Kigali

Miss Uwase Vanessa yabatirijwe muri Zion Temple- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/08/2024 11:12
0


Uwase Raïssa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015, yatangiye paji nshya mu mubano we n’Imana nyuma y’uko abatijwe mu mazi menshi mu itorero Zion Temple i Gahanga mu Mujyi wa Kigali.



Uyu mukobwa wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yabwiye InyaRwanda ko yabatijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 mu muhango wabereye i Gahanga kuri Sanitari.

Yavuze ko yahisemo kubatizwa ‘kubera ko ari ibintu nari maze igihe nshaka, kuko nashakaga kwiyegurira Yesu nk’umwami n’umukiza’. Uwase avuga ko kubatizwa ari kimwe mu byemezo byiza yafashe mu buzima bwe.

Akomeza avuga ko agira igitekerezo cyo kubatizwa, yabiganiriyeho n’inshuti ye, Dylan R. Ngenzi batangira urugendo rwo kwigira kubatizwa. Ati “Twabiganiriyeho, dutangira urugendo.”

Miss Uwase yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015, yegukanye ikamba ry’Igisonga cya mbere cya Miss Kundwa Doriane wegukanye ikamba uwo mwaka.

Kuva ubwo ntiyasibye mu itangazamakuru cyane cyane mu nkuru z’urukundo. Aherutse kwinjira mu bushabitsi bushamikiye ku birungo by’ubwiza ashinga sosiyete yise ‘Her Majesty’.

Mu kwamamaza ibikorwa bye, yifashisha cyane Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020, Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022, Kayumba Darina wabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022 n’abandi.


Uwase Raïssa Vanessa wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda yabatirijwe muri Zion Temple


Uwase Raïssa Vanessa yavuze ko kubatizwa ari kimwe mu byemeza byiza yafashe mu buzima bwe


Uwase yavuze ko yatangiye urugendo rushya mu mibanire ye n’Imana


Dyland R.Ngenzi waganiriye na Uwase mu rugendo rwo kubatizwa no kwegerana n’Imana















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND