Uyu muraperi watangiriye umuziki muri Green Ferry Music yatangiye gususurutsa abakunzi ba Rap binyuze mu ndirimbo “Nihe ", "Sindaza", "Niki", n’izindi. B Threy yashimiye BullDogg na Riderman ku gitekerezo bagize cyo gutegura igitaramo nk’iki gihesha ikuzo umuziki wa Hip Hop.
B.Threy muri muzika amaze kugira album eshatu zirimo ‘Nyamirambo’ agace yakuriyemo , ‘2040’ yasohoye mu 2019 na ‘Muheto wa mbere’ yasohotse mu 2022, izi ziyongera kuri EP yise ‘Shwiii dah!’ yasohoye mu 2020.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro rya tariki 24 Kanama 2024 cyateguwe na Ma Africa ku bufatanye n’ Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye.

B-Threy yashimiye Riderman na Bull Dogg bongeye guhesha ikuzo injyana ya Hip Hop
B-Threy ni uku yaserutse yambaye mu ijoro rya Hip- Hop


AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda