Abakunzi b’umuziki wa Hip Hop bamaze kwinjira muri Camp Kigali kwihera ijisho ibyo bateguriwe n’abaraperi Riderman na Bulldogg bamaze amezi abiri bitegura igitaramo kimurika album yabo bahuriyeho bise “Icyumba cy’Amategeko”.
Uraranganyije amaso ku bitabiriye iki gitaramo ubona ko buri wese yakoze uko ashoboye akambara umwambaro ujyanye n’injyana na Hip Hop bisanisha n’abaraperi.
Iki gitaramo Riderman na
Bulldog bagiye kugifatanya n’abandi
baraperi barimo, Bushali, B Threy, Kenny K-Shot, Ish Kevin na Bruce The 1st
biyongeraho itsinda rya Tuff Gangs ni ukuvuga Green P, PFla na Fireman.
Riderman aherutse
gutangaza ko bamaze amezi abiri mu myiteguro nubwo ukwezi kumwe ariko bakoranye
n’itsinda rizabacurangira gusa, ryo ngo ryatangiye mbere, agahamya ko
imyiteguro imeze neza cyane.
Bull Dogg we yizeza
abakunzi ba Hip Hop ko abantu
bararyoherwa n’imigendekere y’iki gitaramo cyane ko bari kumwe n’abaraperi
bakuranye ndetse n’abakiri bato bahagaze neza muri muzika nyarwanda.
Itsinda ry’abacuranzi Shauku
Band niryo rigiye gufatanya n’aba baraperi gususurutsa abakunzi ba Hip Hop.
Iki gitaramo cyateguwe na Ma Africa guterwa inkunga na SKOL mu rwego rwo kurinda abakunzi ba muzika kwicwa n’icyaka.
Abakunzi ba Hip Hop bagerageje gukora ku myambaro ijyanye n'iy'abaraperi
Iki kigataramo cyiganjemo umubare mununi w'abakiri bato
Shauku Band yamaze kwishyushya
Abafasha abakunzi ba muzika kwinjira no guhabwa amatike nabo biteguye kuva kare
Riderman yamaze kwitegura
Itsinda Shauku Band ryamaze kwitegura
Kanda hano urebe amafoto menshi y'uko abantu baserutse muri iki gitaramo cya Riderman na Bull Dogg
AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO