Hagenimana Jean Paul uzwi muri muzika nyarwanda nka Bushali, yasize abakunzi ba Hip Hop bitabiriye Icyumba cy’Amategeko badashyize ipfa bagaragaza ko yavuye ku rubyiniro bakimukeneye nyuma y’iminota 20 yamaranye nabo.
Bushali watangiye umuziki mu mpera
za 2013 yinjiye ku rubyiniro
ahamagawe na B Thery bafatanya
kuririmbana indirimbo bise “Niki” ubundi amusigira urubyiniro akomeza guha
ibyishimo abakunzi ba rap bari muri iki gitaramo.
Uyu muraperi wishimiwe bidasanzwe yakiranywe urugwiro binyuze mu
ndirimbo “Kurura” yakoranye na Juno Kizigenza, akurikizaho “Igeno”, Kinya Trap
kumugongo , nituebwe ayifatanya na B Threy, asoreza muri “Tsikizo”
Uyu muraperi ni umwe mu bishimwe bidasanzwe wabonaga aririmbana n’abakunzi
ba muzika indirimbo zose yaririrmbye ugereranyije n’abandi yavuye ku rubyiniro
ubona abantu bakimukeneye.
Bushali ni umwe mu
baraperi bari kwitwara neza muri iki gihe, amaze kumurika album eshatu
zirimo ‘Nyiramubande’, iya kabiri
yise ‘Ku gasima’ n’iya gatatu yise ‘!B!HE B!7’.
Uyu musore ni umuhanga mu
gushushanya ndetse mu mabyiruka ye yatangazaga benshi, uretse ibyo yanabaye
umuririmbyi muri korali muri ADEPR ariko aza kubivamo akomereza umuziki muri
Hip hop.
Bushali yahamagaye B-Threy baririmbana indirimbo Nituebwe yabaye ibendera ry'injyana ya Kinya Trap
Bushali na B-Threy baririmba indirimbo 'Tsikizo'
Kanda hano urebe amafotomenshi y'uko abantu baserutse muri iki gitaramo cya Riderman na Bull Dogg
AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO