RFL
Kigali

Imbere ya Perezida Kagame, u Rwanda rwatsinzwe na Senegal mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/08/2024 23:51
0


Imbere ya Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame, ikipe y'igihugu y'u Rwanda ya Basketball y’abagore yatsinzwe na Senegal mu mikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera mu Budage.



Ni mu mukino wa 1/2 wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 Saa mbili z'umugoroba mu nzu y'imikino n'imyidagaduro ya BK Arena.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda niyo yatangiye neza umukino ibifashijwemo n'abakinnyi barimo Ineza Sifa wakoraga amanota yiganjemo 3. Agace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye n'amanota 23 kuri 10 ya Senegal.

Mu gace ka Kabiri ikipe y'igihugu ya Senegal yaje ikosora amakosa yari yakoze mu gace ka mbere bituma kanarangira ifite amanota 16 kuri 15 y'u Rwanda. Muri rusange igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rugikomeje kuyobora n'amanota 38 kuri 31.

Mu gace ka Gatatu ikipe y'igihugu ya Senegal yaje ikomeza kwitwara neza nk'uko byari byagenze mu gace ka kabiri mu gihe bamwe mu bakinnyi batsindiraga u Rwanda barimo Ineza Sifa bo byari byabangiye.

Karangiye Senegal itsinze amanota 25-12 ndetse ihita inayobora n'amanota 56-50 muri rusange. 

Mu gace ka Kane ari nako kanyuma ikipe y'igihugu y'u Rwanda yaje igerageza kureba uko yakuramo ikinyuranyo cy'Amahoro 6 yari yashyizwemo.

Karangiye itsinze amanota 15 kuri 12 ariko birangira muri rusange Senegal ariyo yegukanye intsinzi ku manota 68-65.

Uyu mukino wakurikiwe n'abayobozi batandukanye barimo Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame. 

Ikipe y'igihugu ya Senegal izakina na Hongrie ku mukino wa nyuma w’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball mu Bagore. 

Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 25 Kanama 2024 muri BK Arena.


Ikipe y'igihugu ya Senegal yatsinze iy'u Rwanda amanota 68-65


Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame bareba umukino muri BK Arena






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND