RFL
Kigali

Riderman na Bull Dogg bakuriwe ingofero mu gitaramo bamurikiyemo Album ‘Icyumba cy’amategeko’-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/08/2024 1:06
0


Abaraperi Riderman na Bull Dogg bongeye guhesha ikuzo umuziki wa Hip Hop bakora igitaramo kizasigara mu mitwe ya benshi bitiriye album yabahuje bise “Icyumba cy’Amategeko”, cyabaye mu ijoro rya tariki 24 Kanama 2024 muri Camp Kigali.



Iki gitaramo cyari kiyobowe na MC Tino buri wese wacyitabiriye yakoze uko ashoboye aserukana umwambaro umufasha kujyanisha n’imyambarire y’abaraperi, abenshi bakaba baserukanye ingofero za flap cap zambarwa cyane n’abaraperi n’imyenda ibarekuye.

Ni igitaramo cyari gifitiwe amatsiko cyane dore ko buri umwe yashakaga kureba no kumva uko aba bagabo babiri bitwara ku rubyiniro.

Aba baraperi binjiye ku rubyiniro saa Yine zuzuye banzika mu ndirimbo “Hip Hop”, “Amategeko 10” na “Mubaniga” bakirijwe impindu n’amashyi n’abakunzi b’umuziki bari baje muri iki gitaramo cyahawe akazina k’Ijoro rya Hip Hop.

Bull Dogg na Riderman bashimiye Mico The Best na Knox Beat babafashije gukora iyi album igizwe n’indirimbo esheshatu.

Riderman yagize ati “Ndashimira Bull Dogg, na Mico The Best ndetse na Knox Beat, buriya twari tugiye gukorana indirimbo na Mico birangira aduhaye igitekerezo cyo gukora iyi album.”

Ruderman yahise afata akaruhuko Bulldogg ahamagara B Threy baririmbana indirimbo “Mood” iri mu zishimiwe cyane, nyuma yaho akomereza ku ndirimbo ze z’imaze imyaka isaga 10.

Izi ndirimbo zirimo “Nk’Umusaza”, “Benkoni” n’izindi zazamuye mu bicu abakunzi ba muzika ku buryo bugaragara ubona ko basa n’abasubiye mu bihe izi ndirimbo zari zigezweho.

Bull Dogg yahise ahagamara, Fireman, Green P na P Fla binjira mu mirongo ya Hip Hop, muri za ndirimbo zabo za kera ibinyura benshi ubona ko buri wese yaririmbaga amagambo azigize.

P.Fla yabimburiye abandi mu mirongo ya rap igize indirimbo “Umusaza PFla” na “Zahabu” aha umwanya Fireman washyize abafana ku rundi rwego binyuze mu ndirimbo “Umuhungu wa muzika”, “Muzadukumbura” na “Itangishaka”.

Umuraperi Green P yazamuye abakunzi ba Hip Hop mu bicu yifashishije indirimbo  “Kandagira abanzi “, akurikizaho “Kwicuma” yaririmbanye na bagenzi be bari bahuriye mu itsinda rya Tuff Gang.

Riderman yavuye mu karuhuko agarukana imbaduko aririmba indirimbo ze zakunzwe  zirimo “Umwana w’umuhanda”, “Padre” , “Mambata”, “Holo”, n’izindi zishimiwe ku buryo bukomeye.

Uyu muraperi yahise amagara  Bulldogg bongera guhuza imbaraga baririmbana indirimbo  zose ziri kuri album bahuriyemo  zirimo “Nkubona fo”, “Miseke Igoramye”, “Bakunda abapfu”

Kubera uburyohe aba baraperi ntibamenye ko indirimbo zabo zarangiye  batangira kubazanya niba zirangiye ubona ko bakinyotewe bashaka gutaramana n’abakunzi babo.

Riderman na BullDogg bashimiye abakunzi ba Hip Hop baje kubashyigikira nabo babakiriza amashyi n’impundu babereka ko banyuzwe nubwo badashize ipfa basohoka muri Camp Kigali ku isaha ya sita z’igicuku.

Bull Dogg yanyuzwe n'urukundo abakunzi ba Hip Hop bahaye iki gitaramo cyamuhuje na Riderman

Riderman yashimiye abakunzi ba Hip Hop  baje gushyigikira iki gitaramo cyarangiye saa sita z'ijoro

Akanyamuneza kari kose kuri Bull Dogg

Igitaramo cya Riderman na Bull Dogg kizahora mu mitwe ya benshi 


Riderman na Bull Dogg basize bahaye umukoro barumuna babo








Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo cya Bull Dogg na Riderman muri Camp Kigali

AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND