ADPR mu Gakinjiro.
Mu
2002, ni bwo uyu muraperi yatangiye umuziki ahereye mu itsinda rya muzika
ryabyinaga imbyino zigezweho ryitwaga ‘Black Powers’. Mu 2003, ni bwo yahuye
n’umuraperi Green P nyuma y’umwaka bafatanyije na Perry G bashinga itsinda bise
‘G5’.
Muri
icyo gihe bandikaga indirimbo batangira no kujya muri studio ya TFP
yakoreragamo Producer BZB ari naho bakoreye indirimbo ya mbere bise
‘Nakupenda’.
Baje
guhura na Producer Lick Lick aza kubahuza n’umuraperi Bull Dogg, buri umwe
akora indirimbo ye nubwo zitamenyekanye cyane.
Nyuma
baje gushinga itsinda bise Tuff Gangz bari bahuriyemo na Fireman na P Fla.
Ariko igihe cyarageze buri umwe aca inzira ze.
Jay
Polly yari umunyabugeni ukomeye, ku buryo mu 2009 yamaze hafi amezi atandatu
muri Rubavu akora muri ateliye (atelier) yitwa ‘Ivuka’, akora akazi ko
gushushanya.
Green P na Fireman bitegereza ifoto ya Jay Polly yari izanwe ku rubyiniro
Imyaka ibaye 3 Jay Polly yitabye Imana
Tuff Gang yari yongeye kwihuza
Tuff Gang yakumbuje abakunzi ba muzika ibihe banyuze bagikora indirimbo bakoze bacyinjira muri muzika
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Bull Dogg na Riderman
AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO