Kigali

CAF Champions League: APR FC yasezereye Azam FC - AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/08/2024 16:43
0


APR FC yatsinze Azam FC yo muri Tanzania ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura w'ijonjora ry'ibanze ihita ikomeza mu ijonjora rikurikiyeho.



Uko umukino wagenze umunota umunota ku wundi;

Umukino urangiye APR FC itsinze Azam FC ibitego 2-0, biba 2-1 muri rusange ihita ikomeza mu ijonjora rikurikiyeho 

90+4' Azam FC ikomeje gusatira ishaka igitego, Nassor Hamoud ahinduye umupira mwiza imbere y'izamu maze Gibrill Sillah agiye kuwutereka mu izamu ntiwamukundira. 

90+1' Azam Fc yari ibonye uburyo ku mupira wari uvuye kuri kufura maze Lusajo Mwaikenda ashyiraho umutwe ariko Pavelh Ndzira aratabara.

Umukino wongeweho iminota 6

88' Ruboneka Jean Bosco ahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ashaka Victor Mbaoma ariko asanga yatinze.

87' Kugeza ubu ikipe ya APR FC iri ku mukino w'ijonjora rya kabiri rya CA Champions League aho bitewe nuko iyoboye n'ibitego 2-1 muri rusange.

82' Ruboneka Jean Bosco ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yuko yari aryamye hasi mu buryo bwo gutinza iminota.

79' Thaddeo Lwangab wa APR FC asohowe mu kibuga ku ngobyi nyuma yuko agize ikibazo cy'imvune ndetse ahita anasimbuzwa myugariro Aliou Souane.

77' Azam FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Adolf Mtasingwa hajyamo Nassor Hamoud.

74' Victor Mbaoma nyuma yo gusimbura yari abonye uburyo bwa mbere ku mupira mwiza  yahawe na Dauda Yussif, gusa birangira ba myugariro ba Azam FC batabaye.

73' APR FC yongeye gukora impinduka mu kibuga Niyibizi Ramadhan asimbura Mugisha Gilbert naho Victor Mbaoma asimbura Mamadou Sy.

65' Darko Novic utoza APR FC nawe akoze impinduka mu kibuga akuramo Mamadou Lamine Bah hajyamo Richmond Lamptey.

63' Ibintu byongeye guhindura isura muri Stade Amahoro nyuma yuko APR FC ibonye igitego cya 2, abafana bose bacanye amatara ya telefone zabo.





61' APR FC itsinze igitego cya 2 gitsinzwe na Mugisha GIlbert nyuma y'akazi keza kari gakozwe na Mamadou Sy. 

57' Bruno Maurice utoza Azam FC yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo James Akaminko na Franck Tiesse hajyamo Ever William na Cheickna Ahmadou.

55' Ikipe y'ingabo z'igihugu iri kwatsa umuriro imbere y'izamu rya Azam FC, biturutse ku mipira iri kuba ihinduwe na Byiringiro Gilbert cyangwa Niyomugabo Claude.

53' Mugisha Gilbert azamuye umupira mwiza Niyomugabo Claude ashyiraho umutwe ariko unyura iruhande rw'izamu gato cyane.

52' Ikipe ya APR FC niyo ikomeje kwiharira umupira ireba uko yashaka igitego cya 2.

49' Fei Toto wa Azam FC yeretswe ikarita y'umuhondo nyuma yuko yari akoreye ikosa Mamadou Sy

46' Azam FC itangiye igice cya kabiri ikora impinduka mu kibuga havamo Cheikh Sidibe hajyamo Pascal Gaudence.








Igice cya kabiri kiratangiye

Igice cya mbere kirangiye APR FC iyoboye n'igitego 1-0, muri rusange bikaba 1-1

45+2' APR FC yaribonye igitego cya 2 habura gato ku mupira wari uzamuwe na Ruboneka Jean Bosco ashaka umutwe wa Mamadou Sy, gusa ba myugariro ba Azam FC baratabara bashyira muri koroneri.

Igice cya mbere cyongeweho iminota 5

45' Nyuma yuko Nyamukandagira itsinze igitego ibintu bihinduye isura, abafana bari gufana mu buryo budasanzwe.

44' APR FC ibonye igitego cya 1 gitsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku mupira mwiza wahinduwe na Niyomugabo Claude.

39' Niyomugabo Claude akomewe amashyi n'abafana nyuma yuko akuyeho umupira neza wari ucomekewe Gibril Syllah.

36' Nyamukandagira ikomeje gukandagira Azam FC nubwo kunyeganyeza inshundura bitari byakunda, Byiringiro Gilbert azamukanye umupira ava muri koroneri arekura ishoti umunyezamu wa Azam FC ntiyarifata neza habura usongamo ngo umupira ujye mu izamu.

33' Mugisha Gilbert acomekeye umupira mwiza Lamine Bah agiye kuwushyira mu buryo ngo arekure ishoti birangira ba myugariro ba Azam Fc batabaye.

31' Ruboneka Jean Bosco yongeye kugerageza uburyo ku mupira waruzamuwe na Niyomugabo Claude ashyiraho umutwe ariko birangira ataboneje mu izamu. 

25' Dauda Yussif uri kwitwara neza muri uyu mukino arekuye ishoti riremereye ryashoboraga guteza ibibazo Azam FC ariko rinyura hejuru y'izamu gato cyane.

18' Ruboneka Jean Bosco akomeje kuzonga abakinnyi ba Azam FC, yari yongeye kuzamukana umupira maze Cheikh Sidibe amutereka hasi umusifuzi ahita amwereka ikarita y'umuhondo ndetse anatanga kufura itagize ikivamo.

17' APR FC ibonye kufura yari iteretse mu kibuga hagati ku ikosa ryari rikorewe Ruboneka Jean Bosco aba ari nawe uyitera, Dauda Yussif ashyiraho umutwe ariko birangira umunyezamu wa Azam FC afashe umupira.


13' Azam Fc ikomeje kugerageza uburyo,Fei Toto afashe umupira ari inyuma y'urubuga rw'amahina arekura ishoti ariko Pavelh Ndzila arifata nta nkomyi.

10' Azam FC yari ikoze akantu habura gato ku mupira wazamukanywe na Gibrill Sillah ariko agiye kuwuhereza Jhonier Blanco wari wageze imbere y'izamu birangira ba myugariro ba APR FC batabaye.

8' Fei Toto urindwa mubi azamukanye umupira hagati mu kibuga acenga ariko Dauda Yussif awumukuraho nta nkomyi akomerwa amashyi n'abafana.

6' Umunyezamu wa Azam FC, Mohammed Mustafa aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga. 

5' Abafana ba APR FC batangiranye umukino morale bitewe nuko ikipe yabo itangiye ikina neza. 

3' Mugisha Gilbert yari atunguranye ku ishoti yari arekuye ari mu kibuga hagati

2' Frank Tiesse wa Azam FC aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga nyuma yuko yaragize ikibazo cy'imvune.

1' Ikipe ya Azam FC niyo itangije umukino ndetse ihita inabona koroneri itewe Nshimiyimana Ynussu ahita akiza izamu

Umukino uratangiye

17:57' Uyu mukino ugiye gusifurwa na Kech Chaf Mustapha ukomoka muri Morocco mu gihe Mosatapfa Akarkad uraba ari umusifuzi wa mbere wo ku ruhande na Hicham Ait Abbou wa kabiri wo ku ruhande nabo bakomoka muri Morroco.

17:56' Abakinnyi n'abasifuzi barimo barifotoza mbere yuko umukino utangira 

17:39' Abakinnyi basubiye mu rwambariro nyuma yo kwishyushya

17:37' APR FC yakoze impinduka 2 mu bakinnyi babanje mu kibuga ku mukino ubanza aho, Richmond Lamptey na Dushimana Olivier bahaye umwanya Thaddeo Lwanga na Mugisha Gilbert mu gihe  ikipe ya Azam FC yo yakoze impinduka imwe mu bakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ku mukino ubanza,havuyemo Pascal Msindo hajyamo Cheikh Sidibe. 

Abakinnyi 11 ba Azam FC babanje mu kibuga; Mohamed Mustafa, Lusajo Mwaikenda, Cheikh Sidibe, Yeison Fuentes, Yannick Bangala, Adolf Mtasingwa, James Akaminko, Franck Tiesse, Jhonier Blanco, Fei Toto na Gibril Sillah.


Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga; Pavelh Ndzila, Gilbert Byiringiro, Clement Niyigena, Yunussu Nshimiyimana, Claude Niyomugabo, Dauda Yussif, Thadeo Luanga, Gilbert Mugisha, Mamadou Sy, Ruboneka Jean Bosco na Mamadou Lamine Bah.



17:14 Abakinnyi b'ikipe ya Azam FC binjiye mu kibuga aho bagiye kwishyushya nabo bakomerwa amashyi n'abana bacye baje kuyifana barimo n'abambaye imyenda ya Rayon Sports.

17:11' Abakinnyi ba APR FC binjiye mu kibuga aho baje kwishyushya bakiranwa urugwiro n'abafana babo babakomera amashyi banazamura ibirango by'ikipe yabo.

16:55' Abafana biganjemo abambaye imyambaro ya APR FC bamaze kwinjira muri Stade Amahoro aho abenshi bicaye mu gice cyo hasi mu gihe igice cyo hejuru kirimo mbarwa.

Umukino ubanza wabaye ku Cyumweru gishize ubera kuri Azam Complex Stadium ukaba wari warangiye Azam FC itsinze igitego 1-0 cy'Umunya-Colombia, Jhonier Blanco. 

Ni igitego cyari kivuye kuri penariti aho Fei Toto yari yinjiye mu rubuga rw'amahina maze kapiteni wa APR FC ,Niyomugabo Claude amutereka. Ubwo bivuze ko kugira ngo ikomeze mu ijonjora rya kabiri biyisaba gutsinda ibitego 2-0 cyangwa hejuru yabyo.

Ubwo APR FC iheruka kwakira ikipe ye yo muri Tanzania muri CAF Champions League, byari taliki ya 12 z'ukwezi kwa 3 muri 2016. Icyo gihe yatsinzwe na Young Africans S.C ibitego 2-1 nabwo bikaba byari muri Stade Amahoro.

Muri rusange amateka yerekana ko APR FC imaze gukina imikino 69 ya CAF Champions League ikaba yaratsinzemo imikino 24,inganya 16 itsindwa 29. 

Iyi kipe y'Ingabo z'igihugu iheruka gutsindirwa mu rugo muri CAF Champions League taliki ya 2 Mutarama 2017 ubwo yatsindwaga na Zanaco FC igitego 1-0 bikaba byari mu mukino wo kwishyura w'ijonjora ry'ibanze.

APR FC iheruka gutsinda ikonyuranyo cy'ibitego 2 muri iri rushanwa iri mu rugo taliki ya 4/3/2007 ubwo yatsindaga Maranatha FC yo muri Togo ibitego 2-0.

Mu gihe iyi kipe yakomeza mu ijonjora rya kabiri yazahura na Pyramids FC yo mu Misiri yabakoreye ibya mfura mbi ubwo baheruka guhura ikabatsinda ibitego 6-1.




Abakinnyi ba Azam Fc bishyushya mbere y'umukino





Abakinnyi ba APR FC bishyushya mbere y'umukino








Ubwo Abakinnyi ba Azam FC bageraga muri Stade








Ubwo abakinnyi ba APR FC bageraga muri Stade Amahoro










Abafana mbere y'uko binjira muri Stade Amahoro


Muri Stade Amahoro ahagiye kubera umukino




Abafana barimo abambaye imyambaro ya Rayon Sports ni bamwe mu bitabiriye uyu mukino


">

">









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND